Tuzirikane icyumweru cya 17 gisanzwe


AMASOMO :
2 R 4, 42-44; Ps 144; Ep 4, 1-6; Jn 6, 1-15.
Umwe mu banzi bakomeye umuntu ashobora kugira, ni inzara. Inzara itera abatari bake guhemuka. Nyamara inzara si iya none. Inzara yahozeho. Twumvise ukuntu mu gihe cy’umuhanuzi Elisha hateye inzara, ngo ni uko hakaza umuntu aturutse I Behali-Shalisha, amuzanira ibiryo by’umuganura
. Byari bigizwe n’imigati makumyabiri y’ifu y’ingano, n’umufuka umwe wuzuye ingano zigisarurwa.
Bakiristu bavandimwe, ntawe utashima urukundo rw’uriya muntu. Ese jyewe njya nubura amaso ngo ndebe abakene bandi iruhande? Ese ba bantu basaba ku nzira iyo bansabye nkora mu mufuka nkabaha, cyangwa ndabatuka?
Twebwe abantu n’iyo tumaze kubibona, iyo haciye akanya inzara iragaruka, tugatangira gutongana, ndetse tukamera nk’abantu batigeze na rimwe babibona. Inda ya muntu ni uko yabaye. Burya Yezu ni we wenyine ushobora kuduhaza. Uwahuye na we ararya agasigaza. Mu Ivanjili batubwiye ukuntu Yezu yagaburiye abantu batari bake akoresheje imigati itanu gusa n’amafi abiri maze ibisigaye bikuzura inkangara cumi n’ebyiri. Ziriya nkangara cumi n’ebyiri zishushanya ya miryango cumi n’ibiri ya Isiraheli yari itegereje Umukiza. Kandi iyo miryango ni twebwe ubu ngubu
. Ni twebwe ziriya nkangara zigenewe rero

substantial improvement in quality of life. tadalafil for sale lack of contraindications and cost. The disadvantages of.

. Uzicwa n’inzara ntazavugeko Yezu atamugaburiye.
Iriya migati n’ariya mafi, twumvise ko ari agahungu kari kabizanye. Umuntu akaba yabona ko byari ubusabusa ugereranyije n’imbaga nyamwinshi yaje kubifungura ndetse igasigaza ibirenzeho kuberako babigaburiwe na Yezu kandi babisangiriye imbere ye. Natwe uyu munsi turasabwa kujya dusaranganya, muri bike uko biri kose tutarindiriye ibya Mirenge. Kandi ibyo tukabigira dushimira Imana yo soko y’ibyiza bose muntu ashobora kuronka. Ni koko hari igihe twibuka gusenga iyo twabibonye, maze tukabwira Imana ngo yibuke n’abatagize icyo babona, nyamara ntitwibuke ko Imana ikoresha bya bike byacu mugufungurira abadafite na busa. Burya Imana ishatse yajya idusubiza iti: « mwebwe nabihaye nimwibuke abongabo batagize icyo babona »

In several in vitro experimental models (rat ileum and oesophageal smooth muscle, mouse ileum, and dog lower oesophageal sphincter) sildenafil at high concentrations reduced gastrointestinal smooth muscle contractility, which may indicate a risk for inhibition of gastric emptying. cialis without doctor’s prescriptiion The patient should be asked specifically about perceptions of.

. Ni koko kandi n’umunyarwanda yabivuze ukuri ngo “Biryoha bisangiwe!”
Bakiristu bavandimwe, nubwo kwa kino gihe isi ifite umuvuduko mu iterambere, n’ubwo abantu basigaye barushanwa mu kuba ibihangange mu kugira imitungo minini ku ma Banki, nyamara ntibibuza abicwa n’inzara gufpa. Amasomo matagatifu ya kino cyumweru araturarikira kugira ubuntu. Kandi burya ngo « Ahatari umwaga, uruhu rw’urukwavu rwisasira batanu », ni byo byabaye mu Ivanjili.
Turasabwa kwitangira abandi, ndetse kugera aha Pawulo mutagatifu, we, nubwo yari ku ngoyi azira Nyagasani, nyamara ntiyibagiwe abavandimwe, abinginga ngo bagenze mu buryo bukwiranye n’ubutore bwabo. Natwe rero niyo twaba mu byago, twakira cyangwa twakena, tugomba tuzirikana abavandimwe bacu, cyane cyane abababaye kuturusha.
Ubwo Yezu yatuburaga iriya migati, ngo umunsi mukuru w’Abayahudi (Pasika) wari wegereje. Icyo bishatse kuvuga si ikindi, ni uko Yezu ari we mugati nyabuzima Imana yatwoherereje kugirango uwuhawe ntazongere gusonza bibaho. Yezu ntatumara ya nzara y’umubiri gusa, ahubwo atumara na yayindi yo kuri roho. Uwahuye nawe ntiyongera gusonza ukundi ahubwo arahembuka ndetse akanasigaza. Nituza kumuhabwa tuze kumusaba aduhe kujya tumuhabwa twiteguye kandi anatwongerere urukundo rwa kivandimwe. Amen

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Paroisse Nkanka