Tuzirikane icyumweru cya 3 cy’Igisibo


AMASOMO:
Ex 20, 1-17;
Ps 18;
1Co1, 22-25;
Jn 2, 13-25.
Tugeze ku cyumweru cya gatatu cy’IGISIBO. Rwa rugendo rwacu rw’iminsi mirongo ine, aho dusabwa kunoza umubano wacu n’Imana binyuze mu isengesho ritarambirwa, umubano wacu na bagenzi bacu binyuze mu gusangira, n’umubano wacu natwe ubwacu binyuze mu mugenzo wo kwigomwa icyaha no kwitsinda, turarucagatije. Amasomo matagatifu ya kino cyumweru cya gatatu cy’Igisibo tumaze gutega amatwi akaba aturarikira kuzirikana ku ngingo yo ‘Kuva mu bucakara’, aribyo umuntu yakwita ‘Kwisanzura’, cyangwa ‘Kwishyira Ukizana’.
Burya umuntu wese aho ava akagera, aba yumva yakwisanzura. Nta muntu n’umwe ushobora guhitamo cyangwa gushimishwa no kujya kwibera muri Gereza. Nyamara burya Gereza ziri kwinshi. Burya buri wese yisuzumye yasanga hari ibintu byamugize umucakara, byamugize imbohe, mbese byamushyize muri Gereza. Umwe ashobora kuba umucakara wa telephone, wa radiyo; undi uw’amafaranga, w’umupira w’amaguru, w’izoga cyangwa abagore, w’ubutegetsi n’icyubahiro…, buri wese ashobora kwisanga mu cyiciro iki n’iki cy’ubucakara.
Ukwisanzura cyangwa ukwishyira ukizana amasomo ya kino cyumweru cya gatatu k’igisibo adusaba kuzirikana, ntabwo ari ukwisanzura kubonetse uko ariko kose, ahubwo ni ukwisanzura mu Mana, ni ukwisanzura dukora icyiza, ni ukuva mu bucakara bw’icyaha twubahiriza amategeko y’Imana. Mu isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cy’Iyimukamisiri, batubwiye bati “ Ku musozi wa Sinayi, Imana ivuga aya magambo yose iti, ‘Ni jyewe Uhoraho Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara : Nta mana zindi uzagira kereka jyewe”.
Nk’uko Imana yavanye uriya muryango wayo mu bucakara bwa Misiri, natwe uyu munsi irashaka kuduhambura ku ngoyi zose zidushikamiye. Umuntu yahita yibaza ati izo ngoyi Imana ishaka kuduhamburaho ni izihe? Kimwe n’uriya muryango Imana yakijije ubucakara bw’abanyamisiri, nanjye, na we, twese uyu munsi Imana ishaka kudukiza. None umuntu akibaza ati ni iki Imana igiye kudukiza muri kano kanya.
– Imana igiye kudukiza mbere na mbere bya bigirwamana, bya bindi byadutwaye uruhu n’uruhande. Muri ya mategeko Imana yahaye Musa, irya mbere ryagiraga riti “Nta mana zindi uzagira uretse jyewe”. Ni byo Yezu yashimangiye mu ivanjili ubwo yirukanaga abantu yasanze barimo bagurisha ibimasa, n’intama, n’inuma, n’abicaye bavuja ibiceri. Ngirango buri wese yamaze gutahura ibigirwamana natwe Yezu ashaka kudukiza none. Kwa kino gihe, ifaranga ryadutwaye uruhu n’uruhande. Biriya bimasa bishushanya inyota ikabije dufite yo gutunga. Kwa kino gihe abantu ntitugitinya Imana. Abenshi twabaye ba Mpemukendamuke kubera ibintu. Uyu munsi Yezu arashaka kutubohora iyo ngoyi.

– Si ibigirwamana Yezu adukiza uyu munsi gusa
. Muri ya mategeko Imana yahaye Musa, Imana yakomeje igira iti “Ntuzice umuntu”. Kwa kino gihe kwica bisigaye ari uguhumbya. Musigaye mubyumva ku ma radiyo ngo umugabo yishe umugore we, umugore yishe umugabo we, umwana yishe umubyeyi we! Uyu munsi Imana ishaka kutuvana kubucakara bw’inzangano bugera aho numva mugenzi wanjye yamva mu maso agapfa.

– Si ibyo gusa. Imana yakomeje iti “ ntuzasambane, ntuzatware umuntu ngo umugire uwawe ku ngufu”. Ngira ngo kuri iyi ngingo ho ntacyo nagombye kwirirwa mvuga, ibibazo biri hanze aha mu ngo murabizi. Ni ugusabirana. Uyu munsi, Yezu nitumwemerera araduhambura kuri izo ngeso soze.

– Imana kandi yagize iti “Ntuzavuge ibinyoma ubeshyera mu genzi wawe”
. Kwa kino gihe ikinyoma cyahawe intebe. Hari ubwo umuntu yibaza niba ukuri kukibaho

• Treatment for ED to beSymptoms are buy cialis.

. Uba uhagararanye n’umuntu, ukumva undi umukeneye aramutelefonnye ati uri hehe ko ndi kugushaka – cyane cyane iyo hari nk’isezerano bafitanye amusaba kuryuzuza – undi ati ndi I Kigali kandi muhagararanye ku Rusizi. Ni uko umugabo mu rugo kubeshya umugore we, umugore kubeshya umugabo we, umwana kubeshya umubyeyi, byo ukaba wagira ngo byaje guhinduka indangagaciro mbonezamubano y’icyaduka! Ntawe bigitera ikibazo, kuko tubiha amazina abihumanura nko ‘kwiyeranja’, ‘kwirwanaho’ ‘ibigezweho’ ‘bose barabikora’… Yezu uyu munsi arashaka kuduhambura kuri izo ngoyi z’ikinyoma.

– Icya nyuma ntabura kuvuga, ni ikirebana n’abiyita abanyabwenge cyangwa abibwirako bazi ubwenge kurusha abandi. Pawulo mutagatifu mu isomo rya kabiri yagize ati “ mu gihe Abayahudi bigomba ibitangaza, Abagereki bo bashimikiriye iby’ubuhanga. Igishuko cyo kugerageza Imana tuyisaba ibitangaza ni icya buri munsi
. Kumva ko tuzi ubwenge bituma dushaka kugira Imana inama ni igishuko cya buri munsi. Ni kenshi usanga turi kwibaza tuti kuki Imana idakoze biriya kuriya. Yezu uyu munsi aradukiza iyo ngoyi yo kwikuza, yo gushaka gusimbura Imana. Nitureke Imana ibe Imana, natwe dukomeze twibere abantu aho kuba Imana.

 

Padiri Fidèle Nshimiyimana

Paruwasi Nkanka