AMASOMO:
Sg 18, 6-9; Ps 32;
He 11, 1-2.8-19;
Lc 12, 32-48
Hanze aha ngaha kuhaba, bisaba kuba maso. Ikintu cyose wakora utabanje kuba maso, ntacyo waza kuronka. Umucuruzi kugirango agire icyo ageraho, asabwa kuba maso. Umuhinzi ni uko. Umunyeshuri kugirango azatsinde ikizamini cya mwarimu, bimusaba kuba maso mu gihe cy’amasomo. Ahari hari uwambaza ati ese kuba maso mvuga aho ntibyaba ari ukutigera umuntu agoheka na rimwe. Oya si ibyo kuko icyo gihe byaba ari uburwayi. Hari undi wakwibaza ati ese aho kuba maso ntibyaba ari ukugira amaso atubutse. Oya si ibyo kuko icyo gihe nabyo byaba bibaye inenge. Kuba maso mvuga, ni bimwe twita kureba kure. Ni ukugira ubushishozi. Ni ukugira ubuhanga.
Burya n’abakiristu dusabwa kuba maso. Nk’uko izina ryacu ribivuga turi aba Kiristu. Uwo Kristu n’ubwo yagiye mu ijuru ariko azagarukana ikuzo. Nyamara naza azadutungura. Amasomo matagatifu rero ya kino cyumweru araturarikira kuzirikana ku ngingo yo kuba maso. Mu ivanjili Yezu yabwiye abigishwa be ati “Namwe rero nimube maso, kuko Umwana w’umuntu azaza igihe mudakeka”. Hano Yezu yabahaye urugero rw’umujura. Yagize ati “Musanzwe mubizi : iyaba nyir’urugo yamenyaga igihe umujura azazira, ntiyareka bamupfumurira inzu”. Twese turabizi, nta muntu n’umwe umenya igihe umujura arazira kuko ndetse umujura aza cya gihe tudakeka, cya gihe tuba twaraye ijoro ducunze, maze bwenda gucya cya gihe twibwiye tuti ntawe ukije, ni uko agatotsi kamara kudutwara, bakaba baraducucuye.
Yezu asaba abigishwa be kuba maso, mbere na mbere yabasabye kudatwarwa n’ibintu kuko azi neza ko aribyo bikunze kudutwara uruhu n’uruhande ku buryo ndetse n’uwabishyikiriye aba yumva yarageze iyo ajya
. Yagize ati “Nimugurishe ibyo mutunze mubifashihse abakene. Nimwishakire impago zidasaza n’ubukungu butazashira bwo mu ijuru, aho umujura atagera n’aho imungu itonona”. Ese jyewe uyu munsi ni iki ndaza kugurisha muri bya bindi byose bimbuza kubona Yezu? Ese jyewe ni iki ndaza guha wa mukene duturanye? Wa mu kene turaza guhura? Turabizi neza ko kuri wa munsi wa nyuma tuzakirwa n’indushyi tuzaba twaragobotse.
Bakiristu bavandimwe, mu kuba maso natwe turasabwa umwitozo utoroshye wo kwihambura ku bintu, ku mafaranga. Ngirango mwese muzi inyota tuyagirira, muzi ukuntu adutwara uruhu n’uruhande maze bigatuma twibagirwa Yezu. Ese ubundi hari umuntu waba uzi umubare w’amafaranga menshi ari angahe maze ngo tuzajye tuyashaka bityo uyagezeho yicare yiruhukire? Kuko muzarebe iteka ari umukene ararira, ari umukire akarira. Nta muntu n’umwe ujya wemerako afite amafaranga. Iteka muntu aba yumva ibyo afite byakwiyongera. Burya inyota y’ibintu, amafaranga ntiteze gushira. Nta muntu n’umwe ushobora kuyitumara usibye Yezu wenyine. Uwahuye na we yemera guhara byose kubera ingoma y’ijuru n’abavandimwe.
Ikindi dusabwa mu kuba maso ni ukugira ukwemera kuberako aho tugana tutahabonesha amaso yacu y’umubiri. Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi yabitubwiye igira iti “Ukwemera ni ishingirory’ibyo twizeye, kukatubera n’icyemezo cy’ibitagaragara”
. Banaduhaye ingero z’abantu baranzwe n’ukwemera kutajegajega, ba bandi bemeye maze bikabaviramo umukiro. Batubwiye Abrahamu wumviye Imana maze akagenda agana igihugu atazi
addressed.Sexual counseling and education (sex therapy, psychosexual buy cialis usa.
. Batubwiye Sara wahawe ubushobozi bwo gusama inda kandi yari ageze mu zabukuru.
Bakiristu bavandimwe ntabwo tugomba kwicara ngo dushyire akaguru ku kandi nk’abageze iyo bajya, kuko hano ku isi turi turi mu rugendo. Burya umukiristu wese agira ubwenegihugu bubiri. Ubwo ku isi n’ubwo mu ijuru. Burya iwacu h’ukuri ni mu ijuru. Ni ibyo ibaruwa yandikiwe Abahebureyi yatubwiraga ku basokuruza bacu igira iti “Abo bose bapfanye ukwemera, na none bataragera ku byiza basezeranyijwe, ariko basa n’ababirabukwa babiramukiriza kure, bahamya ko ari abagenzi n’abashyitsi kuri iyi si
. Abavuga batyo baragaragaza rwose ko bari mu gushakashaka igihugu cy’iwabo nyakuri; kuko iyo baza kuba bakumbuye icyo baturutsemo, bari bagifite umwanya uhagije wo gusubirayo”.
Bakiristu bavandimwe, kwa kino cyumweru turasabwa kuba maso kuko tutazi umunsi n’isaha Nyagasani azazira ndetse azanaza n’igihe tudakeka. Muri uko kuba maso turasabwa kurangwa n’urukundo rwa kivandimwe, cyane cyane dufasha abatishoboye. Muri uko kuba maso turasabwa kandi no kurangwa n’ukwemera. Yezu tuza guhabwa mu kimenyetso cy’umugati tuze kumusaba atwongerere ukwemera. Amen
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA