AMASOMO:
Si 3, 17-18.20.28-29; Ps 67; He 12, 18-19.22-24a; Lc 14, 1a.7-14.
Kimwe mu biri kuranga isi yacu ya none, ni umuvuduko mu iterambere
erection.then or now?” tadalafil for sale.
. Ubu nta munsi washira hatavuzwe ibihugu biri guhiga ibindi ku ngingo runaka, ibyo bikanajyana nyine n’ibikombe by’ishimwe. Si ibihugu gusa ariko, na buri wese ku giti cye cyangwa mu rugo rwe, ubu abenshi ntibakigoheka kugirango barebe uko bakwiteza imbere
always or buy cialis disorder..
. Buri wese aho akora ku kazi aba yumva yazamuka mu ntera, birya bita ngo ni ukubona promotion. Ibyo bikanajyana nyine n’icyubahiro, ku buryo iyo twatumiwe mu birori maze bakaramuka bibeshye kuri protocole igikuba gicika.
N’ubwo ibyo byose ari byiza, amasomo matagatifu ya kino cyumweru yo araturarikira kwicisha bugufi. Mwene Siraki yagize ati “Mwana wanjye, ibyo ukora bijye birangwa n’ubwiyoroshye, bityo uzakundwa kurusha abagaba byinshi”. N’aho abakiristu b’Abahebureyi ubwo bakumburaga ibyo biberagamo mbere yo kuba abakiristu, babwiwe ko “Bataje bagana ibintu bigaragara nk’umuriro uhinda, umwijima cyangwa inkubi y’umuyaga…Baje bagana umusozi wa Siyoni…begera Yezu.
Ibyo twagirwa byose, ibyo twatunga byose, Yezu araturarikira kugira umugenzo wo kwiyoroshya. Impamvu nta yindi. Kuri ino si uba ukomeye, uri umutegetsi, wica ugakiza, nyamara burya ngo “Iminsi ni imitindi”, ejo bwacya rumwe wakatiraga abandi nawe bakarugukatira. Uba ufite ubutunzi sinakubwira, ejo bwacya nawe ukajya usabiriza ku nzira. Ibyo twatunga byose, ibyubahiro byose twahabwa, amateka yatweretse ko biyoyokana n’iminsi. Rero Yezu akatugira inama yo kwiyoroshya, kugirango tuzaronke ingoma y’Ijuru imwe tudashobora kwamburwa n’iminsi.
Ngo “Muri icyo gihe, ku munsi w’isabatoYezu yinjira mu nzu y’umwe mu Bafarizayi b’abanyacyubahiro kuhafungurira. Amaze kwitegereza ukuntu abatumirwa bihutira gufata imyanya y’icyubahiro, abacira uyu mugani ati ‘Igihe bagutumiye mu bukwe ntukishyire mu mwanya wa mbere, hato mu batumiwe hataza ukurushije icyubahiro, maze uwabatumiye mwembi akavaho akubwira ati ‘muvire mu mwanya’. Icyo gihe wakorwa n’isoni ukajya mu mwanya w’inyuma. Ahubwo nutumirwa ujye wishyira mu mwanya w’inyuma, kugirango uwagutumiye naza akubwire ati ‘Mugenzi wanjye, igira imbere”.
Ese ni ko bijya bigenda aho twatumiwe? Ese mu rugo njya nicisha bugufi imbere y’uwo twashakanye? Ese njya nicisha bugufi imbere y’ababyeyi? Ese njya nicisha bugufi imbere y’abana? Ese njya nicisha bugufi imbere y’abo dukorana. Nkunda kwiyumvira ukuntu abantu biyamamaza nk’iyo amatora yegereje. Umuntu akaza ati nzakora ibi n’ibi, ibyari byarananiye abandi byose jyewe nzabishobora,…umugenzo wo kwiyoroshya ni mwiza.
Indi mpamvu ituma tugomba kwiyoroshya, ni uko biriya twibwirako dutunze byose, uwaperereza yasanga n’ubwo tuba twibwirako twabigezeho twiyushye akuya, nyamara burya tuba twabigezeho kuberako hari uwabanje kuduha ubuzima, imbaraga. Burya uwareba kure yasanga byose tuba twabihawe ku buntu. Burya rero imbere y’Imana nta na kimwe twakagombye kwiratana. Imbere y’Imana turi bagufi cyane. Ingoma y’ijuru rero ni iy’abiyoroshya.
Yezu ntabwo yagiriye inama gusa abatumirwa. Yezu amaze kwitegerza abatumiwe abo ari bo, yagize n’ubutumwa agenera nyir’urugo.
Yagize ati “Nugira abo utumira ku meza haba ku manywa cyangwa nimugoroba, ntugatumire incuti zawe cyangwa abavandimwe n’abo mufitanye isano, cyangwa abakize muturanye, kugirango nabo batazavaho bagutumira bakakwitura. Ahubwo nugira abo utumira ujye urarika abakene, ibirema, abacumbagira n’impumyi. Ubwo ni bwo uzaba uhirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, maze ibyo uzabyiturwe ku munsi w’izuka ry’intungane”.
Ubundi Abayahudi ntibemeragako impumyi, ibirema, mbese umuntu wese ufite inenge yagera aho abandi bantu bateraniye. Ntiyashoboraga kuba umuherezabitambo bibaho. Bamufataga nk’uwahumanye, cyangwa umunyabyaha kuko bibwiragako ubwo busembwa yabutewe n’ibyaha bye, bityo bikaba ari igihano cy’Imana. Dore ibyo dusoma mu gitabo cy’Abalevi “Koko rero, umuntu w’impumyi, ucumbagira, ufite izuru ribwataraye, uhetse inyonjo,…mbese umuntu wese urangwaho inenge, ntashobora kwegera Uhoraho (Lv 21, 18). Rero Yezu yaje gukosora iyo myumvire. Yaje gukiza abantu bose. Yaje kwerekana ko umuntu wese yaremwe mu ishusho ry’Imana.
Ese twebwe mu makwe yacu ni bande dutumira bwa mbere? Ngirango abatari bake iriya ngingo rwose iradutsinze. Dutumira inshuti zacu, abo dusangira, bikaba birahagije. Ubukwe bwacu rero bwakagombye kugenura ubwo mu ngoma y’Ijuru. Twakagombye gutumira abantu bose tutarobanuye.
Bakiristu bavandimwe, icyo dusabwa kwa kino cyumweru, icyo dusabwa muri kano kanya, ni ukurangwa n’umugenzo wo kwicisha bugufi, ni ukurangwa n’umugenzo wo kwiyoroshya kugirango abe ari Imana izadukuza. Kandi ngirango twese turabizi, uwo mwitozo ukunda kutugora cyane. Yewe ni icyaha cya mbere muntu yakoze kwari ugushaka kureshya n’Imana. Umwarimu wacu wa mbere mu kwiyoroshya ni Bikiramariya. Malayika Gaburiyeli ubwo yamubwiraga ko azabyara umwana w’Imana, aho kwikuza ahubwo we yarivugiye ati « Ndi umuja wa Nyagasani ». Undi mwarimu wacu mu kwiyoroshya ni Yezu
. N’ubwo yari afite imimerere imwe niy’Imana, nyamara ntiyagundiriye kureshya nayo. We yemeye kwihindura ubusabusa, yigira umuntu, ndetse yemera no gupfa kandi apfiriye ku musaraba ( Ph 2, 6-8). Ibyo nibyo byamuviriyemo gukuzwa. Yarazutse, n’ubu ni muzima. Nituza kumuhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba aduhe umutima utuza kandi woroshya nk’uwe. Amen
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA