Amasomo: Si 35, 12-14.16-18; Ps 33; 2 Tm 4, 6-8. 16-18; Lc 18, 9-14.
Kimwe mu bikunze kuranga kamere muntu yacu, ni ukwishyira aheza. Kandi koko n’Umunyarwanda yarabivuze ngo “Ntawishyira ahabi, aheza hahari”. Kabonwe ni yo twagize intege nke maze tukagwa mu ikosa cyangwa mu cyaha, tuba twumva bidakabije, tuba twumva byoroheje, tuba twumva tutarageza ah’abandi. Iteka twishakira impamvu yatumye tugwa mu cyaha, akenshi turirenganura. Abagira imbaraga zo guhita bumvako bakoze nabi, ndetse byaba na ngombwa bagahitako basaba imbabazi, burya si benshi. Twibukeko no muri cya cyaha cy’umukurambere wacu, ubwo Imana yasangaga yariye kuri cya giti yari yamubujije, aho kugirango ahiteko yemera intege nke yagize, ahubwo yashatse impamvu n’ibisobanuro. “Ngo wa mugore wanshyize iruhande yampaye ndarya; nyamugore ati nawe ni inzoka…”( Gn 3, 1s). Ng’uko uko abantu duteye. Yewe n’imbere y’Imana tuba twumva turi intungane, tuba twumva ba ruharwa ari abandi.
Mu masomo matagatifu ya kino cyumweru, mu Ivanjili, Yezu yaciriye umugani abibwirako ari intungane, maze bagasuzugura abandi bose. Yagize ati “Abantu babiri bahuriye mu Ngoro baje gusenga. Umwe yari Umufarizayi, undi ari umusoresha.. Umusoresha we yihagararira kure, atinya no kubura amaso ngo ayerekeze hejuru, maze yikomanga ku gituza avuga ati ‘Mana yanjye, mbabarira jyewe w’umunyabyaha!’ Ndabibabwiye : Uwo musoresha yasubiye iwe ari intungane, naho ureke undi! Kuko uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa.”
Ubundi “Abafarizayi” bari bantu ki? Abangaba bari itsinda ry’abantu basenga, bagakurikiza ya mategeko ya Musa nta n’akadomo bavanyeho. Babaga bazi Bibiliya cyane bakanayigisha, bubahaga isabato ku buryo bukomeye, bakundaga gusiba, batangaga icya cumi ku byabo nk’uko twabyumvise. Ibi byose, akenshi byatumaga umuntu wese utari kumwe nabo ngo na we abikurikize afatwa nk’umunyabyaha. Bamushyiraga mu kato. Gusa mu kuvuga Abafarizayi tujye twitonda kuko hari igihe tubavuga bikarangira natwe tubaye bo, bikarangira natwe dufashe isura mbi yabo gusa. Hariho n’Abafarizayi beza. Ingero ni nka Nikodemu. Ubwo bashakaga gufata Yezu, uyu Nikodemu ni we wavuze ati “Harya amategeko yacu apfa gucira umuntu urubanza, batabanje kumwumva ngo bamenye icyo yakoze?” (Jn 7, 50).
N’aho abashoresha bo, bafatwaga nka ba ruharwa. Abangaba bakoreraga ubutegetsi bw’Abaromani bwari bwarakandamije Abayahudi. Bari bashinzwe kubakusanyiriza imisoro. Bityo rero Abayahudi babafataga nk’abagambanyi, abandi bakabafata nk’ibisambo kuko hari n’igihe basoreshaga bakaka ibirenze kugirango nabo babone icyo bashyira mu mufuka, n’aho abandi bakabafata nk’abantu bataye ukwemera kuberako kuri bya biceri birirwaga bakorakora byabaga biriho ishusho y’umwami Kayizari, kandi uyu akaba yariyitaga Imana.
None Yezu aratinyutse agereranya abo bantu bombi, umufarizayi n’umusoresha. Mu gihe cya Yezu aba bombi bari abantu badashobora kugereranywa bibaho. Usibye Yezu nyine, nta wundi muntu wari kubitinyuka, kandi noneho igitangaje ni uko muri uko kugereranya amasengesho yabo, umusoresha ni we watashye ari intungane.
Muri ya masengesho yabo, ngo ni uko umufarizayi “aremarara, asengera mu mutima we avuga ati ‘Mana, ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu b’ibisambo, b’abahemu, b’abasambanyi, mbese nk’uriya musoresha! Nsiba kurya kabiri mu cyumweru, ngatanga kimwe cya cyumi cy’urwunguko rwanjye rwose”. Umufarizayi atangiye ashimira Imana. Nta kintu namba yigeze asaba, kuko ntacyo akeneye, arihagije, ni intungane. Mu byukuri mwa kiriya gihe, amasengesho ajya kumera nka ririya yabagaho, ariko hano icyo Yezu atamushimye ni kuriya kwibona, ni buriya bwirasi, ni kuriya kumvako ari intungane, ko atameze nk’abandi
murmur) cialis no prescriptiion treatment. The primary care physicians who are the.
.
Bavandimwe, natwe dushobora kwibwirako uyu munsi nta bafarizayi bakibaho kuberako ntawe uzi ahantu aha n’aha batuye cyangwa bakorera. Nyamara twese twisuzumye, twasanga natwe twifititemo akantu k’ubufarizasi
. Ese nta gihe mu isengesho ryanjye njya mbwira Imana nti “Mana ndagushimirako ntameze nka runaka? Ndagushimirako abana banjye batabaye nk’abo kwa runaka? Ko umugore wanjye atameze nk’uwa runaka? Ko umugabo wanjye atameze nk’uwa runaka? ko urugo rwanjye rutameze nk’urwo kwa runaka?Ko jyewe ntajya mba uwa nyuma mu ishuri nka runaka?”
N’aho umusoresha we yihagararira kure, atinya no kubura amaso ngo ayerekeze hejuru, maze yikomanga ku gituza avuga ati “Mana yanjye, mbabarira jyewe w’umunyabyaha!” Bavandimwe ngiri isengesho twese twakagombye kujya dutura Imana. Burya muntu wese aho ava akagera, ni umunyabyaha imbere y’Imana. Akeneye imbabazi n’impuhwe z’Imana. Burya ibkorwa byacu uko byaba byiza gute, ubwabyo ntabwo byatugira intunagne. Imana yonyine niyo ishobora kutugira intungane. Uriya musoresha agizwe intungane no kwemera intege nkeya ze. Ntabwo yigeze avuga ati ngiye gusubiza iby’abandi byose nk’uko Zakewusi we yabikoze. Kwemera icyaha cye ni byo byonyine bimugize intungane
. Mwene Siraki yagize ati “Uhoraho ni we mucamanza…Isengesho ry’uwicisha bugufi rigera mu bicu”
. Mu gihe ku cyumweru gishize twabwirwaga ko isengesho ryiza ari iryo dusenga tutarambirwa, uyu munsi tubonyeko rigomba kuba n’isengesho ryicisha bugufi, isengesho ritikuza, isengesho ridacira abandi imanza, kuko Imana yonyine ariyo igomba kuducira imanza, yo nyine itigera ibera bibaho. Na Pawulo mutagatifu nyuma yo kurwana inkundura urugamba rwo kwamamaza Ivanjili, ntabwo yikuza maze ngo avugeko ari intungane, ahubwo yivugirako nawe ikamba azarigororerwa na Nyagasani umucamanza utabera.
Bavandimwe, Yezu ni we wicishije bugufi, kugera n’aho apfiriye ku giti cy’umusaraba, aricyo cyatumye Imana imukuza maze ikamuzura mu bapfuye. Yezu ni muzima. Nituza kumuhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba maze natwe aduhe umutima utuza kandi woroshya nk’uwe, aduhe kugira urukundo nyarukundo rwa kivandimwe, rumwe rutagira n’umwe rushyira mu kato, maze tuzabane na we mu ngoma y’ijuru ubuziraherezo. Amen.
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA