AMASOMO: Ex 32, 7-11.13-14; Ps 50; 1Tm 1, 12-17; Lc 15, 1-32.
Karidinali John Herny Newman yaravuze ati “Umunsi umwe, ku bw’ijambo rimwe gusa, Imana yaremye ijuru n’isi, ibiboneka n’ibitaboneka, ibivanye mu busa. Ariko aho Muntu amariye gucumura, kugirango Imana yongere ireme byose bundi bushya, byayisabye kwihagurukira, yambara umubiri wa Muntu, isangira na we ubuzima, ndetse kugera no ku rupfu” ( reba J. Ratzinger, Jésus de Nazareth, tome I, 183). Pawulo mutagatifu araza kubivuga mu yandi magambo agira ati “Dore ijambo rikwiye kwizerwa kandi rikwiye kwakiranwa ubwuzu na bose : ni uko Kristu Yezu yaje ku isi kugirango akize abanyabyaha, muri bo jye nkaba uwa mbere ( 1Tm 1,15)”. Ya magambo ya Karidinali twavuze haruguru, aratwereka buryo ki kubabarira ari umurimo utoroshye
. Ni byo bikomeye kurusha kurema. Ijambo Imbabazi, mu rurimi rw’igifaransa ryitwa “Pardon=un don parfait”. Burya impano ikomeye ushobora guha umuntu si amafaranga, si zahabu, impano ikomeye ushobora guha umuntu, ni ukumubabarira ubivanye ku mutima cya gihe yaguhemukiye. Ni ukutihorera. Cyakora twebwe abantu, kubabarira ntibikunze kutworohera. Amasomo matagatifu ya kino cyumweru aradufasha kuzirikana ku mpuhwe n’imbabazi by’Imana.
Muntu wese aho ava akagera akeneye imbabazi n’impuhwe by’Imana. Kuva muntu yaremwa, ntiyatinze kwerekana intege nkeya ze. Mu isomo ryavuye mu gitabo cy’Iyimukamisiri, ubwo Musa yari akiri ku musozi wa Sinayi, Uhoraho yaramubwiye ati “Hogi manuka kuko umuryango wawe, wa muryango wavanye mu gihugu cya Misiri wihumanyije! Ntibatindiganije guteshuka inzira nari narabategetse; bihimbiye ikigirwamana cy’ikimasa bapfukama imbere yacyo, maze bagitura ibitambo bavuga ngo ‘Israheli, dore Imana zawe zakuvanye mu gihugu cya Misiri’. Uhoraho abwira Musa ati ‘Ubu ngubu noneho ndeka, maze uburakari bwanjye bugurumane mbarimbure! Musa yurura Uhoraho Imana ye avuga ati ‘ Mbese Uhoraho, kuki uburakari bwawe bwagurumanira umuryango wawe wivaniye ubwawe mu gihugu cya Misiri, ukoresheje ububasha bwawe bukaze bw’ukuboko kwawe?’ Ni uko Uhoraho yisubiraho, areka inabi yari yashatse kugirira umuryango we”.
Kuberako Imana yari yabavanye mu bucakara bwa Misiri yo yavugaga, ndetse ikaba yari yanabahaye amategeko, uriya muryango wo wahisemo kwikorera imana zitavuga, zitazabaha amategeko, bo bashakaga kwiberaho uko bishakiye, bo bashakaga kwiberaho mu buzima bworoshye. Ese jyewe ikigirwamana cyanjye ngomba kuza gusenya uyu munsi ni ikihe? Nyamara byanga bikunda kirahari
. Ibigirwamana byacu ntitujye kubishakira kure. Ikigirwamana gishobora kukubera ka kazi ukora, bya bindi utunze, ya sambu, rya tungo, ya nshuti tugendana, muri cya gihe ngera aho nibagirwa Imana kubera ibyo ngibyo.
Ikibazo umuntu yahitako yibaza muri kano kanya ni iki : “Ni kuki muntu yibagirwa vuba? Gutera Imana umugongo tubikura hehe?”
Pawulo mutagatifu we ntatinya kwivugira ko ibyo yakoraga harimo gutuka Imana, gutoteza abayo, urugomo, ko ibyo byose yabiterwaga n’ubujiji no kutagira ukwemera.
Bakiristu bavandimwe, uyu munsi turasabwa rero kwakira impuhwe n’imababazi by’Imana. Imana yo yiteguye kuduhanaguraho ibicumuro byacu byose, irashakako twongera gutangira bundi bushya muri wa mubano wacu nayo. Umwanditsi w’Ivanjili Luka yabitweretse yongera kutwibutsa ya migani itatu Yezu yaciriye Abafarizayi n’Abigishamategeko ubwo bijujutiraga ko asangira n’abasosresha n’abanyambyaha
. Iyo migani, uwa mbere ni wa wundi w’umuntu ufite intama ijana maze imwe yazimira agasiga mirongo urwenda n’icyenda akajya gushaka ya yindi yazimiye kugeza igihe ayiboneye. Umugani wa kabiri ni wa wundi w’umugore ufite ibiceri icumi nyamara kimwe cyatakara akagishakisha kugera igihe akiboneye ndetse agatumira n’abavandimwe be bakishimana. N’aho umugani wa gatatu ni wa wundi w’umubyeyi n’abahungu be babiri, aho umuto asaba umunani we maze akigira mu gihugu cya kure.
Iriya migani yose uko ari itatu ihabanye cyane n’imyumvire yacu. Mu mugani wa mbere, umuntu yakwibaza ati wirukanse kuntama imwe wagaruka ugasanga za zindi mirongo urwenda n’icyenda nazo zakwiriye imishwaro waba wungutse iki? N’aho muri uriya mugani w’umugore ubona igiceri kimwe yari yabuze maze agatumira inshuti ze ngo bishimane, umuntu yakwibaza niba ibyo aza kwakiriza izo nshuti ze niba biraza kuva muri icyo giceri gusa. N’aho mu mugani wa gatatu, umuntu yakwibaza ukuntu uriya mu byeyi atabanza gucisha akanyapfu kuri uriya mwana wari ugarutse, ahubwo we agashimishwa no kongera gusesagura utwari twasigaye hejuru ye!!! Ariko icyo iyi migani yose ko ari itatu ishaka kutwereka ni uko Imana ikomeye kuri buri muntu wese aho ava akagera. Nta muntu numwe Imana ishaka kuvanaho amaboko. Ingeso mbi zose naba nari naraguyemo, muri kano kanya nanjye nimpaguruke nsange Data, nimpaguruke nsange Yezu aranyakira n’amaboko yombi.
Hari igihe usanga twibwirako turi intungane, ko nta byaha bikomeye twakoze, mbese turi Abafarizayi n’abigishamategeko beza, ntanibagiwe uriya muhungu w’imfura ubwira se ko nta tegeko rye na rimwe yigeze arengaho nyamara se ari kumusaba kwinjira mu nzu akanga
efficacy in the treatment of ED, cost and acceptability by cialis prices for potentially additive or synergistic actions (e.g..
. Turasabwa kwitonda rero. Burya umuntu ashobora kuba kure y’Imana kandi nyamara yibwirako ari umukiristu. Kiriya giceri cyari cyabuze kandi na none cyaburiye mu nzu ni byo gishushanya. Burya ushobora kuba kure y’Imana kandi utajya usiba Misa, yewe no muri kano kanya wicaye ku ntebe ya mbere. N’uriya muhungu w’imfura utaragiye kure ya se nyamara akaba ari kwanga kwinjira mu nzu na we nibyo adushushanyiriza. Kuba narabatijwe si cyo kimenyetso simusiga cy’uko ndi umukiristu.
Bakiristu bavandimwe, muri kano kanya, twese niduhaguruke dusange Data, nta kabuza araza kutwakira. Igikomeye kuruta ibindi, ni uko ari we ukora urugendo rurerure aza kutureba. Yezu tuza guhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba aduhe kumwakira, tumutuze mu mitima yacu, mu ngo zacu, aho tunyura hose, maze tube umusemburo w’imbabazi n’amahoro muri ino si ya none kuko ibisonzeye cyane. Amen
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA