Diyosezi ya Cyangugu yungutse Paruwasi NKOMBO

Kuri iki cyumweru tariki ya 21/08/2016 nibwo iteka rishyiraho Paruwasi nshya ya Nkombo ryatangajwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu.

DSC05821DSC05816

Ibyo byabereye ku kirwa cya Nkombo ahari hakoraniye imbaga y’Abakristu batuye ku Nkombo ndetse n’incuti zabo aho bari baje kwizihiza umunsi mukuru w’impurirane kuko ishyirwaho rya Paruwasi ya Nkombo ryahuriranye n’itangwa ry’ubupadiri kuri Diyakoni Aloys NGENDAHIMANA.

Imihango y’uwo munsi yatangiye i saa tatu (9h00’) , Musenyeri aha umugisha icumbi ry’abasaseridoti,

DSC05808DSC05810

bikurikirwa n’igitambo cy’ukaristiya cyatuwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu ari kumwe n’abapadiri bagera kuri mirongo itatu n’imbaga y’abakristu yari yaje gushimira Imana.

DSC05835DSC05921

Muri icyo gitambo cy’Ukaristiya hakorewemo imihango ibiri y’ingenzi : Musenyeri yatangaje iteka rishyiraho Paruwasi nshya ya Nkombo

treatment strategies with the patient and have the patient generic cialis Class IV Breathlessness at rest.

. Iyo paruwasi yaragijwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa kabiri.

DSC05846DSC05848

Ikaba igizwe n’ibirwa bine : GIHAYA, BWERAMATA, NKOMBO na ISHYWA

. Padiri Placide MANIRAKIZA niwe wahawe ubutumwa bwo kuhaba Padiri Mukuru akazafatanya na Padiri DUKUZEYEZU Jean Désiré.

DSC05855DSC05935

Muri icyo gitambo cy’Ukaristya  hatanzwemo isakramentu ry’ubupadiri ku mfura ya Paruwasi ya Nkombo ariwe Diyakoni Aloys NGENDAHIMANA.

DSC05832DSC05891

DSC05880DSC05945

Mu butumwa yatangiye aho Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA yashimiye Imana ku byiza iha umuryango wayo, ashimira abo ikoresha bose harimo abitanze ngo Paruwasi nshya ya NKOMBO ibashe kuvuka.

DSC05955DSC05805

Yagarutse ku mateka yaranze Mutagatifu Yohani Pawulo wa kabiri yibanda kuburyo  yakundaga isengesho bityo asaba abatuye ku Nkombo nabo kumwigana , yibutsa kandi ko ari inshuti y’u   Rwanda kuko yarusuye bityo aho ari mu ijuru arusabira.

DSC05901DSC05903

Ibyishimo by’uwo munsi byagaragariye kandi mu byino n’ imikino inyuranye cyane cyane iy’abasamyi bo ku Nkombo.

DSC05948DSC05949

Inshuti za Paruwasi Nkombo zo mu gihugu cy’Ubudage zabatuye akaririmbo.

DSC05933DSC05942