Icyumweru cya 27 gisanzwe, Umwaka C



AMASOMO: Ha 1, 2-3; 2, 2-4; Ps 94; 2 Tm 1, 6-8.13-14; Lc 17, 5-10.

Kubera ukuntu ubumenyi n’ikoranabuhanga bikataje muri iyi si ya none, kimwe mu bishuko muntu wa none asigaye akunda kugwamo, ni ukwiyumvisha ko ubwenge bwe bushobora kumva ibintu byose, ku buryo ibyo atabashije kumva abifata nk’ibidashoboka. Nyamara ukuri ni uko umuntu adashobora kumvisha ubwenge bwe ibintu byose. Ibintu byose ntabwo bishobora gukwira mu mutwe we. Ejobundi ubwo umutingito wabaga, nabuze umuntu n’umwe wahagarara hamwe maze avuge ati “jyewe naminuje iby’ubumenyi bw’isi, nimugume hamwe ntimugire ubwoba”. Ahubwo nabonaga buri wese abe umwana, abe umugabo, abe umugore, namubonaga akizwa n’amaguru. Hari aho muntu agera akumva atihagije, akumva akeneye izindi mbaraga zirenze iza muntu

Laboratory Studiesmedical community that erectile dysfunction is a part of tadalafil without prescription.

. Aho ngaho niho ukwemera kuvukira Muri ya ndirimbo nziza dukunda kuririmba iyo dushengerera Yezu mu Ukaristiya hari aho tugira tuti “Ukwemera kujye kuturangiriza ibinanirwa n’ubujiji bwacu”.

Amasomo matagatifu tuzirikana kwa kino cyumweru, aradusaba kuzirikana ku ngingo y’ukwemera. Mu Ivanjili intumwa zabwiye Yezu ziti “Twongerere ukwemera”

his nitrate before sildenafil isalways or cialis online.

. Nyuma y’uko Yezu atoye bacumi na babiri, kuva ubwo bagatangira kugendana, uko yagendaga abasogongeza ku mabanga y’ingoma y’ijuru bagombaga kubera intumwa, cyane cyane iyo yageraga ku by’urupfu n’izuka rye byari byegereje, intumwa zo ni ko zagumaga kwibera mu rujijo, maze ntizigire icyo zitoreramo. Niyo mpamvu zageze aho zibwira Yezu ziti “twongerere ukwemera”.

Nyagasani ni ko kubasubiza ati “Iyaba mwari mufite ukwemera kungana n’impeke y’ururo, mwabwiye iki giti cya boberi muti ‘Randuka ujye kwitera mu nyanja’, kikabumvira”. Hano Yezu yakoresheje ibigereranyo bikomeye cyane. Abantu babashije kubona uburo, imbuto y’ururo aba ari ntoya cyane. Impeke y’ururo iramutse iguye hasi ari imwe ntiwayitora ngo ubishobore. None mu gihe intumwa za Yezu zimubwiye ziti “twongerere ukwemera”, Yezu we arababwiye ati  “Iyaba mwari mufite ukwemera kungana n’impeke y’ururo”. Ni nk’aho yakababwiye ati “nta kwemera na mba mufite, ukwemera kwanyu ni zero, kuko nyine ntawigeze abwira kiriya giti ngo nikiranduke maze kiramukundira”.

Reka twigarukire kwa kiriya giti cy’iboberi Yezu yabwiye intumwa ze. Muri Palestina, kiriya giti cyari kimwe mu biti by’inganzamarumbo byahabaga, byumvikane ko cyabaga gifite n’imizi igera kure. Ngaho nawe ibaze ubwiye igiti ijambo rimwe gusa ukabona kirimutse!!! None jyewe ukwemera kwanjye kungana iki? Ese jyewe boberi yanjye ndaza  kurandura none ni iyihe? Iherereye hehe? Iboberi ndaza kurandura sinze kuyishakira ahandi handi, iboberi yanjye nza kurandura iri muri jyewe ubwanjye. Iri mu mutima wanjye, iri mu rugo rwanjye, iri hagati yanjye n’uwo twashakanye, iri hagati yanjye n’urubyaro rwanjye, iri hagati yanjye n’abaturanyi, iri hahandi nza kunyura
. Uyu munsi na njye ndasabwa kurandura imizi y’inabi, y’inzangano, y’ubuhemu, y’uburyarya, y’ikinyoma indimo. Uyu munsi ndasabwa kurandura intonganya iri mu rugo rwanjye, mu baturanyi banjye, mu bo dukorana. Burya igitangaza muntu wa none asabwa gukora, si ukujya ku kwezi kuko abandi bamutanzeyo, ibyo ntibikiri igitangaza. Gukora indege byabaye ibisanzwe. Igitangaza gikomeye nsabwa gukora uyu munsi ni ukurandura imizi y’icyaha yose iri muri jyewe. Ni uguhinduka.

Bakristu bavandimwe, uyu munsi dusabe Yezu aduhe ukwemera. Twebe akenshi hari igihe twibwirango turemera, cyane cyane iyo ibintu byose byaduhiriye, nyamara twagira akabazo gato tugatangira gutuka Imana, tugatangira kwibaza niba Imana ibaho
. Dukunze kugwa muri uwo mutego. Uwo mutego ni nawo abantu bo mu gihe cy’umuhanzi Habakuki baguyemo. Ku butegetsi bw’umwami Yowakimu, abaturage barakandamijwe birenze urugero. Nibo twumvise batuma umuhanuzi Habakuki kujya kubaza Imana ngo bazayitabaza kugeza ryari itabumva. Ngo ni kuki Imana ibagaragariza ubuhemu. Ngaho namwe nimwumve aho muntu ugera aho abwira Imana ko imuhemukira. Ese twebwe muri bya bibazo duhurana byo, nta gihe tujya tugera aho dutuka Imana? Aho ngaho niho ukwemera kwagombye nyine kugaragarira.

Bakristu bavandimwe, uyu munsi turasabwa kugira ukwemera nk’ukwa Pawulo mutagatifu. N’ubwo bwose ari mu buroko azira kwamamaza Yezu, we ntabwo acika intege, ntabwo atuka Imana, ahubwo ndetse ni we uri kwandikira Timote amugira inama z’uko agomba kwitwara mu butumwa ashinzwe. Pawulo mutagatifu rero natubere urugero,  maze n’igihe turi muri bya byago bidukomereye tubashe kwerekanako turi abakiristu, ko tuzi uwo twemeye, ko tuzi n’inzira y’umusaraba yanyuze. Ariko Yezu yatsinze urupfu, ni muzima iteka. Mu kanya turaza kumuhabwa mu kimenyetso cy’umugati, nituza kumuhabwa tuze kumusaba aduhe ukwemera. Amen.

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA