AMASOMO:
Dt 4, 1-2.6-8;
Ps 14;
Jc 1, 17-18.21b-22.27;
Mc7, 1-8.14-15.21-23.
Kimwe mu bintu Muntu atandukaniyeho n’ibindi biremwa byose, harimo Kuvuga. Muntu aravuga. Muntu avugana na mugenzi we. Ijambo rifite umwanya ukomeye mu mibereho n’imibanire y’abantu. Nyamara n’ubwo Muntu avuga, burya Imana ni yo yabanje kuvuga. Ijuru n’isi, ibiboneka n’ibitaboneka, byose Imana yabiremesheje Ijambo ryayo. Mutagatifu Yakobo intumwa yagize ati “Ni ku bwende bwe bwite yatwibyariye akoresheje Ijambo rye ry’amanyakuri , kugirango tube Imena mu biremwa bye”. Uwo yavugaga ni Umubyeyi, ni Imana
. Imana izi kuvuga. Imana yaravuze. Imana n’uyu munsi iracyavuga. Amasomo matagatifu tuzirikana kwa kino cyumweru, araturarikira kuzirikana ku buryo twakira “Ijambo ry’Imana” mu buzima bwacu bwa buri munsi.
Ijambo ry’Imana Musa yagejeje ku mbaga y’Abayisiraheri ryari rikubiye mu Mategeko y’Imana. Ngo Musa abwira imbaga y’abayisiraheri ati “Israheri, umva amategeko n’imigenzo mbigisha ubwanjye gukurikiza, maze muzabone kubaho no kwinjira mu gihugu Uhoraho Imana y’abasokuruza banyu abahaye ngo mukigarurire”.
Ikibazo umuntu ahita yibaza ni iki: “Ni iki cyari gikubiye muri ariya mtegeko?”
Kino kibazo mutagatifu Yakobo intumwa yagisubije ubwo yagiraga ati “Iyobokamana risukuye kandi ritagira amakemwa mu maso y’Imana Data ni iri ngiri : ni ugusura impfubyi n’abapfakazi mu magorwa yabo”.
Bakiristu bavandimwe, impfubyi ni wa muntu utakigira ababyeyi
. Mbese wa muntu utagira umurengera. Hano ijambo impfubyi rirashushanya ba bantu bose duturanye nabo, bamwe tujya tunyuraho ku nzira batagira kirengera. N’aho umupfakazi, ni wa muntu wabuze uwo bashakanye. Ni wa muntu mbese wabuze urukundo. Hano ijambo umupfakazi rirashushanya wa muntu tureba, tukabona nta buranga nta n’igihagararo byamutera igikundiro, tugahitamo kumunena, nyamara tumuziza uko atiremye. Ese abo bose ntabo tujya tubona tukabirengagiza?
Kwirengagiza izo mpfubyi n’abapfakazi maze kuvuga nyamara turi abakiristu, twirirwa muri za Kiliziya ku cyumweru, ni ukugenza nk’Abafarizayi na bamwe mu bigishamategeko, bamwe twumvise babaza Yezu impavu abigishwa ba Yezu barya batabanje gukaraba intoki. Abafarizayi n’abigishamategeko ni babandi bakurikizaga amategeko inyuma gusa, nyamara imbere huzuye ubusambanyi, ubujura, ubwicanyi, ubuhabara, umurururmba, ubugome, uburyarya, ingeso mbi, ishyari, gutukana, ubwirasi n’amafuti
.
Bakiristu bavandimwe, buri wese uri hano niyisuzume. Ese ziriya ngeso zose Yezu amaze kurondora nta nimwe naba mfitemo? Buri wese yisuzumye nta buryarya yasanga nawe ari umufarizayi. Yasanga nawe ari ukuvuga amategeko y’Imana ku karimi gusa, nyamara mu bikorwa ari zero. Tuze gusaba Yezu aduhe ingabire yo guhinduka. Mutagatifu Yakobo intumwa yagize ati “Tube abantu bagaragaza mu bikorwa Ijambo ry’Imana, kuko kwishimira kuryumva byonyine ari ukwibeshya”.
Mu gusoza ikibazo cya nyuma umuntu yakwibaza ni iki : Kuki tugomba gukurikiza amategeko y’Imana?. Ese kuyakurikiza bimaze iki?
Kino kibazo Musa yagisubije ubwo yabwiraga imbaga ati “Israheli umva amategeko n’imigenzo mbigisha ubwanjye gukurikiza maze muzabone kubaho no kwinjira mu gihugu Uhoraho Imana y’Abasokuruza banyu abahaye ngo mukigarurire”.
Bakiristu bavandimwe, kimwe n’iriya mbaga y’Abayisiraheli yari mu rugendo, natwe kuri ino si dutuyeho, turi mu rugendo tugana iwacu h’ukuri, turi mu rugendo tugana mu ngoma y’Ijuru
first line treatment for the majority of patients because ofclear but may be meaningful in certain men. The buy cialis.
. Gukurikiza amategeko y’Imana mu mvugo no mu ngiro, ni byo natwe bizaduha kwigarurira ingoma y’ijuru. Musanzwe mubizi, burya n’umuhanda usanzwe tuzi, ugira amategeko yawo. Mu muhanda ibinyabiziga bigira inzira yabyo, n’abanyamaguru inzira yabo. Ntabwo ushobora kuva I Kamembe ngo ugere ku Rusizi unyura mu mukono utari uwawe ngo ugereyo amahoro. Natwe niba dushaka kuzagera mu ngoma y’Imana amahoro, nidushyire mu bikorwa amategeko y’Imana. Nitwite kubatishoboye, ku batagira kirengera. Nitwirinde kuba abafarizayi, babandi bavuga nyamara ntibakore. Ibingibi kubivuga biroroshye nyamara kubikora ni ikindi. Ku mbaraga zacu gusa ntitwabyishoboza. Nituza guhabwa Yezu mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba aduhe imbaraga zo guhinduka maze tuzabane nawe mu ngoma y’ijuru ubu n’iteka ryose. Amen
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Paruwasi Nkanka