Tuzirikane Ijambo ry’Imana: Icyumweru cya 25 gisanzwe, C


AMASOMO: Am 8, 4-7; Ps 112; 1Tm 2, 1-8; Lc 16, 1-13.

Kimwe mu bintu bivugwa cyane kuri iyi si ya none, ni umuvuduko mu iterambere. Abantu ntibakigoheka. Kimwe mu bijyana n’iterambere, habamo kumenya kubara no gucunga umutungo (comptabilite & gestion). Ibyo ngibyo ubishoboye aba indashyikirwa, ibikombe sinakubwira, n’aho ubitsindiwemo akabiryozwa, twese tuzi uburemere bw’icyaha cyitwa “gusesagura umutungo rusange”. Nk’Abakiristu, natwe uyu munsi Yezu aradusaba kuba abacungamutungo beza

abuse may require priority management specific to thebenefits, risks, and costs of the available treatment strategies cialis online.

. Ariko se nk’Abakiristu, umutungo tugomba gucunga ni uwuhe? Ese tuwukomora hehe? Ese tugomba kuwukoresha dute?

Yezu, umwarimu mwiza isi yagize, mu gusaba abigishwa be kuba abacungamutungo beza, yabahaye  urugero rusanzwe rw’uburyo abantu bacunga imitungo yabo isanzwe. Yabaciriye uyu mugani. Ngo “Habayeho umuntu w’umukungu wari ufite umunyabintu yashinze ibintu bye, maze babimuregaho ko abipfusha ubusa. Aramuhamagaza aramubwira ati ‘Ibyo numva bakuvugaho ni ibiki? Murikira ibyanjye kuko kuva ubu utazongera kumbera mu bintu’. Nuko uwo munyabintu aribaza ati ‘Nzabigenza nte ko Databuja ankuye mu bintu bye? Guhinga? Sinabishobora? gusabiriza? Binteye isoni. Mbonye uko nzabigenza, kugira ngo nimara kuva mu bintu bye nzabone abanyakira iwabo’. Nuko ahamagaza abarimo imyenda ya shebuja bose, umwe umwe, maze ahera ku wa mbere aramubaza ati ‘Databuja umufitiye umwenda ungana iki?’ Undi aramusubiza ati ‘Ibibindi ijana by’amavuta y’imizeti.’ Umunyabintu aramubwira ati ‘Akira urupapuro rwawe wicare, wandikeho vuba ko ari mirongo itanu.’ Nuko Shebuja atangarira uwo mugaragu w’umuhemu, kuko yamenye kwiteganyiriza. Koko abana b’iyi si mu mibanire yabo, barusha ubwenge abana b’urumuri”.

Uwumvise uyu mugani wese, ikintu ahitako yibaza ni ukuntu Yezu aha abigishwa be urugero nka ruruiya. Mu byukuri Yezu ntabwo ashima buriya bucakura bw’umunyabintu, doreko n’uriya umushima ntabwo ari Yezu, ah’ubwo ni Shebuja w’uriya munyabintu. Ahubwo hano Yezu ari gusaba abigishwa kurebera kuri ariya mu nyabintu, maze nabo bakamenya kwiteganyiriza ibyo mu ngoma y’ijuru cyane ko ari byo bizahoraho iteka, n’aho ubukungu bw’iyi si bwo, twese tuzi ukuntu buyoyoka. Yezu ahereye kuri uriya munyabintu, arasaba abigishwa be kuba indahemuka muri bike by’iyi si biyoyoka kugirango abone uko abashinga ibirenzeho, ni ukuvuga amabanga y’ingoma y’ijuru
. Bityo Yezu yabasabye kwitondera amafaranga. Yagize ati “Ayo matindi y’amafaranga nimuyashakishe incuti, kugirango umunsi mwayabuze, izo ncuti zizabakire aho muzibera iteka”
.
Nabwo kandi hano Yezu ntasaba abigishwa be kujya bagira neza mu bitari ibyabo. Ziriya nama zose agira abigishwa be, ni natwe ari kuzigira.

Ariko se ko ubundi umunyarwanda wo ha mbere yigeze kwivugira ngo “Ntawe ukira atibye”, ubundi amafaranga, imitungo, abantu babikomora hehe, ko bose bavuka basa, ka bonwe na bamwe tubwirwako “bavukana imbuto”, ngo hari n’abavukanaga amashuri ane, abandi atanu, bitewe n’agace babaga baherereyemo!!!

Abo mu gihe cy’umuhanuzi Amosi, kwari ukwica imyunzani, kugurisha abatindi, mbese kwari ukunyunyuza umukene kugeza igihe aviriyemo umwuka. Ese jyewe bijya ntunze byose nabigezeho gute? Ese cya gipangu nujuje nkibonye nte? Ese yamyaka nsaruye, abakozi bose narabishyuye?

Bakiristu bavandimwe, uriya munyabintu uvugwa mu ivanjili, nta zina rye batubwiye kugirango buri wese ashyireho irye
. Natwe rero kwa kino cyumweru, Yezu aradusaba kumenya kuba abacungamutungo beza. Hari uwakwibwira ati jyewe ndacunga iki Imana yampaye, ko nta na busa nigirira. Imana yaguhaye ubuzima, iguha urubyaro, iguha amasambu, ibyo ufite byose ubikesha Imana. Kandi burya tujya twibeshya, burya nta kintu na kimwe muntu agira yakagombye kwita icye. Hari igihe umuntu yicara ngo ‘umugore wanjye, inzu yanjye, abana banjye, imodoka yanjye’. Byose twarabihawe, byose ni iby’Imana, twebwe turi aba gerants babyo. Kuko abe umugore wawe mwiza ukunda cyane, abana bawe, nta n’umwe ushobora kongera isegonda ku minsi ye yo kubaho.  Ese ubuzima Imana yampaye mbukoresha nte?Ese tujya twibuka ko  uyu mubiri twambaye, ubu buzima dufite ko atari ibyacu? Ko ari intizanyo? Ese tujya twibukako ntacyo dupfana na biriya dutunze byose?

Hamwe na Pawulo mutagatifu, muri risengesho ryacu, twisabire ariko tunasabire abami n’abandi bategetsi bose kugirango imbaraga n’ububasha bafite babukoreshe barengera babandi baciye bugufi maze bikabaviramwo kunyunyuzwa imitsi n’ibikomerezwa. Pawulo mutagatifu kandi yanagize ati “Ndashakako abagabo bajya basenga aho bari hose, bakerekeza ku ijuru ibiganza bizira inenge, nta mwaga cyangwa intonganya”.

Bakiristu bavandimwe, Yezu ni We mukire wemeye kwigira umukene, kugirango adukungaharishe ubukene bwe. Nituza kumuhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba aduhe gukoresha ubuzima, ubwenge, imbaraga, imitungo twahawe, tubikoreshe duharanira ibyiza byo mu ngoma y’ijuru bizahoraho iteka. Amen

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA