Ijambo rya Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA mu birori bya Yubile ya Paruwasi Shangi


 

Banyacyubahiro,
Bashyitsi bahire bavuye muri Paroisse St Martin ya Kaiserslautern mu Budage ifitanye umubano na Paroisse ya Shangi,
Padiri mukuru wa Paruwasi ya Shangi
Padiri Gratien BIGIRIMANA wabuhawe none,
Basaserdoti,
Badiyakoni,
Bihayimana,
Bakristu bavandimwe ba Paruwasi ya Shangi,

Dukomeze dushimire Imana itugejeje ku byishimo by’uyu munsi twizihizaho iyi Yubile y’imyaka 75 ya Paruwasi ya Shangi.

Bakristu, mwatangiye kwitegura iyi Yubile mu mwaka wa 2012-2013. Muri uwo mwaka mwazirikanye ku kwemera kugomba kuranga uwitwa umukristu wese utuye muri iyi Paruwasi. Mwasuzumye ibyagiye bidindiza ukwemera maze mufata ingamba zo gukomeza abadandabirana mu kwemera. Mwashyizeho itsinda ry’abakristu bagiye basanga bagenzi babo babakomeza mu kwemera. Iryo tsinda ry’abamisiyoneri rizahoreho kuko urugamba rwo gukomeza abavandimwe mu kwemera rutarangiranye no guhimbaza ibirori by’iyi Yubile.

Mu mwaka w’ubutumwa wa 2013-2014 mwibanze ku masakaramentu duhererwamo ingabire zikomeza ukwemera. Mwasobanuriye abakristu bagenzi banyu akamaro k’amasakaramentu n’uburyo bwo kuyahabwa neza. Ndashima ababyumvise bakagarukira Imana basaba gukomorerwa amasakaramentu. Ubwo biyemeje kugaruka mu nzira y’ubukristu nibayikomereho ntibazasubire inyuma. Abatitabiriye iyo mpuruza, ntarirarenga nibatinyuke bagarukire Imana, ibyiza bya Yubile ntibirangira none. Nibarangamire umusaraba wa Kristu wazengurutse mu masantarari yose maze impuhwe z’uwawubambweho kubera bo zibabature.

Uyu mwaka w’ubutumwa wa 2014-2015, umwaka wa gatatu mu myiteguro y’iyi Yubile wari umwaka w’impuhwe z’Imana. Izo mpuhwe z’Imana mwazivomye ku musaraba wa Kristu wakomeje kuzenguruka amasantarali no mu cyumweru cy’iyogezabutumwa mwafashijwemo na Kominote ya Emmanuel

Four metabolites were detected in plasma: an N-desmethyl-metabolite (UK-103,320), a metabolite formed by loss of a two carbon fragment from the piperazine ring (UK-150,564), an aliphatic-hydroxylate metabolite and an unidentified-metabolite.The advantages of penile injection therapy include broad cialis.

. Izo mpuhwe z’Imana zasesekaye cyane ku barwayi mwasabiye muri za santarali zose
. Iyo gahunda irakomeze kuko igihe cyose dukeneye kwakira impuhwe z’Imana. Uyu munsi ndashimira abitanze batizigama muri izo gahunda zo kwitegura iyi Yubile no mu bindi bikorwa byose byari biteganyijwe muri iyo myiteguro.

Banyacyubahiro, bashyitsi bahire, bakristu bavandimwe, mu guhimbaza iyi Yubile turashimira Imana ibyiza byinshi yakoreye iyi Paruwasi ya Shangi.
 Icya mbere gisumba ibindi ni uko yashatse kuza hano ikahashinga ingoro yayo bazajya bayisengeramo.
 Turashimira Imana uko abakristu bagiye biyongera, turayisaba ngo abakristu ntibacike intege muri ibi bihe mu isi yacu higanjemo ibitekerezo, imvugo n’ibikorwa bidashyigikira Ivanjili, ahubwo bamenye ko ari ibihe byo kugaragaza ubutwari bakomera k’uwo bemeye kandi banakomeza abandi.
 Turashimira Imana abakateshisti ba mbere baje hano boherejwe n’Abapadiri bera bakaza ari intwari zihagurukiye urugamba rwo kogeza Ivanjiri, nibatubere urugero. Twese tubigireho ubwitange budakurikirana inyungu z’iyi si.
 Turashmira Imana kuko iyi Paruwasi yabaye ubutaka bwiza bwakiriye ingabire y’ubusaserdoti n’iyo kwiyegurira Imana. Padiri Gratien Bigirimana, ubaye uwa 31 mu bapadiri bavuka muri iyi Paruwasi
. Abafurere bayivukamo ni 10, Ababikira ni 31. Dukomeje dusaba Imana ngo yitorere intumwa mu bana bayo bavuka muri iyi Paruwasi.
 Turashimira Imana kuko Paruwasi ya Shangi yabyaye indi Paruwasi ari yo Muyange kandi turizera dukomeje ko umwaka utaha izabyara Paruwasi Ntendezi. Mboneyeho kubamenyesha ko Santarali ya Giheke yinjiye mu rwego twita “Quasi Paroisse de Giheke”. Mu mezi ari imbere tuzabatangariza Padiri Mukuru wayo, imbibi zayo n’aho Padiri Mukuru wayo azaba atuye igihe icumbi rye rizaba ritarubakwa.
 Turashmira Imana kuko duhimbaje Yubile y’iyi Paruwasi kiliziya za santarali Bumazi, Giheke na Nyakibingo zubatse neza, iza santarali Bushenge na Mwito zikaba nazo ziri kubakwa ku buryo ziberanye n’igihe tugezemo
. Ndasaba abakristu ba Santarali ya Bushenge na Santarali ya Mwito gushyiraho umwete izo kiliziya zikarangira vuba zikazahabwa umugisha umwaka utaha. Ntibarindire ak’imuhana, kaza imvura y’amahindu ihise.

Bakristu ba Paruwasi ya Shangi, uyu mwanya wo gushimira Imana ni umwanya wo kwibaza. Buri muntu yibaze agira ati : “Iyi Yubile insigiye iki? Ese ndumva narahindutse, mfite ibyishimo byo kuba umukristu kandi mfite n’umurava wo kugaragaza ibyo byishimo? Ese iyi Yubile yamfashije gukira ibikomere byinshi natewe na jenoside yakorewe Abatutsi?”

Bakristu ba Paruwasi ya Shangi, iyi Yubile irabere buri mukristu umwanya wo gufata umugambi wo gukomeza ibyo itugejejeho, kuvugurura ibitaragenze neza no gufata ingamba nshya kugira ngo ejo hazaza ha Paruwasi ya Shangi hazabe heza.