AMASOMO:
Jos 24, 1-2a.15-17.18b;
Ps 33; Ep 5, 21-32;
Jn 6, 60-69.
Muntu wese aho ava akagera, abe umwana abe umukuru, abe umukire abe umukene, umwirabura cyangwa umuzungu, uwize cyangwa utarize, yifuza kugira inshuti nyanshuti, imwe bakunda kwita ngo ni “Inshuti maragarantunsige”. Nta muntu n’umwe wifuza guhemukirwa n’inshuti ye. Burya kimwe mu bintu bibabaza cyane, harimo no guhemukirwa n’uwo witaga inshuti yawe. Ibyo twifuza mu mibanire yacu nk’abantu, n’Imana ni byo itwifuzaho muri wa mubano wacu nayo. Amasomo matagatifu ya kino cyumweru aradusaba kuzirikana ku budahemuka hagati yacu n’Imana, ubudahemuka bwakagombye guhera ku budahemuka umugabo agomba kugirana n’umugore we.
Mu isomo rya mbere batubwiyengo “Muri iyo minsi, Yozuwe akoranyiriza imiryango ya Israheli yose I Sikemu maze ahamagaza abakuru ba Israheli, abatware, abacamanza, abayobozi b’imirimo; baza imbere y’Imana
Sexual Dysfunctions – Special Issue 120 3. buy tadalafil Table 1 below shows the mean and standard deviation of each group for the different components..
. Yozuwe abwira rubanda rwose ati “Niba gukorera Uhoraho bitabashimishije, uyu munsi muhitemo uwo mushaka gukorera : byaba ibigirwamana baso bayobotse bakiri hakurya y’uruzi, cyangwa iby’Abahemori mubereye mu gihugu. Naho jye n’inzu yanjye tuzakorera Uhoraho”.
Bakiristu bavandimwe, natwe muri kano kanya buri wese asubije amaso inyuma mu buzima bwe, yasanga hari ahantu hakomeye Imana yagiye imuvana kenshi, maze nawe akayemerera kuyikomeraho. Ese ibyo naba naremereye Imana ndacyabyibuka? Ese njya mbizirikana uko bwije n’uko bucyeye? Ese njya mbishyira mu bikorwa?
Bakiristu bavandimwe, turasabwa ubudahemuka mu mubano wacu n’Imana. No mu ivanjili, nibyo Yezu yagarutseho. Ngo ubwo yavugiraga mu isengero ry’I Kafarinawumu ati “Urya umubiri wanjye, akanywa n’amaraso yanjye, agira ubugingo bw’iteka”, ngo abenshi mu bigishwa ba bamaze kumwumva niko kuvuga bati “Aya magambo arahambaye, ni nde washobora kuyatega amatwi”. … Ngo “kuva ubwo benshi mu bigishwa be bavanamo akabo karenge, ntibongera kugendana na we ukundi”.
Bakiristu bavandimwe, bariya bigishwa bavanyemo akabo karenge nyuma z’igihe kitari gito babana na Yezu, abigisha, akorera ibitangaza mu maso yabo, none indunduro yabaye iyo kumusiga. Nanjye, na we, birashobokako naba maze imyaka itanu, icumi, makumyabiri, mbatijwe, njya mu misa buri cyumweru. Ese Yezu naramumenye koko? Ese imikorere yanjye igaragaza ko nkimukomeyeho? Yezu ntadushyiraho agahato. Akurikirwa n’ushaka
. Nanjye muri kano kanya ari kumbaza ati “Nawe urashaka kwigendera?”. Ni aha buri wese ho gusubiza.
Burya ngo “Ijya kurisha ihera ku rugo”, n’ubwo hari n’abavugako ihera aho ubwatsi buri. Niba koko ijya kurisha ihera ku rugo, ubudahemuka bwacu hagati n’Imana bwagombye kubanzirizwa n’ubudahemuka hagati y’abashakanye. Pawulo mutagatifu yagize ati “Mujye mworoherana kubera igitinyiro mufitiye Kristu. Abagore borohere abagabo babo nk’aho babigirira Nyagasani…Namwe bagabo, nimukunde abagore banyu nk’uko Kristu yakunze Kiliziya ye maze akayitangira”.
Bakiristu bavandimwe, ayo magambo ari kubwirwa mwebwe abashakanye. Ese ya “Nemeyeko wowe …umbere umugabo/umugore” uracyayizirikana? Ese buri munsi ujya uyibuka? Aha ngaha buri wese yisuzume uko abayeho mu rugo rwe maze afate ingamba za kigabo. Kwa kino gihe ibibazo biri mu ngo zacu murabizi, sinakwirirwa mbirondora. Ubu uwahagurutse buri wese yaguha ubuhamya bwe, buri wese yakubwira umusaraba yahuye nawe. Umuti Pawulo mutagatifu yawutuvugutiye, umuti ni ukoroherana, ni ukumvira, ni ugukunda.
Bakiristu bavandimwe, kwa kino cyumweru, buri wese asuzume umubano we n”Imana, asuzume umubano we na mugenzi we, umugabo asuzume umubano n’umugore we. Aho tuza gusanga twarahemutse, dusabe Imana iduhe imbaraga zo kuyigarukira
Given the reduced clearance of sildenafil when coadministered with HIV protease inhibitors, a starting dose of sildenafil 25mg should be considered.example, the patient’s hypertension or depression. cialis online.
. Burya guhunga Imana ni ukwemera gupfa. Uhunze nyir’ubuzima arapfa byanze bikunze. Nitugire ukwemera nk’ukwa Petero maze natwe tuvuge tubikuye ku mutima tuti “Nyagasani, twasanga nde wundi ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka”. Uwo Yezu, no mu kanya turaza kumuhabwa. Tuze kumutura imitima yacu maze ayitahe. Tuze kumutura ingo zacu maze azitahemo. Tuze kumwitura uko turi kose amaze aduhe kuzibanira nawe ubu n’iteka ryose. Amen
Pardir Fidèle NSHIMIYIMANA
Paruwasi Nkanka