Tuzirikane icyumweru cya 23 gisanzwe,Umwaka B


AMASOMO:

Is 35, 4-7a;

Ps 145;

Jc 2, 1-5;

Mc 7, 31-37.

Kimwe mu bintu abantu dutinya, harimo uburwayi. Nta muntu n’umwe wishimira kurwara. Iyo twarwaye tugira ubwoba kubera gutinya urupfu
. Nyamara burya twarwara, uburwayi bw’umubiri si bwo bukomeye cyane

sildenafil was without an effect on gastrointestinal propulsive activity or gastric acid secretion. cialis • During the past month, have you often been.

. Uburwayi bukomeye cyane ni bwa bundi bwo kuri roho, burya butujyana mu rupfu rw’iteka. Ubwo burwayi ntawundi wabudukiza usibye Yezu, kuko ni we watsinze icyaha n’urupfu. Burya n’iyo adukijie uburwayi bw’umubiri, aba ari ikimenyetso cy’uko urupfu rwatsinzwe.
Mu ivanjili tumaze kumva ukuntu Yezu yakijije igipfamatwi kidedemanga. Uburwayi buba bwinshi, ariko kutumva ntunavuge, birarenze. Yezu ni we waje kuzuza ubuhanuzi bwa Izayi wahumurizaga abantu agira ati “Nimubwire abakutse umutima muti ‘Nimukomere mwoye gutinya; dore Imana yanyu…Iraje ubwayo kubakiza. Nuko impumyi zizabone, n’ibipfamatwi bizumve. Abacumbagiraga bazasimbuke nk’impara, n’iminwa y’ibiragi itere urwamo rw’ibyishimo”.
Bakiristu bavandimwe, Yezu ni we Mana yaje kudukiza. Yezu ni we ushobora kutuvura za ndwara zananiranye, ariko cyane cyane zimwe zo kuri roho, zimwe ziganisha mu rupfu rw’iteka, kuko nyine ariwe washoboye gutsinda icyaha n’urupfu. Yezu ni we ushobora kudukiza icyaha. Yezu ni we ushobora kuduha imbaraga zo guhinduka. Ese jyewe, wowe, buri wese, nta burwayi afite yamutura muri kano kanya? Yezu tuze kumutura imiryango yacu, abavandimwe bacu, abaturanyi bacu

treatments that have been thoroughly tested in generic cialis Hypogonadism leading to testosterone deficiency.

. Yezu ni we muganga w’ukuri. Atandukanye cyane na babatekamitwe basigaye barogeye ngo baravura. Mu gihe abaganga b’ino si bakorera kumenyekana no kuba ibihangange, Yezu we ntaba anashakako bamenyako hari umuntu yakijije. Mu ivanjli twumvise, ubwo Yezu yari muri rubanda, bamaze kumuzanira uriya murwayi, Yezu ngo yamuvanye muri rubanda, amujyana ahitaruye. Yezu ni uwo. Ntakeneyeko rubanda rumwimika kuberako arukorera ibitangaza.
Bakiristu bavandimwe, dushobora kwibwirako turi bazima, ko tuzi kuvuga, ko tuzi kumva, mbese ko tutameze nk’uriya muntu Yezu yakijije. Turitonde! Mutagatifu Yakobo yihanangirije abantu bo mu gihe cye. Abo bantu mu makoraniro yabo bubahaga bikomeye abakire maze bagasuzugura abakene. Ese jyewe, wowe, buri wese, aho nta jwi ry’umukene utabaza njya numva maze nkica amatwi? Iyo ngenje gutyo burya nanjye mba mbaye nk’uriya murwayi wapfuye amatwi. Ese jyewe, wowe, nta karengane njya mbona kagirirwa abandi, maze nkaruca nkarumira ngo ntiteranya? Iyo nkoze gutyo, burya nanjye mba mbaye nk’uriya murwayi wadedemangaga. Buri wese rero yisuzumye, yakwisangana buriya burwayi.
Bakiristu bavandimwe, mu gukiza uriya murwayi, Yezu yashyize intoki ze mu matwi, anacira amacandwe ayamukoza ku rurimi. Twebwe mu kanya, ni tuza guhabwa Yezu, nta bwo turaza kumukoraho gusa haba mu biganza no ku rurimi. Turaza kumuhabwa wese, tumutuze mu mitima yacu. Nituza kumuhabwa, tuze kumwiyereka uko turi, ntituze kugira aho tumukinga. Tuze kumwereka uburwayi bwacu bwo kuri roho ndetse n’ubwo ku mubiri. Tumwiyereke, tumwereke abavandimwe bacu, tumwereke imiryango yacu, tumwereke abaturanyi bacu. Yezu ni we wenyine ushobora kudukiza, maze tuzibanire nawe ubu n’iteka ryose
. Amen

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Paruwasi Nkanka