Tuzirikane icyumweru cya 19 Gisanzwe umwaka B

Umupadiri w’umudominikani witwa MUZUNGU Bernardin yahimbye umuvugo yise “Inzira ya Muntu”. Muri uwo muvugo atangira agira ati “Inzira ya Muntu ni uruziga. Aho itangirira ni ho iherera, aho ivuka ni ho ipfira. Ibingibi iyo umuntu yitegereje arabibona. Muzarebe, umwana avuka afite amagarama bamukikiye, ejo agatangira gukambakamba, ubundi agahagarara, akaba umusore, inkumi, ejo akaba igikwerere, kabiri akaba atangiye kugendera ku nkoni, amaherezo nk’uko yaje, n’ubundi ataha bamukikiye mu biganza. Icyo ni ikimenyetso ndakuka cy’uko muri ino si turi mu rugendo. Muri ino si turi abagenzi, iwacu h’ukuri ni mu ngoma y’ijuru.
Mu masomo matagatifu tuzirikana kwa kino cyumweru cya 19 gisanzwe, iby’uko turi mu rugendo kuri ino si byagenuwe n’urugendo Eliya yakoze. Yagenze iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine kugirango agere i Horebu, umusozi w’Imana.
Mu rugendo Eliya yakoraga, yahuye n’ibibazo bitoroshye cyane ko yanahungaga umwamikazi Yezabeli
. Ubwo yagendaga mu butayu, yageze aho yisabira gupfa agira ati “Ntacyo ngishoboye. None Uhoraho, akira ubuzima bwanjye kuko ntaruta abasokuruza banjye”.
Bakiristu bavandimwe, natwe muri uru rugendo turimo kuri iyi si, hari igihe duhura n’ibibazo bikaturenga, hari igihe ducika intege ndetse tugatangira no kwifuza kwivira muri ubu buzima igitaraganya. Ubundi ubutayu ni ahantu hataba amazi, hataba ibinyabuzima, ahantu h’agasi, mbese ha handi bamwe bibwirako Imana yibagiwe. Ku mugani wa babandi basigaye bavugango isi ntisakaye, ngo buri wese ashobora kuvirwa, usibye no kuba idasakaye, jye nakongeraho ko ari n’ubutayu ahubwo. Nk’uko Eliya yari mu butayu, natwe rero iyo turi mu butayu, iyo turi muri cya gihe twibwirango biraturangiranye, nk’uko Eliya yabyibwiraga, burya Imana iba ituri hafi cyane. Irindi zina ry’Imana burya ni Rukundo. Imana ni nka wa mubyeyi wita ku mwana we urwaye cyangwa wa wundi wamunaniye kurusha uko yita ku bazima. Ubwo Eliya yaramaze kwiheba, Imana yamwoherereje umumalayika aza kumuhumuriza ndetse amuzaniye n’ifunguro.
Bakiristu bavandimwe, natwe mwa runo rugendo turimo kuri ino si ya Rurema, tugira inzara y’umubiri ndetse n’iyo kuri Roho, kandi inzara yo kuri Roho niyo ikomeye cyane. Yezu ni we wenyine ushobora kuduhaza, kuko nta duha bya biryo turya kano kanya mu ndi mwanya tugasonza, ahubwo aduha umugati w’ubugingo. Uwo mugati ni Yezu ubwe. Ni umubiri we. Mu ivanjili yabishimangiye ubwo yabwiraga Abayahudi ati “ Ndi umugati wamanutse mu ijuru. Ni jye mugati w’ubugingo
. Urya uwo mugati azabaho iteka”.
Bakiristu bavandimwe, cya kibazo kiruta ibindi bibazo byose, ndavuga urupfu, muri Yezu kibona igisubizo

patient able to resume the exercise of sexual activity? If buy cialis online Antidepressants and tranquilisers.

. Yagize ati “Nguyu umugati wamanutse mu ijuru, kugirango uwuriye wese ye kuzapfa”.
Nyamara ubwo Yezu yatangazaga ariya magambo, Abayahudi barijujuse ngo “Uriya si Yezu mwene Yozefu? Se na nyina ntitubazi? Ubu ashobora ate kuvuga ati ‘namanutse mu ijuru?”
Bakiristu bavandimwe, iyo twumvise imigirire ya bariya Bayahudi, akenshi tubibazaho, tubatera amabuye, tuti nigute bagira amahirwe yo kubana n’Imana kuriya maze bakayitesha
. None nanjye muri kano kanya nibaze. Ese iyo mpawe Yezu mu karistiya numvako ari Yezu mpawe muzima? Ese njya muhabwa niteguye? Ese njya niyumvisha agaciro ka misa? Cyangwa njya mu misa kugirango nibonanire n’inshuti zanjye misa ihumuje? Ese aho sinjya nkerensa amasakaramentu n’ibindi bintu bitagatifu?
Bakiristu bavandimwe, umuntu wahawe Yezu yiteguye neza uzamumenyera ku mbuto azera. Icyo uzamumenyeraho ni uko atazigera na rimwe arangwaho umwaga, uburakari, intonganya no gutukana kimwe n’ikitwa ububisha bwose nk’uko Pawulo mutagatifu yabisabaga abakiristu b’ahuntu hitwa Efezi. Umuntu wahuye na Yezu arangwa n’ineza n’impuhwe, agaha imbabazi uwamuhemukiye mbese akagira urukundo nyarukundo rumwe ruzira uburyarya. Muri kano kanya nanjye ninisuzume. Ese aho sinjya ndangwa no kugira inzika? intonganya mu rugo? Mu bo tubana? Mu bo dukorana? cyangwa uburakari?
Bakiristu bavandimwe, abaza kugira amahirwe yo guhabwa Yezu, baze kumusaba maze abahe kujya bamuhabwa biteguye, maze bibatere imbaraga zo guhinduka, bazabane nawe mu ngoma y’ijuru ubu n’iteka ryose. Amen

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Paruwasi Nkanka