AMASOMO: Is 66, 18-21; Ps 116; He 12, 5-7.11-13; Lc 13, 22-30.
Mu gushaka kumenya ibintu byose, kimwe mu byo muntu ahora yibaza ariko ntagere ku gisubizo, ni ukumenya uko bizagenda nyuma y’ubu buzima turimo. Akenshi iyo muntu abitekerejeho hari n’ubwo agira ubwoba. Icyo kibazo cyo kumenya uko bizagenda nyuma y’ubu buzima, si twebwe aba none tukibaza gusa, ni abantu bo mu bihe byose, ni kuva isi yaremwa.
Mu ivanjili tumaze kumva, ubwo Yezu yanyuraga mu migi no mu nsisiro yigisha, yerekeza I Yeruzalemu, ngo ni uko haza umuntu aramubaza ati “Mwigisha, koko abantu bakeya nibo bazarokoka?”
Birashoboka ko uriya muntu yabajije Yezu kiriya kibazo kugirango amwinje, maze Yezu nahakana akavuga ati ni abantu benshi bazarokoka bitume uriya muntu agenda yidamararire. Yezu mu bushishozi bwe nawe ntamubwiye umubare runaka, ahubwo amubwiye ibyo muntu agomba gukora kugirango azarokoke. Ntabwo tuzakizwa n’ubumenyi dufite, amadiplome, ahubwo tuzakizwa n’ibikorwa tuzaba twarakoze. Yezu yamubwiye ati “Muharanire kwinjira mu muryango ufunganye”.
Ese uriya muryango ufunganye Yezu atubwira ni uwuhe? Ese waba uherereye he? Ese waba ushushanya iki?
Ubwo Yezu yavugaga ariya magambo yari ari kwerekeza I Yeruzalemu, hahandi azatererana umusaraba umusozi wa Karuvariyo kugirango adupfire. Ng’uwo umuryango ufunganye tugomba kwinjiriramo Yezu atubwira. Umusaraba wacu ni ryo teme rizatugeza mu ngoma y’ijuru. Ese umusaraba wanjye ni uwuhe? Ese umusaraba wanjye nywuheka nte? Ese aho sinjya nywinubira?
Nyuma yo kutubwira icyo tugoma gukora kugirango tuzarokoke, amasomo matagatifu arakomeza atubwira aba mbere bazarokoka abo aribo
conditions that are likely to impact sexual functioning. cialis Almost.
. Ni abo tudakeka. Abafite itike bwa mbere si abaririye cyangwa ngo banywere imbere ya Yezu, ntabwo ari n’abari mu materaniro ubwo yigishaga. Ahubwo abafite itike ku ikubitiro ni Abanyamahanga, ni abo abayahudi bita abapagani n’abanyabyaha, ni bamwe bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo. Bityo abari aba mbere babe aba nyuma, n’abari aba nyuma babe aba mbere!!! Ibitekerezo by’Imana si byo byacu, Imigambi yayo ihabanye kure n’iyacu
. Umuririmbyi wa zaburi yaravuze ati “Nk’uko ijuru ryisumbuyeho Isi, ni nako imigambi y’Imana ihabanye kure n’iya muntu.”
Abo bazarokoka ni ya mahanga y’indimi zose umuhanuzi Izayi yavuzeko Uhoraho agiye gukoranyiriza hamwe, kugirango azarebe ikuzo rye. Ndetse ngo bamwe muri bo azabagira abaherezabitambo
. Kenshi na kenshi, ikintu kitworohera ni ugutunga agatoki bagenzi bacu, nyamara burya Imana niyo yonyine ituzi neza kuko yo iragenda ikagera no ku nkebe z’imitima yacu.
Bakiristu bavandimwe abo kandi bazabona itike, ni babandi bemera gukosorwa nk’uko umubyeyi ahana umwana we. Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi yagize iti “Mwana wanjye, ntukange ko Nyagasani aguhana, cyangwa ngo ucogozwe n’uko agucyashye; kuko Nyagasani ahana abo akunda, agacyaha uwo yemereye kuba umwana we bwite”.
Bakiristu bavandimwe, bya bibazo, bya bigeragezo njya mpura nabyo mu buzima mbyakira nte? Ese njya mbibonamo ishuri mpuriramo n’Imana? Ese wa musaraba nigeze kuvuga nywakira nte? Niba rero dushaka kuronka itike izatugeza mu ngoma y’ijuru, tugomba kwakira inzira zose Imana icamo kugirango itwiyereke.
Bakiristu bavandimwe, uriya mu ryango ufunganye tugomba kwinjiriramo, buriya ni Yezu ubwe, kuko ni we wivugiye ati “Ntawe ugera kuri Data atanyuzeho”. Twebwe dufite amahirwe akomeye kuko mu kanya tuza kumuhabwa mu kimenyetso cy’umugati. Nituza kumuhabwa mu kanya, tuze kumusaba aduhe guharanira kuba muri bariya bake bazarokoka, maze tuzibanire nawe mu ngoma y’ijuru ubu n’iteka ryose. Amen
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA