Icyumweru cya 29 gisanzwe, C



Amasomo: Ex 17, 8-13; Ps 120; 2Tm3, 14-4, 2; Lc 18, 1-8.

Umuntu nyamuntu ntatungwa n’umugati gusa, ahubwo anatungwa n’Ijambo ry’Imana ( Mt 4, 4). Burya umuntu ushaka kubaho ku buryo bwuzuye, agira umwanya aha isengesho. Isengesho ni ryo ryongera kumuhuza na ya Mana Rurema, maze rikongera kumusubiza ku isoko, akongera akagira ubuzima busagambye. Nyamara gusenga si umurimo woroshye nk’uko bamwe babyibwira. Ndetse ukunze gusanga abenshi baracitse intege, barabiretse burundu, ngo impamvu nta yindi, ni uko Imana ibumvira ubusa maze ntibahe ibyo bayisabye, n’aho abandi ngo bavuga bonyine kuko Imana iruca ikarumira ntigigire icyo ibatangariza. None ikibazo umuntu yakwibaza ni iki : Ese isengesho ryiza, ndavuga rimwe rigera ku Mana maze nayo ikadusubiza, ryaba ari irimeze rite? Amasomo matagatifu ya kino cyumweru agiye kudusubiriza kino kibazo.

Mu ivanjili, Yezu mu kubwira abigishwa be ko bagomba gusenga batarambirwa yabaciriye uno mugani : “Mu mugi umwe hari umucamanza utatinyaga Imana, ntiyubahe n’abantu

Only one study examined time to onset of erection, showing the median time to onset of 27 minutes after 50 mg sildenafil oral dose compared to 50 minutes for the placebo group.Screening should be employed if the doctor suspects that cialis for sale.

. Muri uwo mugi hari n’umupfakazi wazaga kumubwira ati ‘Nkiranura n’uwo duhora tuburana!’ Amwirengagiza igihe kirekire

• Past surgery :In the future, combination oral therapy may be employed what is cialis.

. Ageze aho aribwira ati ‘N’ubwo ndatinya Imana bwose kandi singire uwo nubaha, uriya mupfakazi wandembeje ngiye kumucira urubanza rwe rurangire, areke guhora aza kumena umuntwe.’ Nyagasani arongera ati “Nimwumve ibyo uwo mucamanza mubi avuga. Imana se ni Yo yarangarana intore zayo ntizirengere kandi ziyitakambira amanywa n’ijoro? Ndabibabwiye izabarenganura vuba.”

Ubundi muri kiriya gihe, umurimo w’umucamanza wabaga utambutse kure uwo dusanzwe tuzi uyu munsi. Umucamanza wo muri kiriya gihe ntabwo yakoreraga abantu gusa, ahubwo ibyo yakoraga yanabikoraga mu izina ry’Imana nk’uko Yozafati yabisabye abo yatoraga (Chr 19, 4s). None igitangaje ni uko  uriya mucamanza we ngo atatinyaga Imana ntiyubahe n’abantu. N’aho uriya mupfakazi we, dushobora ahari kwibwirako yari nk’umukecuru, umuntu akaba yakwibaza ati umuntu w’umukecuru ajya mu manza gushaka iki?  Ubundi muri Palestina bashakaga bafite hagati y’imyaka 13 na 14. Kandi ntaho bigeze batubwirako yararakagira urubyaro. Byumvikane ko uriya mupfakazi yarari muri kiriya kigero. Iyo umugore yapfakaraga rero hari uburenganzira yagiraga ku mitungo umugabo asize. Birashobokako rero kiriya kirego cy’uriya mupfakazi cyari gifitanye isano n’iyo mitungo. Kandi uriya mucamanza agomba kuba hari icyo yari abiziho kuko ngo bari batuye mu mugi umwe. Ikindi kandi ni uko kuba uriya mugore yaratinyutse ubucamanza bw’umugabo mu gihugu nka Palestina kitahaga umugore ijambo, ni uko nta wundi muntu wo mu muryango, yewe habe n’akana yari afite ngo agatumeyo.

Nyamara uko byarangiye, ukwihangana, ukudacika intege k’ uriya mupfakazi ni byo byatsinze. Mu gihe uriya mucamanza yari yishingikirije ubuhangange bwe, ibyubahiro, yewe n’ubwirasi butabuze, intwaro rukumbi y’uriya mupfakazi kwari ukwihangana, kwari ukudacika intege. Yezu rero ni ko kubwira abigishwa be ati niba uriya mucamanza mubi agera aho yumva uriya mupfakazi, “Imana se ni Yo yarangarana intore zayo ntizirengere kandi ziyitakambira amanywa n’ijoro? Ndabibabwiye izabarenganura vuba.”

Turagenda twegera igisubizo cya cya kibazo twatangiye twibaza aricyo cy’iki : Ese isengesho ryiza, ndavuga rimwe rigera ku Mana maze nayo ikadusubiza, ryaba ari irimeze rite ? Nk’uko tumaze kubyumva, isengesho ryiza, ni isengesho dusenga ubutarambirwa, ni ugusenga amanywa n’ijoro, ni ugusenga igihe cyose. “Mu Butayu ubwo Abayisilaheli barwanaga n’Abamaleki, , iyo Musa yabaga ateze amaboko, Abayisiraheli baraganzaga, naho yayamanura Abamaleki bakaganza. Musa amaze kunanirwa, benda ibuye barimwicazaho, Aroni na Huru bakaramira amaboko ye”.Twebwe muziko ducika intege vuba
. None umuntu akibaza ati Niba koko Imana ari Rukundo, niba ari umubyeyi wacu, kuki igomba kuturushya bigeze aho?

Burya iyo Imana idusaba gusenga ubutarambirwa si ukuturushya. Impamvu ahubwo ni uko hari igihe amasengesho yacu aba adatunganye. Ni byo Mutagatifu Agustini yavuze ati “Impamvu dusaba ntiduhabwe ni uko dusaba turi babi, tugasaba nabi, cyangwa tugasaba bibi”. “Ngo rimwe umuntu yarigenderaga ahura n’Imana, niko kumubwira iti ‘Nsaba icyo ushaka cyose ariko Umuturanyi wawe ndakimukubira kabiri’. Nyamara ngo uwo muntu ntiyajyaga indizi n’umuturanyi we. Umuntu ariyumvira, ati ‘nimusaba inzu, umunyagwa iramuha igorofa, nimusaba imodoka, iramuha rukururana, nimusaba umwana, iramuha impanga. Kera kabaye umuntu ati ‘ngiye gusaba ko Imana imvanamo ijisho rimwe maze we imukuremo yombi, abe impumyi burundu, yere kuzongera kuntesha umutwe’. Umuntu niko gusanga Imana ati nkuramo ijisho rimwe. Imana nyine nayo irimukuramo. Wa muntu ati ‘Ese ko umuturanyi wanjye utari kumuvanamo yombi? Imana iti ‘nakubwiyeko mukubira kabiri icyo ndaguha. Wifuje ijisho rimwe, ubwo we ndamuha abiri, kandi niyo yaranasanganywe, ubwo nta kindi mukoraho rero”.Ngayo amasengesho yacu akenshi. Ese mu masengesho yacu tujya twibuka gusabira n’abandi? Ese iyo tugizengo turabasabira, tubasabira iki?

Bavandimwe, amasengesho yacu ntabwo ari ayo kugirango Imana ihindure imigambi yayo. Ahubwo amasengesho yacu ni ayo kudufasha twebwe, kugirango duhinduke maze tubashe kwemera ugushaka kw’Imana mu buzima bwacu, kuko burya na mbere y’uko dusaba Imana iba izi ibyo dukeneye. Burya rero Imana iduha ibyo Yo ibonako bidukwiriye, ndetse akenshi bihabanye n’ibyifuzo byacu. Amasengesho rero yacu ni ayo kudufasha kwakira ibyo Imana itugenera
. Akenshi mu masengesho yacu, hari igihe tubwira Imana gusa, ariko ntitwibuke gutega amatwi ngo twumve icyo nayo itubwira. Burya Ijambo ry’Imana ni cyo rimaze. Ritubwira ugushaka kw’Imana kuri twe, ndetse akenshi rikanagorora ibyifuzo byacu. Niyo mpamvu Pawulo mutagatifu yabwiye Timote ati “Ibyanditswe Bitagatifu, ni byo bishobora kukubera isoko y’ubuhanga buganisha ku mukiro, ubikesheje kwemera Kristu Yezu”. Ese ni uwuhe mwanya duha Ijambo ry’Imana mu buzima bwacu? Yezu tuza guhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’umugati, ni umwe wajyaga urara amajoro asenga, tuze kumusaba atwigishe isengesho rimunyura. Amen

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA