Tuzirikane icyumweru cya 23 gisanzwe


AMASOMO: Sg 9, 13-18; Ps 89; Phm 9b-10.12-17; Lc 14, 25-33.

Ubuzima bwose aho buva bukagera, bugira ibyabwo. Burya iyo umuntu yahisemo kubaho ari umucuruzi, ari umwarimu, ari umuganga, ari umuhinzi, ari umusportif, yubatse urugo cyangwa se ari uwihaye Imana, ni uko aba yaniyemeje kubaho uko ubwo buzima runaka bubimusaba. Aba yiyemeje gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga ubwo buzima, maze bitaba ibyo rubanda ikamwota.

Natwe twaravutse baratubatirisha cyangwa se turibatirizwa, ubu twibona turi abakiristu. Nyamara ntidukunze gufata akanya ngo twitekerezeho nk’abakiristu, maze ngo turebe ibyo dusabwa niba koko dushaka kuba abakiristu nyabo, ngo hato natwe ejo rubanda itazatwota. Kwa kino cyumweru ni amahirwe akomeye dufite kuko Yezu yabidufashijemo.

Ngo “Yezu yari ashagawe n’abantu benshi. Arahindukira arababwira ati ‘Umuntu waza ansanga atabanje guhara se na nyina, umugore n’abana be, abavandimwe na bashiki be ndetse n’ubuzima bwe bwite, uwo nguwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye. Kandi umuntu udaheka umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye”.

Bakiristu bavandimwe, icyo ibingibi bivuze mu ijambo rimwe, ni uko kuba Umukiristu bigoye
. Ntabyo ari ibintu byoroshye nkuko abenshi twabyibwira. Kuba umukiristu si ukubyuka gusa buri munsi cyangwa buri cyumweru ngo ujye mu misa, uhagere uri uwambere, yewe wicare ku ntebe ya mbere. Kuba umukiristu birenze kure ibyo ngibyo. Yezu amaze kubivuga mu magambo ashobora kudutera ubwoba turamutse tutayasesenguye.

Yezu aragize ati “Umuntu waza ansanga atabanje guhara se na nyina, umugore n’abana be, abavandimwe na bashiki be ndetse n’ubuzima bwe bwite, uwo nguwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye”. Tuziko kubaha ababyeyi ndetse no kubitaho ko ari itegeko ry’Imana. None umuntu yakwibaza ati “Ariya magambo ya Yezu ashatse kuvuga iki?”  Ubusanzwe urukundo rwacu rugarukira gusa ku babyeyi, abana bacu, abavandimwe bacu. Uwo tudafitanye amasano ya hafi, uwo tutaziranye, akenshi uwo ntacyo aba atubwiye. Yezu rero mukutubwira ariya magambo, ntabwo ari kudusaba kwanga ababyeyi bacu, abana bacu, inshuti zacu, ahubwo ari kudusaba kugira urukundo rerenga ayo masano ya hafi maze rukagera ku bantu bose, niba koko dushaka kuba abigishwa be, niba koko dushaka kuba abakiristu. Nguwo umukoro Yezu aduhaye none

Impact of ED tadalafil for sale are primarily local and include pain, priapism and.

.  Ese koko twajyaga tugira urwo rukundo rurenga amasano maze tukabonako umuntu wese ari mugenzi wacu?

Mu isomo rya kabiri Pawulo mutagatifu yabiduhayemo urugero. Hari umuntu w’umukire witwaga Filemoni maze akagira umugaragu witwaga Onezime. Uyu mugaragu yaje kwiba shebuja maze arahunga. Muri uko guhunga yaje guhura na Pawulo mutagatifu ari mu buroko, maze baramenyana, aramwigisha kugera n’ubwo amubatije. Pawulo mutagatifu rero twamwumvise ubwo yandikiraga Filemoni amubwirako amwoherereje Onesime, ko ndetse azasanga atakiri umucakara, ko ahubwo azasanga ari umuvandimwe we, Pawulo mutagatifu akavuga ati “Niba rero wemera ko ndi inshuti yawe, uramwakire nk’uko wanyakira”. Ngurwo urukundo dusabwa niba koko dushaka kuba abakiristu.

Niba dushaka kandi kuba abakiristu, tugomba no kwemera guheka umusaraba wacu. Yezu yagize ati “Kandi umuntu udaheka umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye”. Burya buri wese agira umusara ba we kandi nta n’uwihitaramo, cyakora gusa buri wese ahabwa ku rugero rwe, ntawe ushobora guhabwa umurusha ibiro. Ese jyewe umusaraba wanjye ni uwuhe? Burya uwo twashakanye ashobora kukubera umusaraba. Urubyaro rushobora kukubera umusaraba mu gihe hari ni ufite umusaraba wo kubura urubyaro. Umubiri wawe ushobora kukubera umusaraba. Umuturanyi wawe ashobora kukubera umusaraba. Ese umusaraba wanjye ndawemera? Ni byo koko umusaraba uravuna, ariko iyo twemeye kuwakira, dusanga ku nzira Imana yagiye ihadushyirira ba Simoni b’I Sireni maze bakawudutwaza. Ese aho jyewe hari abo njya nakira umusaraba wabo? Ese aho ahubwo ntihaba hari abo njya mbera umusaraba? Ni byo koko umusaraba uravuna ariko nyamara ni ryo teme riganisha mu ijuru. Cya giti muntu wa mbere yariye kubera kwanga kumvira maze kikamuviramo urupfu, Yezu we yarumviye, maze agera n’aho yemera kukibambwaho, maze kituviramo igiti cy’agakiza. Kandi natwe turabizi ko “Imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho”.

Bakiristu bavandimwe, uyu munsi Yezu aradusaba kwicara hasi maze tugashishoza, tukareba uko duhagaze mu bukiristu bwacu

The intraurethral application of alprostadil is an cialis online • Ejaculation.

. Niyo mpamvu yaduciriye ya migani ibiri, umwe w’umuntu ujya kubaka umunara, maze akabanza akicara hasi akabara, akareba niba afite ibyo azawutangaho byose, kugirango ejo batazamuseka. Undi mugani ni wa wundi w’umwami ujya gutera mugenzi we maze nawe akabanza kwicara hasi akareba niba afite ingabo zihagije koko. Ibi ngibi icyo Yezu yashakaga na none kutubwiriramo, ni uko kuba umukiristu ari Ukwiyubaka, ariko cyane cyane kuri roho. Kandi na none ubukiristu ni urugamba, ni intambara, nk’uko dukunze kubiririmba. Kandi burya ngo urugamba ni urugamba, ngo nta rugamba rworoha, ruramutse rworoshye rwaba atari rwo.

Bakirstu bavandimwe, ibyo dusabwa kugirango tube abakiristu nyabo, byose tumaze kubyiyumvira
. Ibyinshi bitambutse kure imbaraga zacu, ibyinshi bitambutse kure ubwenge bwacu n’imitekerereze yacu. Ku bwacu ntitwabyigezaho. Umunyabuhanga ni we wagize ati “Ni nde washobora gusobanukirwa n’icyo Nyagasani ashaka? Ibitekerezo byacu abantu ntibifashe, bihora bihindagurika, ntibigira ishingiro”. Muri kano kanya rero, dusabe Imana iduhe ubuhanga maze tubashe kuyimenya, maze tubashe no kumenya inzira zayo. Yezu tuza guhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba aduhe urukundo nk’urwe, aduhe urukundo  rwitangira bose, aduhe kwakira imisaraba yacu, maze tuzabane nawe ubuziraherezo mu ngoma y’ijuru. Amen

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA