Amasomo :
1) 1 Bami 17,9-24
2) 1Kor. 1, 4-9
3) Lk 21, 1-9
Bakristu bavandimwe, ni ubwa kabiri abapfakazi bo muri iyi Diyosezi yacu ya Cyangugu bakora amasezerano yo kwegurira Imana ubuzima bwabo batavuye mu ngo zabo ngo bajye mu rugo uru n’uru rw’umuryango w’abihayimana aba n’aba. Aya masezerano ashingiye ku mwanya umupfakazi afite muri Bibiliya no ku isakaramentu ry’ugushyingirwa.
Bavandimwe, twumvise mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cya mbere cy’Abami, ukuntu Uhoraho yanyuze ku mupfakazi w’i Sareputa kugira ngo akize Eliya icyorezo cy’inzara yari yateye muri Israheli. Uhoraho yohereje Eliya ngo asange umupfakazi w’i Sareputa ngo amutunge, uwo mupfakazi yari umuntu ugira neza kandi urangwa n’impuhwe. Eliya yamusabye amazi maze ahita yihutira kuyamuzanira. Uwo mupfakazi yari umunyakuri. Ntiyatinye kubwira Eliya uko ameze, yari umukene udafite ikimutunga cyamumaza kabiri. Uwo mupfakazi yari umuntu wumvikra kandi wizera Uhoraho. Yumviye Uhoraho yemera gukora ibyo Eliya yari amusabye. Ineza ye no kumvira kwe byatumye we, umwana we na Eliya barokoka icyago cy’inzara cyari cyayogoje Israheli.
Uyu mupfakazi w’i Sareputa yabonye ikigeragezo gikomeye cyane : yapfushije umwana we yari afite. Yabibonye nk’igihano Imana imuhaye kubera ibyaha yaba yarakoze kera. Yatakambiye Eliya maze Imana yumva ugutakamba kwe, inyura kuri Eliya izura umwana we. Ineza ye n’ukumvira kwe byatumye na we agirirwa neza : umwana yasubiranye ubuzima. Ineza yagiriwe yatumye yemera Uhoraho kandi yemera ko n’Ijambo ry’Uhoraho ari ukuri.
Bavandimwe, usibye uyu mupfakazi w’i Sareputa, Bibiliya itubwira ibyerekeye umupfakazi Yudita dusanga mu gitabo cya Yudita. Yudita yapfakaye akiri muto amaranye n’umugabo we imyaka itatu n’amezi ane. Amaza gupfakara, yateganyije, mu nzu ye, icyumba cyo gusengeramo. Yakuranda kwihana agakenyera imyenda y’ibigunira, «yasibaga kurya iminsi yose y’ubupfakazi bwe, uretse ku isabato no ku w’imboneka y’ukwezi no ku minsi yayibanzirizaga, kandi no ku minsi mikuru y’ibyishimo y’inzu ya Israheli. Na muntu n’umwe wamuvugagaho amagambo adakwiye kuko yubahaga Imana cyane » (Reba Ydt 8
. 4-6.8). Igitabo kimwitirirwa kigira kiti : « Benshi bifuje kumureshya ariko ntiyigeze agira undi mugabo babana mu minsi yose yari akiriho, kuva aho umugabo we Manase apfiriye agahambwa hamwe n’abasekuruza be » (Ydt.16, 22). Uko kudahemukira uwo bari barashakanye yabifashijwemo n’isengesho no kwihana kwa buri munsi.
Bavandimwe, undi mupfakazi Bibiliya itubwira wakomeye ku isezerano yari yaragiranye n’uwo bashakanye, akiyegurira Imana uwo bashakanye amaze gupfa ni Ana. Uko tubisanga mu Ivanjili ya Luka, « nyuma y’ubusugi bwe, Ana yamaranye n’umugabo we imyaka irindwi, hanyuma aba umupfakazi kugeza mu kigero cy’imyaka mirongo inani n’ine. Ntiyavaga mu Ngoro, agakorera Imana umunsi n’ijoro, asiba kurya kandi asenga » (Lk.2, 36-38). Kwibanira n’Imana mu Ngoro yayo y’i Yeruzalemu byatumye agira amahirwe yo kubona Umwana Yezu, igihe ababyeyi bari bamujyanye i Yeruzalemu kumutura Imana. Yabonye Umwana Yezu atangira gusingiza Imana no kubwira abari bategereje ugukira kwa Yeruzalemu ibyerekeye Umwana Yezu (reba Lk.2, 38).
Bavandimwe, twumvise mu Ivanjili yaduteganyirijwe kuri uyu munsi ukuntu Yezu yashimye umupfakazi w’umukene washyize mu bubiko bw’amaturo uduceri tubiri yari afite naho abakungu bashyiramo ibyo basaguye : « Ndababwira ukuri : uriya mupfakazi w’umukene yarushije abandi gutura, kuko bariya bose bashyizemo amaturo avuye mu by’ikirenga, naho we yashyizemo ibyari bimutunze byose mu bukene bwe » (Lk.21, 3-4). Umupfakazi yatuye Imana umutima, kuko ntacyo yisaguriye, abandi bo baturaga ibyo basaguye. Umupfakazi ushimwa n’Imana ni umupfakazi uyitura ubuzima bwe azirikana ko ari Yo imugize.
Bakristu bavandimwe, uko nabivuze mu ntangiriro y’iyi nyigisho, aya masezerano ashingiye ku Isakaramentu
. Mu ijambo Papa Piyo wa XII yavugiye mu nama mpuzamahanga yahuje imiryango idaharanira inyungu yita ku muryango, kuwa 16/09/1957, yagize ati : « N’ubwo Kiliziya itabuza umugore gushyingirwa ubwa kabiri igihe umugabo wa mbere yatabarutse, yishimira cyane ko uwo mugore yakomeza kuba indahemuka ku mugabo we wa mbere
mentioned, affordability is a prime factor in influencing buy tadalafil enter the arena will need to meet not only the above.
. Icyo ni cyo kimenyetso gihebuje kigaragaza isakaramentu ry’ugushyingirwa ».
Papa Piyo wa XII yabivuze ashingiye ku byo Pawulo Mutagatifu atubwira mu ibaruwa ya mbere yandikiye Abanyakorinti agira ati : « Icyo nabifuriza ni ukubaho nta mpagarara. Umuntu utashatse ahihibikanira ibyerekeye Nyagasani, ashaka uko yanyura Imana. Naho ufite umugore aharanira iby’isi, ashakashaka uko yanyura umugore we maze akaba yisatuyemo kabiri. Umugore ahambiriye ku mugabo we igihe cyose akiriho. Nyamara uwo mugabo aramutse apfuye, umugore afite uburenganzira bwo kwishakira undi mugabo yishimiye. Cyakora uko mbyumva, yarushahokugubwa neza yigumiye aho ; kandi ndakeka ko nanjye mfite Roho w’Imana » (1Kor. 7, 32-34a. 39-40).
Bahereye kuri iyi nyigisho ya Pawulo Mutagatifu, bamwe mu bahanga ba Kiliziya bo mu myaka ya mbere ya Kiliziya bagiye bakomeza gutsindagira ibyo twumvise. Mutagatifu Amburuwaze aragira ati : « Simbuza gushyingirwa ubwa kabiri ariko ntawe nabigiramo inama ». Mutagatifu Yohani Krizositomi aragira ati : « N’ubwo nagaragaje ko umugenzo w’ubusugi ari mwiza cyane ndahinyura Isakaramentu ryo gushyingirwa, ndashishikariza abapfakazi kudashyingirwa ubwa kabiri ; ndashaka kuvuga ko batagomba kubifata nk’aho bibujijwe ahubwo ngira ngo nerekane ko byemewe kwigumira aho ntiwongere gushaka ndetse ko ari byiza cyane ».
Bapfakazi mugiye kwegurira Imana ubuzima murimo, muzirikane ingabire y’ukwemera mwahawe umunsi mubatizwa, mugakorana n’Imana amasezerano y’ibanze andi yose agenda ashingiraho. Mwakomeje gukomera ku Mana mubigaragaza muhabwa isakaramentu ry’ugushyingirwa. Abo mwashakanye batabarutse mwakomeje kubabera indahemuka, ubumwe mwari mufitanye mwakomeje kubugirana mu Mana
long-standing partner cialis with concomitant use of nitrates and are presumed to be.
. None mugiye kwegurira ubuzima bwanyu YezuKristu kugira ngo muri we urukundo rwanyu rusendere. Nimumwizere. « Ni we uzabakomeza kugeza ku ndunduro, kkugira ngo muzabe indakemwa.Ni indahemuka, Imana yabahamagariye kugirana ubumwe n’Umwana wayo Yezu Kristu, Umwami wacu » (1Kor.1, 8-9). Muzabifashwamo n’isengesho ry’ukuri kandi ryuzuye ukwicisha bugufi. Muzabifashwamo no gushyira imbere ugushaka kw’Imana nk’Umubyeyi Bikira Mariya. Nimumwisunga mugakurikiza urugero rwe muzakomera ku masezerano mugiye gukora muri aka kanya. Bikira Mariya Mwamikazi wa Kibeho, udusabire.
+ Yohani Damaseni BIMEYIMANA