Bakristu bavandimwe, amasomo matagatifu y’uyu munsi w’icyumweru cya 22 gisanzwe cy’umwaka wa liturjiya aratwigisha uburyo buboneye butuma umukristu ayoboka Imana kandi akagira umutima ukeye, akaba koko umuziranenge.
Mu gihe cya Musa, kuba umuyoboke w’Imana byagaragazwaga no gukurikiza amategeko
corporal smooth muscle.43mg/kg per day of Sildenafil to adult Wistar rats affected the histology of the liver and kidneys. tadalafil.
. Ni cyo gituma Musa abwira imbaga y’Abayisraheli ati : “Umva amategeko n’imigenzo mbigisha
include penile pain, penile numbness, bruising and cialis online – alcohol.
. Ntimuzagire icyo mwongera ku magambo y’amategeko mbahaye, ntimuzagire n’icyo mugabanyaho, kugira ngo mukomeze amategeko y’Uhoraho Imana yanyu mbashyikirije” (Ivug.4, 1-6). Gukurikiza amategeko byatumaga umuryango w’Imana ugira umugisha. Gukurikiza amtegeko y’Imana byerekanaga uburyo umuryango w’Imana utandukanye n’abanyamahanga ari bo bapagani baramyaga ibigirwamana. Gukurikiza amategeko byatumaga Israheli igaragara nk’umuryango ukomeye; byatumaga Imana Uhoraho atabara Abayisraheli igihe babaga bamwiyambaje. Buri muyoboke w’Imana wo mu muryango wa Israheli yahoraga yiyibutsa ayo mategeko kandi akayahoza ku mutima, yayiyibutsaga muri iri sengesho yavugaga gatatu ku munsi agira ati : “Israheli, tega amatwi! Uhoraho Imana yacu ni we Nyagasani wenyine, urakunde Uhoraho Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’imbaraga zawe zose. Amategeko nguhaye uyu munsi araguhore ku mutima. Uzayatoze abana bawe; uzayababwire igihe wicaye iwawe n’igihe ugenda mu nzira, igihe uryamye n’igihe ubyutse. Uzayagire ikimenyetso kidasibangana mu kiganza cyawe, uyatamirize mu ruhanga hagati y’amaso yawe. Uzayandike ku nkomanizo z’umuryango w’inzu yawe, no ku marembo y’umugi wawe” (Ivug. 6, 4-9).
Ayo mategeko ni ya yandi icumi Imana yahaye Abayisraheli ibinyujije kuri Musa ku musozi wa Sinayi.
Bakristu bavandimwe, uko imyaka yagiye ishira indi igataha, ariko cyane cyane mu gihe cya Yezu, Abafarizayi n’Abigishamategeko, za mpuguke mu iyobokamana ya Kiyahudi, bahinduye amategeko nk’imigenzo igomba kubahirizwa no gukurikizwa, Umuyahudi yaba akurikije iyo migenzo akaba yumva yubashye Imana kabone n’iyo iyo migenzo yaba inyuranyije n’urukundo cyangwa ibangamiye umuntu. Mwibuke ukuntu kubahiriza isabato ryari itegeko rifite agaciro kurusha umuntu. Igihe abigishwa ba Yezu bagize inzara bakamamfuza ingano ari ku munsi w’isabato, Abafarizayi barijujuse babwira Yezu bati : “Dore re! Kuki bakora ibibujijwe ku isabato?” Yezu yarabasubije ati : “Isabato ibereyeho umuntu, ntabwo ari umuntu
ubereyeho isabato! Ni cyo gituma Umwana w’umuntu agenga ndetse n’isabato” (Mk.2, 23-28). Ibitangaza Yezu yakoraga kuri sabato babibonaga nk’icyaha gikomeye, kuri bo kwari ugutuka Imana.
Bavandimwe, mwumvise no mu Ivanjili ya none uko byagenze. Bamwe mu Bafarizayi no mu Bigishamategeko babonye abigishwa ba Yezu barya badakarabye babona ko ishyano ryaguye, ko badakurikije amategeko y’Imana, ko batutse Imana. Ari mu gihe cyabo no mu gihe cyacu, ni byiza kurya ubanje gukaraba kuko ari ukurinda umubiri indwara, ni ukurinda ibyakwinjira mu mubiri bikawugirira nabi. Ni byiza koza ibikombe, ibibindi n’amasahani n’ibindi bigomba gusukurwa, gutora uwo muco w’isuku, ugahora uwukurikiza ni byiza kugira ngo ube umuntu uhorana isuku; ariko si byo biranga iyobokamana ry’ukuri, si byo byerekana ko umuntu yubaha Imana. Aramutse abikoze akica amategeko y’Imana ntiyavuga ko yatunganyije. Umuntu aramutse ari umunyesuku abandi batangarira ariko akaba umujura ntabwo yavuga ko yubaha kandi akurikiza itegeko ry’Imana rimubuza kwiba no kwangiza iby’abandi.
Bavandimwe, uko twabyumvise Abafarizayi n’Abigishamategeko babajije Yezu igituma abigishwa be badakurikiza umuco w’abakurambere bakarisha intoki zanduye
. Yezu yabasubije abereka ko gukurikiza umuco ari byiza, anabereka ko umuco mwiza ari utuma umuntu aba umuziranenge ku mutima. Yezu arababwira ko ibikorwa bigomba kugaragaza uko umutima wacu umeze. Ibiri mu mutima bibi ni byo byanduza umuntu. Yezu arerekana bimwe biba mu mutima w’umuntu bimwanduza: ubusambanyi, ubujura, ubwicanyi, ubuhabara, umururumba, ubugome, uburyarya, ingeso mbi, ishyari, gutukana, ubwirasi n’amafuti (reba Mk.7, 21-22). Yezu aramagana ibyo Abafarizayi n’Abigishamategeko bakora kugira ngo bagaragare mu maso y’abantu nyamara atari ko bameze mu mutima wabo; mu mutima wabo baba bari kure y’Imana; ntabwo baba batunganye, ntibanashaka no kugera ku butungane. Yezu aragaragaza ko itegeko cyangwa umuco biba byiza iyo bifasha umuntu kugira umutima utunganiye Imana, iyo bimufasha kugira umutima utarimo ikibi n’ingeso mbi. Yezu arasaba Abafarizayi n’Abigishamategeko natwe kandi abidusaba uyu munsi, mbere ya byose kubanza gutunganya mu mutima wacu, akaba ariho dusukura hanyuma akuzuye ku mutima kakabona gusesekara ku munwa. Iyo imyumvire yacu n’ibyiyumviro byacu ari bibi, iyo ibyo dutekereza mu mutima ari bibi ntabwo twakora ibishimisha Imana. Indiri y’ibyaha ni umutima w’umuntu. Ni cyo gituma Abanyarwanda bavuga ngo “Kami ka muntu ni umutima we”.
Bakristu bavandimwe, gukurikiza amategeko biboneye bigatuma umuntu agenda aharanira ubutungane, ni ukwakira ijambo ry’Imana bikagaragarira mu bikorwa. Ni byo dusanga mu isomo rya kabiri ry’iki cyumweru
. Aho Yakobo Intumwa agira ati : “Nimwakirane urugwiro ijambo ry’Imana kuko kwishimira kuryumva byonyine ari ukwebeshya. Iyobokamana risukuye kandi ritagira amakemwa mu maso y’Imana Data ni iri ngiri : ni ugusura imfubyi n’abapfakazi mu magorwa yabo, kwirinda ubwandu bwose bwo kuri iyi si kugira ngo ube umuziranenge” (Yk.1, 21b-22.27).
Ikigaragaza ko twakiriye ijambo ry’Imana ni ibikorwa byiza birimo urukundo. Kubahiriza amategeko y’Imana neza na byo bigaragarira mu bikorwa by’urukundo. Iyo nta rukundo ruri mu byo umuntu akora ntashobora kuvuga ko yumvise neza ijambo ry’Imana, ntashobora no guhirahira ngo avuge ko atunganya amategeko y’Imana. Gutunganya amategeko y’Imana bishingira ku rukundo umuntu afitiye Imana n’urwo afitiye bagenzi be.
Bakristu va Paruwasi ya Nyakabuye igiye gushingwa, iyi Paruwasi izabafashe kurushaho kumva ijambo ry’Imana no kurikurikiza murangwa n’ibikorwa by’urukundo, mbere na mbere muharanira kugira umutima usukuye uzirana n’icyitwa ikibi cyose.
Nyagasani Yezu nabane namwe.