Tuzirikane Icyumweru cya 2 Cy’Igisibo


AMASOMO:

Intg. 22, 1…18

Ps 115

Rm. 8, 31b-34

Mk. 9, 2-10
Ni uko yihindura ukundi mu maso yabo !
Ivanjili ntagatifu y’iki cyumweru cya 2 cy’Igisibo, iza yisanisha n’intangiriro y’Ivanjili twumvise ku cyumweru cya mbere cy’Igisibo aho Yezu, mbere yo kujya mu butayu – aho azageragerezwa na Sekibi, asenga kandi asiba – Imana ibanje kwereka rubanda ububasha n’ubutoni afite mu maso yayo. Ni koko, muri Batisimu ya Yezu Imana yamugaragaje imumanukiraho mu ishusho y’inuma hamwe n’ijwi riturutse mu ijuru rigira riti : ‘‘Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane (unyizihira), nimumwumvire.’’ Ibi byabereye ikimenyetso gikomeye abayahudi bari barindiriye Umukiza wagombaga kuza
. Iri jambo kandi rigarutse mu Ivanjili ya none aho Yezu ku musozi muremure yihinduye ukundi mu maso ya bamwe mu bigishwa be : Petero, Yakobo na Yohani. Ni igitangaza gikomeye ! Gusa ariko ntitwabura kwibaza icyo kwihindura ukundi kwa Yezu bigamije.
Nk’uko Yezu igihe ageragerezwa mu butayu, agatsinda Sekibi n’ibishuko bye, byabaye nk’ikimenyetso kidasubirwaho cy’umutsindo we ku cyaha n’urupfu byari byegereje, ni nako ukwihindura ukundi, ukubengerana kwe mu maso y’abigishwa be, byababereye ikimenyetso cy’ikuzo asanzwe yifitemo, nubwo benshi batabibonaga. Ibyo biba nk’incamarenga y’ikuzo rizagaragrira bose nyuma y’urupfu n’izuka bye

prosthesis. This option is highly invasive and irreversible cialis sales cultural, ethnic and religious factors..

. Gusa hejuru y’ibyo, igikomeye ni ukuntu intsinzi n’ikuzo bya Yezu atabigira umwihariko we, ahubwo abisangiza abamwemera bose nk’Umwana w’Imana, n’Umukiza w’isi. Petero, Yakobo na Yohani ni abagabo bo kubihamya mu mwanya w’abemera bose. Icyo ni cyo gitera Mutagatifu Pawulo Intumwa kwishongora agira ati : ‘‘Bavandimwe, niba turi kumwe (n’Imana) ni nde waduhangara ? Yo itimanye ndetse n’Umwana wayo, ahubwo ikamudutangira twese, yabura ite kandi kutugabira byose kumwe na We ?’’
Ikuzo rya Yezu si irya nyuma y’urupfu n’izuka gusa. Ni koko igihe Yezu yihinduye ukundi mu maso y’abigishwa be, yari agamije kubategura kwinjirana na we mu iyobera ry’ukubabara, urupfu n’izuka bye. Bityo rero, kugira ngo igihe yinjiye mu bubabare n’urupfu, ibyo ntibigafatwe nk’ikimenyetso cy’intege nke ze, ahubwo bizababere nk’ikimenyetso cy’ubusabaniramana ntagereranywa. Si ibyo gusa kandi. Ububabare, urupfu n’izuka bya Yezu byanabaye indunduro n’iyuzuzwa ry’Isezerano rya kera mu rishya, we ubwe yaje gutangariza isi yose. Musa na Eliya, bamwe bashushanya Amategeko n’Abahanuzi, bababonekeye nk’abagabo bo guhamya iby’iryo yobera. Ibyo bigatera Petero kwiyamira agira ati : ‘‘Mwigisha, kwibera hano ntako bisa… !’’ Ngiryo ikuzo rya Yezu imbere y’abagabo batanu : Petero, Yakobo, Yohani, Musa na Eliya ; abagabo bo guhamya ko Yezu ari we Mukiza nyakuri. Ni byo kandi bitera umwanditsi w’Ivanjili Yohani kugira ati : ‘‘Uko Amategeko yatanzwe anyuze kuri Musa, ni nako ubuntu n’ukuri byatugejejweho binyuze kuri Yezu Kristu.’’ (Yh. 1, 17)
Igihe Yezu yihinduye ukundi imbere y’abigishwa be, yari agamije kandi gukomeza ukwemera kwabo
. Bityo kugira ngo bakomejwe n’intsinzi ye ku cyaha, ku rupfu, ndetse n’izuka rye mu ikuzo, ibyo bizabatere imbaraga zo gukomera ku murimo mwiza wamuzanye ku isi ari wo wo kwamamaza Inkuru nziza mu magambo no mu bikorwa. Ni cyo gitera Yezu kubasaba kubigira ibanga kugera igihe Umwana w’umuntu azaba amaze kuzuka mu bapfuye. Mutagatifu Pawulo Intumwa, mu Ibaruwa yandikiye Abanyaroma hari aho agira ati : ‘‘Koko nsanga amagorwa y’igihe cy’ubu ngubu atagereranywa n’ikuzo rizatugaragarizwamo.’’ (Rom. 8, 18) Akanongera kandi ati : ‘‘Koko mwapfanye na Kristu, none ubugingo bwanyu bwihishe hamwe na We mu Mana
. Aho Kristu azigaragariza, We bugingo bwanyu, icyo gihe namwe muzagaragara muri kumwe na We, mu ikuzo ryisesuye.’’ (Kol. 3, 3-4)
Bakristu bavandimwe, ni iki amasomo y’uyu munsi yadusigira nk’inyigisho ? Imana idusaba gutera imbere mu mubano dufitanye nayo. Muri urwo rugendo kandi Imana igafata iya mbere itwiyereka mu buryo butandukanye budufasha kumva ubwiza bwayo ari nako idusaba kuyigana. Abrahamu, umukurambere wacu mu kwemera, kubera umutima w’ubusabaniramana yari yifitemo, ntiyazuyaje, ku itegeko ry’Imana, kwemera gutanga Izaki, umwana we w’ikinege yabyaye mu zabukuru, ho igitambo gitwikwa. Imana ibonye ukwemera kwe imusezeranya umugisha we n’urubyaro rwe iteka. Ni koko iyo Imana itweretse ubwiza bwayo inadusaba gutera intambwe mu mubano wacu na Yo.
Ikindi dusabwa tumurikiwe n’ukwihindura ukundi kwa Yezu, ni ukumenya kurangamira ibyiza by’ijuru tudaciwe intege n’imibabaro y’ubuzima bwo muri iyi si. Iyi si yacu n’ikoranabuhanga rigezweho bidutoza cyane kubaho mu buzima bworoshye, kutigora cyane kuburyo rimwe na rimwe tunanirwa kwihanganira ibiturushya, cyangwa abaturushya. Mutagatifu Agustini ni we wagize ati : ‘‘Imana yaturemye tutabigizemo uruhare, ntizadukiza tutayifashije.’’ Ni koko intsinzi ku cyaha n’urupfu, ikuzo ry’izuka n’ubuzima buhoraho twabironkewe na Kristu, nyamara ibyo ntibihagije niba tutemera guca mu nzira nk’iye. Ngo nta ‘Pasika itagira uwa Gatanu Mutagatifu’ !
Ni koko niba Yezu yaremeye kwikorera intege nke, amagorwa n’imisaraba ya muntu kugira ngo dukire, anadusaba kumwumvira twemera guhekana imisaraba yacu ya buri munsi cyane cyane twita ku batishoboye n’abanyantege nke. Ngiryo iyobokamana dusabwa buri gihe, cyane cyane muri iki gihe cy’Igisibo aho dusabwa kuba intungane nk’uko Data wo mu ijuru ari intungane.

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Paruwasi NKANKA