Tuzirikane ku cyumweru cya 20 gisanzwe

AMASOMO:

Jr 38, 4-6.8-10;

Ps 39; He 12, 1-4;

Lc 12, 49-53.

Abantu hafi ya twese tuba twifuzako nta muntu n’umwe twakagombye kugirana ikibazo nawe. Kabishywe niyo byaba ari ngombwa ko tukigirana nko mu gihe twamukosoye cyangwa twamubwije ukuri we adashaka kumva, tuba twumva tutakagombye kurakaranya. Abenshi ndetse bahitamo kwanga kwiteranya aho kugirango bikururuire abanzi. Mu Kinyarwanda nibyo bita “Kuruma uhuha”. Mu mvugo z’ububanyi n’amahanga ni byo bita “Kumenya gukina dipolomasi”.

N’ubwo bwose  Batisimu twahawe  yatugize Abahanuzi, niba ari uko twimereye, turacyafite urundi rugendo rutari rugufi, turacyafite undi musozi wo kurira kugirango tube Abahanuzi b’ukuri.

Ariko se ubundi umuhanuzi ni muntu ki?

Kenshi na kenshi tujya twibwirako umuhanuzi ari umuntu uzi ibintu bizaba kera, ku buryo hari n’abagenda babika ubwoba mu bantu kugirango babirishe, ubundi bibonere amaramuko. Abo si abahanuzi, niba ari nabo, abo baba ari Abahanurabinyoma, kandi rwose babaho, ndetse kwa kino gihe bareze. None muti  « Umuhanuzi yaba ari nde ? »

«Umuhanuzi ni umuntu watowe n’Imana, imusenderezamo umwuka wayo mutagatifu, kugirango yigishe abantu mu izina ryayo kandi abafashe kubahiriza Isezerano n’amategeko yayo »

. (Soma muri Bibiliya ntagatifu, ku rupapuro rwa munani).  Umuhanuzi si umucancuro, umuhanuzi si umuntu uvuga yitumirije.  Umuhanuzi nk’uko nigeze kubivuga si Umudiplomate. Umuhanuzi ntaruma ahuha. Umuhanuzi avuga ukuri kose Imana yamutumye kabonwe n’aho byaba biramuviramo kwicwa. Urugero twarubonye mu isomo rya mbere, ni umuhanuzi Yeremiya. Umuhanuzi Yeremiya we ntiyabikanzwe, yaratinyutse maze ntiyareba icyo umwami aza kumutwara maze avugisha ukuri.

Ubwo umuhanuzi Yeremiya yahanuraga hari mu myaka ya 587 mbere ya Yezu. Muri icyo gihe umujyi wa Yeruzalemu wari ugiye kurimburwa n’umwami wa Babuloni witwaga Nabukadinetsari. Ibintu byari byageze iwandabaga, abantu batangiye kwicwa n’inzara. Mu gihe ingabo z’umwami Sedekiya zari zigitsimbaraye zishaka kurwana n’iz’umwami Nabukadinetsari, Yeremiya niko kurwanya uwo mugambi agiriye rubanda yari igiye kuhagwa
. Abatware ni ko gushyira Yeremiya mu buroko, bamusabira gupfa bamuhorako ngo ari guca rubanda intege kandi ngo akaba n’umugambanyi. Ese twebwe tujya dutinyuka kuvugisha ukuri ? Cyangwa twanga kwiteranya. Akenshi twebwe turuma duhuha ngo tutisibira amayira. Nyamara nk’uko ibaruwa yandikiwe Abahebureyi yabitubwiye, « Nitwigobotore imizigo idushikamiye n’icyaha gihora kiducogoza ». Kandi koko nibyo « Ntiturarwana bigeze aho kuvushwa amaraso mu ntambara y’icyaha turimo ».

Ariko burya umunyarwanda yabivuze ukuri koko ngo « Ntabapfira gushira.» Twumvise ubutwari Umunya etiyopiya Ebedi Meleki yagize. Uyu nguyu yaragiye asanga umwami niko kumubwira ati « Mwami, mutegetsi wanjye, ibyo bariya bantu bakoreye umuhanuzi Yeremiya ni ubugome ; bamujugunye mu iriba none agiye kugwa mu mwobo yishwe n’inzara, kuko nta mu gati ukiboneka mu mugi. Nuko umwami ategeka Ebedi Meleki  ati ‘Fata abantu batatu, mujyane gukura umuhanuzi Yeremiya mu iriba ».

Bakiristu bavandimwe, nta gihe abantu batarengana kandi tureba. Ese tujya tugira ubutwari nk’ubwuriya munyaetiyopiya maze tukabarenganura ?  Twebwe akenshi tugira ubwoba, ariko nyamara twiboneyeko tugira ubwoba bw’ubusa. Uriya munyaetiyopiya yajyaga kugirira umwami ubwoba, ariko tubonyeko umwami yamwakiriye neza rwose.

Bakiristu bavandimwe, turasabwa kugira ubutwari burenze ubwo twari dufite. Ndetse turasabwa kugera aha Yezu udatinya kubwira abigishwa be amagambo akomeye cyane, ndetse ateye ubwoba ku wayumva atabanje kuyasesengura. Yezu yabwiye abigishwa be ati « Nazanywe no gukongeza umuriro ku isi, mbega ukuntu nifuza ko wagurumana. Hari batisimu ngomba guhabwa, mbega ukuntu umutima wanjye uhagaze kugeza igihe nzayihererwa ? Aho ntimwibwirako naje guteza amahoro ku isi ? Oya, ndabibabwiye, ahubwo naje kubateranya ».

Ano magambo arakomeye. Umuntu yakwibaza ati ese umuriro Yezu avuga yaje gukongeza ni bwoko ki ? Ese batisimu agomba guhabwa ni iyihe ? Bishoboka gute ko avugango ntiyaje guteza amahoro ku isi mu gihe yibwiriye intumwa ze ati « Mbahaye amahoro (Jn 14, 27).

Ubwo Yezu yavugaga ariya magambo yariho azamuka yerekeza i Yeruzalemu hamwe yari agiye gupfira. Iriya Batisimu avuga ni urupfu rwe n’izuka rye. Uriya muriro yifuza gukongeza, ni wa Roho mutagatifu uzamanukira ku ntumwa mu ndimi zisa ni z’umuriro kuri Pentekositi. Bityo abazakira uwo Roho w’Imana, bakemera kubaho mu kuri, akenshi isi ntizabumva, intumwa zizicwa, hazaba amakimbirane hagati y’abavandimwe kandi ngirango ibyo Yezu yahanuye, uyu munsi ntawubishidikanya.

Bakiristu bavandimwe, muri kano kanya, dusabe Imana itwongerere imbaraga maze tubashe kuba ko Abahanuzi b’ukuri muri iyi si ya none, kuko irabakeneye cyane

with other conditions that predispose them to priapism. cialis online 2(A) The key to The Diagnosis of.

. Dusabe Yezu adukomezemo Roho we maze aze atumurikire tubashe gutsinda ya ntambara turwana y’icyaha. Yezu tuza guhabwa mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumutura imiryango yatandukanye, tumuture abavandimwe batagicana uwaka, tumuture abana bananiye ababyeyi babo, tumuture abafitanye amakimbirane bose, maze Roho we abahe kunga ubumwe, kugirango Yezu nagaruka azasange bacyunze ubumwe maze bazabane nawe ubu n’iteka ryose. Amen

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA