TUZIRIKANE ICYUMWERU CYA 18 GISANZWE, B.


AMASOMO:

Ex 16, 2-4. 12-15;

Ps 77;

Ep 4, 17.20-24;

Jn 6, 24-35.

Umwe mu banzi bakomeye Muntu ashobora kugira, ni inzara. Inzara ntirobanura. Waba uri umwana cyangwa uri umuntu mukuru. Waba warize akaminuza cyangwa utazi gusoma no kwandika. Waba umwirabura cyangwa umuzungu, ntawe inzara itinya

patterns and comorbid sexual conditions that are likelyPreclinical data revealed no special risk for human. tadalafil online.

. Ndetse abatari bake inzara ibatera guhemuka
. Abandi bagatongana bakamera nk’abatarigeze narimwe guhaga, bikabaviramo gutuka Imana. Imyitwarire nk’iyo, niyo yaranze Abayisiraheri ubwo bari mu butayu. Igitabo cy’Iyimukamisiri cyagize giti : Igihe bari mu butayu, ikoraniro ry’Abayisiraheli ryitotombera Musa na Aroni. Abayisiraheli barababwira bati “Yewe! Iyo nibura twicwa n’ukuboko k’Uhoraho tukiri mu gihugu cya Misiri, igihe twari twiyicariye iruhande rw’inkono z’inyama, twirira imigati uko dushaka! Ubu mwatuzanye muri ubu butayu kugirango mwicishe inzara iyi mbaga yose!”
Bakiristu bavandimwe, natwe iyo twagize inzara, dutangira gutuka Imana. None iyo Muntu wamuhaye aragushimira, nyamara ejo byashira akibagirwa, ndetse agatangira gutongana. Ni yo watunga “Ibyamirenge ku Ntenyo”, byanga bikunda ejo birashira ugatangira gutuka Imana. Icyo ni ikimenyetso gifatika cy’uko iby’iyi si bihita, bidashobora kuzaduhaza iteka ryose. Kimwe n’iriya mbaga yishakiraga gusubira mu Misiri, mu bucakara, natwe hari igihe tujya twifuza gusubira mu Misiri, gusubira mu bucakara bw’icyaha kubera inda. Kwa kino gihe ba Mpemukendamuke bariho, abatekamitwe bo ntiwavuga.
No mu ivanjili, nyuma y’uko Yezu agaburiye rubanda imigati rukarya rugasigaza, bifuje ko yajya ahora ayibaha. “Ngo imbaga y’abantu ibonye ko Yezu n’abigishwa be batakiri ku nkombe y’inyanja, bajya mu mato bagana I Kafarinawumu kuhashakira Yezu. Bamusanze hakurya y’inyanja baramubaza bati “Mwigisha, wageze hano ryari?” Yezu arabasubiza ati “Ndababwira ukuri koko : Ntimunshakira ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo muranshakirako mwariye imigati mugahaga. Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka, ibyo umwana w’umuntu azabaha kuko ari we Imana Data yashyizeho ikimenyetso”
.
Bakiristu bavandimwe, amanywa n’ijoro tuba dukora kugirango turebeko twabona umugati, kugirango turebeko twakira. Nyamara iyo umuntu yitegereje ubwo bukire bwacu, usanga butamara akanya, ibyishimo butanga ni igicagate. Muzarebe uba ufite amafaranga, mu kanya akaba arayoyotse, ntumenye aho agiye; uba ufite amasambu, amamodoka, amazu, ejo ntumenye aho bigiye. Kuba inyota tugirira iby’iyi isi itajya irangira, kandi bikaba binayoyoka mu busa, ni ikimenyetso cy’uko ushobora kuduhaza wenyine ari Yezu. Yezu ni we mugati wamanutse mu ijuru Imana yatwoherereje. Yabyivugiye ati “Nijye mugati utanga ubugingo. Unsanga wese ntazasonza bibaho, n’unyemera ntazagira inyota bibaho”.
Bakiristu bavandimwe, none iyo mpawe Yezu mu Karistiya ntagatifu, njya nzirikana ko mba muhawe muzima? Ese njya muhabwa niteguye? Kenshi? Cyangwa akenshi muhabwa nirangariye? Ntiteguye? Yezu mu Karistiya, nta handi tuzahurira hatari mu misa. Ese nkunda misa? Cyangwa nijyewe iteka usanga bari guhazwa? Bari mu matangazo?
Pawulo Mutagatifu ubwo yabwiraga Abanyefezi Yagize ati “Ntimuzongere kugenza nk’abatazi Imana, bikurikirira ubupfu bwabo”. Muri kano kanya nitwe tubwirwa. Burya iyo twihambira ku by’iyi si bihita, tugakerensa iby’ijuru bizahoraho iteka, tugakerensa amasakaramentu, tugakerensa igitambo cy’ukaristiya, tuba tugenza nk’abatazi Imana bikurikirira ubupfu bwabo
.
Bakiristu bavandimwe, Yezu yatwibwiriye ati “ Ni jye mugati utanga ubugingo. Unsanga wese ntazasonza bibaho, n’unyemera ntazagira inyota ibaho”. Nituza kumuhabwa tuze kumusaba aduhe ingabire yo kumukomeraho, aduhe ingabire yo kujya tumuhabwa twiteguye neza maze twibanire na we ubu n’iteka ryose. Amen

 

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA

Paroisse Nkanka