Bakristu bavandimwe, none, kuri iki cyumweru cya 17 gisanzwe cy’umwaka wa Kiliziya, turahimbaza Yubile y’imyaka 75 iyi Paruwasi ya Shangi imaze ishinzwe. Mu guhimbaza iyi yubile turifatanya n’abakristu bashimira Imana kubera imyaka 25, 50 na 75 bamaze bavutse, babatijwe, bashyingiwe.
Bavandimwe, abakristu bahimbaza Yubile bibaza uko bakiriye Yezu Kristu waje kubana nabo, uko bamwemeye, uko bamukurikira n’uko bamwamamaza mu bandi. Duhereye kuri iyi vanjili ya none twareba uko Yezu Kristu atwiyereka none, tukibaza niba ari ko twagiye tumwakira.
Bavandimwe, Yezu amaze gukiza umuntu wari umaranye ubumuga imyaka mirongo itatu n’umunani, ku munsi w’isabato, Abayahudi bashatse impamvu yo kumwica bamuziza ko avuga ko Imana ari Se kandi ko yiringaniza n’Imana (reba Yoh.5, 1-18); ntabwo yatinye kubasobanurira ku buryo burambuye ko ari Umwana w’Imana kandi agaragaza isano afitanye n’Imana Data, avuga ati : “Mwana ntacyo ashobora gukora ku bwe, uretse icyo abonye Se akora, kuko icyo akoze, na Mwana aragikora. Koko rero Data akunda Mwana kandi amwereka ibyo akora byose” (Yoh.15, 19-20).
Nyuma y’iyo nyigisho nibwo yagiye hakurya y’inyanja ya Galileya ari yo ya Tiberiya, aricara ari kumwe n’abigishwa be ; yitegereje abantu bari bamukurikiye abagirira impuhwe, kuko umunsi wari uciye ikibu kandi n’aho hantu hari mu Butayu (Mt.14,15; Mk.6,35; Lk.9,12). Ni bwo Yezu abajije Filipo aho bakura imigati yo kugaburira abo bantu (Yoh.6,5). Hano, Yezu aratwiyereka nk’Imana igira impuhwe, Imana ibona icyo abayo bakeneye ntizuyaze kukibaha. N’ubwo mu Ivanjili hari aho tubona Yezu akorera ibitangaza ababanje kubimusaba na we akababwira ko babikesha ukwemera kwabo, muri iyi vanjili ya none, Yezu arakora igitangaza cyo gutubura imigati itanu n’amafi abiri akagaburira abantu barenze ibihumbi bitanu batabanje kubimusaba
• Conduct routine ED investigationsalways or buy cialis usa.
. Uri hano wese niyibaze niba ari umunyampuhwe nk’uko Yezu na we ari umunyampuhwe. Umukristu wa Paruwasi ya Shangi niyibaze niba yaragiye arangwa n’impuhwe, niba hari aho yagize intege nke, kuri uyu munsi wa Yubile niyivugurure arebera kuri Yezu. Ugiye guhabwa ubupadiri n’abagiye guhabwa ubudiyakoni mumenye ko mugomba kuba buri gihe ikimenyetso cy’impuhwe z’Imana.
Bavandimwe, Yezu yashoboraga kugaburira bariya bantu atiriwe abaza abigishwa be kandi atiriwe yifashisha iriya migati itanu n’ariya mafi abiri uriya mwana w’umuhungu yari afite; ariko si ko yabigenje. Yaje mu nsi asanga abantu, aje kubakiza. Yezu ntawe akiza rero atabigizemo uruhare. Yezu ntawe akiza atamwemeye, ngo ahinduke kandi ahindure ubuzima. Yezu ntawe akiza atemeye Inkuru Nziza kandi ngo agendere mu nzira y’amategeko ye. Uyu munsi turashimira ko twemeye Inkuru Nziza tukakira umukiro
5 and 4 hours post-dose was demonstrated (single dose of 100 mg sildenafil). cialis for sale Local therapy include intracavernosal injection therapy,.
. Tubyishimire tureba niba tukigendera mu nzira y’amategeko ye.
Yezu ntawe akiza atifashishije abantu, yaba nyirubwite ubwe cyangwa yaba abandi. Muri iki gitangaza yakoze, yabajije Filipo aho bakura imigati yo kugaburira abantu bari bamukurikiye; yatubuye imigati itanu n’amafi abiri by’umwana w’umuhungu wari aho; yabwiye abigishwa be kwicaza abantu bari aho. Na n’ubu Yezu ahora ashaka ko tumubera igikoresho cyo gukiza abantu. Yezu ahora ashaka ko anyura kuri buri muntu muri twe ngo agirire neza abandi bantu benshi. Ese aho turabyemera? Mwana, Yezu arashaka kunyura kuri wowe ngo agirire neza abandi bana. Munyeshuri, Yezu arashaka kunyura kuri wowe ngo agirire neza abandi banyeshuri. Musore na we nkumi, Yezu arashaka kunyura kuri mwebwe ngo agirire neza abandi basore n’izindi nkumi; mugabo nawe mugore, Yezu arashaka kunyura kuri mwebwe ngo agirire neza abandi bagabo n’abandi bagore. Ese ni ryari? Ni igihe uri umuntu w’umunyampuhwe; ni igihe uri umuntu w’ineza. Ni igihe mwifata nk’uko Pawulo Mutagatifu yabitubwiye mu ibaruwa yandikiye Abanyefezi agira ati : “Ndabinginga ngo mugenze mu buryo bukwiranye n’ubutore bwanyu: nimubane mu rukundo, murangwa n’ubwiyoroshye, n’ituze, n’ubwiyumanganye, mwihanganirane muri byose, kandi mwihatire kugumana umutima umwe ubahuza mu mahoro” (Ef.4, 1-3). Uyu munsi wa Yubile ni igihe gikwiye cyo kubwira Yezu uti : “Nyagasani Yezu, hari ubwo ntemeye ko unyuraho ngo nkubere iteme unyuraho ngo ugirire neza abandi bantu benshi, none uyu munsi nkwemereye kujya ndeka ukanyuraho kugira ngo ugaragarize abantu ineza n’impuhwe bikuranga.
Bakristu bavandimwe, Yezu atubura imigati itanu n’amafi abiri akagaburira imbaga y’abantu yigaragaje nk’umuhanuzi ukora nka Elisha umuntu w’Imana, ariko kandi yerekana ko asumba Elisha. Elisha yagaburiye abantu ijana imigati makumyabiri y’ifu. Umugaragu we yamubajije uburyo yashobora kugaburira abantu ijana Elisha yamusubije ko atari ugushaka kwe ahubwo ari ugushaka kw’Uhoraho. Yezu yakoze nka Elisha umuntu w’Imana, ariko asumbya Elisha
. Abantu bari benshi kandi ahera ku bintu bike cyane kandi hasaguka byinshi cyane. Yezu yerekanye ko ari umuhanuzi uruta kure abahanuzi. Ni we Muhanuzi mukuru abantu bari bategereje mu gihe cye : koko ni ukuri, uyu ni wa Muhanuzi ugomba kuza mu isi” (Yoh.6, 14).
Bavandimwe, abo mu gihe cya Yezu n’ubwo bemeraga ko ari we Muhanuzi ugomba kuza mu isi, bashatse kumwimika ngo bamugire umwami uzajya abagaburira imigati n’amafi bakarya bagahaga. Twebwe ntabwo ari ko tugomba kureba Yezu. Yezu koko ni Umuhanuzi, Umwami n’Umusaserdoti ariko adutungisha Ijambo rye, ya Nkuru Nziza yaje kugeza ku bakene. Yezu adutungisha amasakaramentu. Uwakira Yezu ni uwemera no kwakira Ijambo rye; ni uwemera gutungwa n’amasakaramentu atangirwa muri Kiliziya ye. Kuri uyu munsi mukuru wa Yubile twibaze uko twakiriye Inkuru Nziza ya Yezu Kristu. Ese roho zacu zatunzwe na yo cyangwa twagiye dushakira ahandi ifunguro rya roho zacu? Twagiye duhabwa neza amasakaramentu? Uyu munsi nimwumva ijwi rye ntimunangire imitima yanyu. Nimureke ayituremo abayobore; nimumwumvire nk’uko intumwa ze zamwumviye zikamwereka imigati n’amafi yakwifashisha ngo akore igitangaza cyo kugaburira imbaga y’abantu. Namwe nimwegere abadatungwa n’Ijambo rye n’amasakaramentu mubereke ahari ifunguro rya roho zabo.
Bakristu bavandimwe, uyu munsi wa Yubile ni umunsi wo kwibuka ya sano isumba iy’amaraso mufitanye: “Sinzongera kwibagirwa ko uri umuvandimwe wanjye”
. Mwese iyo sano muyikomora kuri Nyagasani umwe, ku kwemera kumwe, kuri batisimu imwe no ku kwizera kumwe. Iyo sano muyikomora ku Mana imwe, umubyeyi wanyu mwese. Iyo sano ituma mwibumbira mu muryango umwe, ari wo Kiliziya umubiri wa Kristu, buri mukristu akaba urugingo rw’uwo mubiri, naho Kristu akayibera umutwe. Iyo sano ikomezwa na Roho Mutagatifu mwahawe ukomeza kubibutsa ibyo Yezu Kristu yabigishije.
Uyu munsi dusabe Imana kandi dufate imigambi ihamye ngo ntihazagire icyongera gusenya iyo sano, isano yanyu izahore ari ikimenyetso kigaragaza ubumwe n’urukundo bihoraho hagati y’Imana Data, Mwana na Roho Mutagatifu bagize Ubutatu Butagatifu. Nyagasani Yezu nabane namwe. Umubyeyi Bikira Mariya nabasabire ngo iyi Yubile ibe intangiriro y’ibihe bishya kuri mwebwe mwese.
+Yohani Damaseni BIMENYIMANA