Amasomo: 2R 5, 14-17; Ps 97; 2Tm 2, 8-13; Lc 17, 11-19.
Umunyarwanda yaravuze ati “Udashima ntakongerwe”. Nyamara burya buri muntu wese abashije gushishoza, ubuzima bwe bwose bwaba gushimira gusa. Burya nta kintu na kimwe muntu atahawe, kandi ku buntu. Kuva ku buzima bwe kugera ku byo atunze byose. Burya byose twabihawe n’Imana, ni nayo mpamvu ariyo duhamagara bwa mbere iyo bya bindi byose bigiye kuduca mu myanya y’intoki. Nyamara Imana ntiyabiduhaye gusa, ahubwo iranabidukomereza. Imana niyo ikiduhagaritse muri ubu buzima. Amasomo matagatifu ya kino cyumweru aratwibutsa kujya tumenya gushimira.
Mu isomo rya mbere batubwiye ukuntu Nahamani Umugaba w’ingabo za Siriya wari umubembe yakize, maze yamara gukira akagaruka gushimira
. Nyamara mu Ivanjili ho siko byagenze. Ubwo Yezu yerekezaga I Yeruzalemu maze akanyura mu gace ka Samariya yahuye n’ababembe icumi maze bose arabakiza, ariko nyamara igitangaje ni uko ari umwe gusa wagarutse gushimira Imana, kandi uwo waje akaba n’umunyasamariya!!! Twibukeko Abayahudi bafataga Abanyasamariya nk’abantu bataye ukwemera kuberako bari baritandukanyije nabo maze bakiyubakira ingoro yabo ku musozi wa Garizimu.
Ariko ubundi Indwara y’ibibembe yari iteye ite? Indwara y’ibibembe ni indwara yafataga uruhu rw’umuntu ku buryo rwataga isura. Umuntu ubirwaye ntiyabaga yemerewe kugera aho abandi bari, yewe niyo yanyuraga mu nzira yagendaga avuza inzogera ngo “Uwahumanye”, kugirango abari aho hafi bamwitaze atavaho abanduza. Uyirwaye wese yashyirwaga mu kato kuko bamufataga nk’uwo Imana yahannye kubera ibyaha bye (Lv 13, 45ss). Itegeko ryategekaga uwanduye wese kujya kwiyereka umusaseridoti, ariko atari ukugirango amukize, ahubwo ari ukugirango atangarize bose ko uwo muntu yamaze kwandura, kugirango ashyirwe mu kato (Lv 14, 2ss). None bariya ba bembe cumi bemeye kujya kwiyereka utari ufite ububasha bwo gukiza, bibaviramo gukira bakiri mu nzira. Ese jyewe, wowe, buri wese nta bantu yaba yarashyize mu kato? Ese twebwe nta bantu tujya twita abanyabyaha, nkaho twebwe turi intungane? Ese buri wese nta burwayi afite yakwereka Yezu?
Mwa bariya barwayi bose, umunyasamariya, umwe abayahudi bari barashyize mu kato, niwe gusa wagarutse gushimira. Bariya bayahudi icyenda kuba bakize bo barumva ari uburenganzira bwabo
. Barumva ntacyo bafite cyo gushimira. Ese twebwe tujya twibuka gushimira ibyiza byose Imana ihora itugirira? Cyangwa twibera ak’umugabo wigeze ahura n’umwami, umwami niko kumubaza ati “Urumva nakumarira iki?”. nyamugabo ni ko kwiyumvira ati “Uwampa agaka nazajya mwirahira”. Umwami niko kukamuha. Ni uko rya tungo riragenda rirororoka, riba ubushyo. Nyuma wa Mwami reka azahure na wa mugabo, ati ‘ese ko utaje kunyitura, karapfuye ngo ngushumbushe?”. Undi ati “oya”. Umwami ati “Ese kuki utaje kunyitura?”. Umugabo ni ko kwiyumvira, aba yikuye urushyi rwiza aba arusekuye umwami
prosthesis. This option is highly invasive and irreversibleInstructions for Scoring: Add the scores for each item 1-5 (total possible score =25). ED Severity Classification : cialis prices.
. Umwami ati “ese ni uku unyitura?” Umugabo ati narebye mu bintu byose mbura icyo naguha. Amashyo yose nayawe. Abagore bose beza ni abawe. Ati ‘nabonye ikintu utarigera ubona mu buzima ari ugukubitwa gusa”. Iteka uhora ubona abandi bakubitwa cyangwa wowe ubikubitira, ariko wowe ntuzi uko bimera. Ngaho namwe nimunyumvire!!!! Natwe akenshi usanga ari uko tugira Imana. Imana niyo yaduhaye ibi byose dufite ariko nyamara hari igihe usanga akenshi inyiturano yacu ari ukuyicumuraho.
Bariya babembe bakize, ngo bari icumi. Ubundi muri Bibiliya, umubare icumi uvuga ibintu byuzuye, ibintu byose. Mu yandi magambo bariya ba bembe bashushanya twebwe twese. Waba umukire cyangwa igikomerezwa nk’ umutware w’ingabo Nahamani, waba uworoheje nk’uriya munyasamariya, waba utuye hafi nka bariya Bayahudi, waba uri umunyamahanga nk’uriya munyasamariya, burya twese nta muntu n’umwe udakeneye gukira. Twebwe ibibembe byacu ntituze kubishakira ahandi, ibibembe byacu ni cya cyaha duhora tugwamo buri kanya, ni cya cyaha duhora tugwamo buri munsi. Burya natwe icyaha gihindanya ya sura y’Imana twaremanywe. Yezu rero nta kindi cyamuzanye, yaje kudukiza. Icyo dusabwa nta kindi ni ukugira Ukwemera.
Pawulo mutagatifu we yigiriye amahirwe kuko yahuye na Yezu akamukiza ubwo yari mu nzira yerekeza I Damasi gutoteza abakiristu. Nyamara aho amariye guhinduka, ibigeragezo ntabwo byabuze. Abo yagendanaga nabo mu idini ya kiyahudi, bamufashe nk’umugambanyi. Twamwumvise abwira Timote ko igikomeje kumuhumuriza ari uburyo na Yezu yapfuye ariko nyamara akazuka. Twebweho mu kanya kagiye kuza, ntabwo turaza guhura na Yezu gusa, ahubwo turaza no kumuhabwa. Nituza kumuhabwa tuze kumutura uburwayi bwacu, ariko cyane cyane ubwo ku mutima, kugirango nitumara gukira tuzabane na we ubuziraherezo mu ngoma y’ijuru
for ED. cialis without prescription prostheses include irreversibility, invasiveness, surgical.
. Amen
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA