Bakristu bavandimwe, uko tumaze kubyumva muri iyi vanjili, Yezu amaze gutubura imigati itanu n’amafi abiri akagaburira abantu barenze ibihumbi bitanu, yategetse abigishwa be gukomeza urugendo bajya hakurya y’inyanja i Kafarinawumu. We yasigaye asenga, hanyuma aza gusanga abigishwa be agendera hejuru y’amazi. We n’abigishwa be bamaze kwambuka, rubanda rwaramusanze
include its nonpharmacologic nature, on demand use, cialis online variety of methods. Many patients and health care providers.
. Ivanjili ya none ni ikiganiro Yezu yagiranye na rubanda rwamushakaga.
Rubanda rwaramushakaga ngo yongere akore igitangaza atubure indi migati rwongere rurye ruhage. Igitangaza gishingiye ku nda ni cyo rwishakiraga. Aho twebwe ntidushaka Yezu ngo adukorere igitangaza gituma duhaza inda zacu? Ibishingiye ku nda gusa ntibirama. Biyoyoka akanya gato.
Bavandimwe, Yezu arasobanurira abantu ko hari ubwoko bubiri bw’ibiribwa: ibiribwa bishira, bimwe turya buri munsi, n’ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka. Ibiribwa bihoraho iteka ni byo we atanga kandi bikomotse ku Mana Data.
Umuntu yaremwe n’Imana kandi agomba kuberaho Imana. Umuntu agomba guhorana inyota n’inzara y’Imana. Ibiribwa bishira ari byo ibya hano ku isi ntabwo bimara umuntu iyo nzara n’iyo nyota y’Imana. Niyo mpamvu umuntu agomba guharanira iby’ijuru aho guharanira iby’isi. Twumve neza, Yezu ntabwo adushishikariza kuba abanebwe ahubwo tugomba gukora ngo duhindure isi nziza ariko tuzirikana ko hano ku isi atariho iwacu, ko iwacu h’ukuri ari mu ijuru aho tuzabana n’Uwaduhanze.
Bavandimwe, rubanda rwari ruteze amatwi Yezu ntabwo rwumvise Yezu ngo ruhite rumenya icyo ashaka kubabwira. Ntirwamenye ko ari we utanga ibiribwa bihoraho byo mu ijuru bamusabye ikimenyetso kugira ngo bakunde bamwemere. Ese ubwo abantu batemejwe n’uko yatubuye imigati itanu n’amafi abiri, bari kwemezwa n’iki? Rubanda rwahise rumwibutsa ibyo Musa yakoreye abasokuruza babo mu butayu. Ibyo twumvise mu Isomo rya mbere.
Yezu aboneyeho kubasobanurira ko Manu abasokuruza babo baririye mu butayu nayo yari iturutse mu ijuru. Musa ntiyabahaye iyo manu ku bubasha bwe, ni ku bubasha bw’Imana. Musa nk’umuntu, ntacyo yari gukora atabihawe n’Imana. Icyakora iyo manu yari ikiribwa gishira. Manu y’ukuri ni umugati utangwa n’Imana, ni umugati umanutse mu ijuru kandi uzanira isi ubugingo. Uwo mugati ni we kuko abyivugira ati : “Ni jyewe mugati utanga ubugingo. Unsanga wese ntazasonza bibaho, n’unyemera ntazagira inyota bibaho” (Yoh.6,35). Iyo ukomeje gusoma iyi vanjili ya Yohani ubona ko Yezu yakomeje kubasobanurira neza uwo ari we, ko ari we mugati muzima agira ati : “Ni jye mugati w’ubugingo. Ba sogokuruza banyu baririye manu mu butayu, maze bararenga barapfa. Nguyu umugati wamanutse mu ijuru kugira ngo uwuriye wese ye kuzapfa. Ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru
. Urya uwo mugati azabaho iteka; kandi umugati nzatanga ni umubiri wanjye, kugira ngo isi igire ubugingo” (Yoh.6, 48-51).
Bakristu bavandimwe, iyi vanjili ya none iraturarikira gushaka Yezu no kumukurikira ariko tugomba kumushaka tutameze nka rubanda ruriya twumvise, tugomba kumushaka tuzi ko ari we mugati muzima uduha ubugingo bw’iteka.
Ariko kugira ngo tugire ubwo bugingo bw’iteka nuko tumwemera, tukemera Ijambo kuko naryo ritanga ubugingo bw’iteka.
Kugira ngo tugire ubwo bugingo bw’iteka ni uko tumuhabwa neza mu Isakaramentu ry’Ukaristiya tuzirikana koUkaristiya ari wa mugati wahindutse umubiri wa Yezu utanga ubugingo.
Kugira ngo tugire ubwo bugingo bw’iteka ni uko buri munsi duca ukubiri n’imigenzereze ishaje, imigenzereze ijyanye n’ibyifuzo by’umubiri bituroha, ni uko buri munsi dukora ibihuje n’ukuri kuganje muri Yezu Kristu, we Nzira, Ukuri n’Ubugingo” (Yoh. 14,6).
Muri iki gitambo cy’Ukaristiya dusabe imbaraga zo guharanira mbere na mbere ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka no gucika ku migenzereze ishaje iranga abatazi Imana. Tubisabire mbere na mbere aba badiyakoni bagiye guhabwa ubupadiri kugira ngo guhera uyu munsi ubuzima bwabo bube ubuzima bushya bushingiye kuri Yezu Kristu, bamukurikire kandi bamukorere batijana, nta kongera kureba inyuma
. Nyagasani Yezu, we mugati utanga ubugingo, nahorane namwe.