Urubyiruko rwa paruwasi nshya ya Rasano n’iya Mabayi mu Burundi bakomeje gushimangira ubumwe, amahoro n’iterambere ry’akarere k’ibiyaga bigari.



 

DSC00514

Ubwo hasozwaga ihuriro ry’urubyiruko ry’iminsi 3 muri Paruwasi ya Rasano ryari rihuje urubyiruko rugera kuri 438 harimo 49 bo muri paruwasi ya Mabayi mu Burundi na 389 bo mu rwanda, urubyiruko rw’ibihugu byombi rwiyemeje gukomeza ubufatanye mu kubungabunga amahoro, kwiteza imbere no guteza imbere Paruwasi nshya ya Rasano.

DSC00491
Ku nkunga ya komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Paruwasi ya Rasano yateguye ibi biganiro by’iminsi 3 bigenewe urubyiruko rw’iyi Paruwasi hanatumirwamo urubyiruko rwo muri paruwasi ya Mabayi mu Burundi mu nsanganyamatsiko igira iti “Ntitukiri abacakara ahubwo turi abavandimwe”
. Ibiganiro byari bigamije kurushaho gushimangira ibikorwa byo kubungabunga ubutabera n’amahoro no gufasha urubyiruko kwitabira ibikorwa by’iterambere.

DSC00498
Ibi biganiro byatangijwe n’urugendo rw’amahoro rwakozwe n’urubyiruko rw’ibihugu byombi. Mu gihe cy’iminsi 3, uretse ibikorwa by’imyidagaduro no gusenga, iri huriro ryaranzwe n’ibiganiro binyuranye byahawe uru rubyiruko.

DSC00505
Mu kiganiro cyatanzwe na Bwana MUHIRWA Philippe, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweyeye, uru rubyiruko rwasobanuriwe ko rukwiye kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere, kwitabira umurimo, kwirinda amacakuburi ndetse rukirinda kwishora mu bikorwa bibi bishobora kwangiza ahazaza harwo. Yerekanye ko kuba u Burundi n’u Rwanda bituranye kandi bihuriye ku mateka menshi ari amahirwe urubyiruko rukwiye gukoresha mu kungurana ubwenge, guhugurana mu by’ubukungu, iterambere, ubukorikori, umuco n’ibindi bizamura akarere k’ibiyaga bigari. Kugera kuri iyo ntego ariko bikaba bisaba urubyiruko gukomeza kuba abakristu beza ari nabo banyagihugu beza

L-arginine and yohimbine.on every patient with ED. cialis.

.

Umuyobozi w'umurenge wa bweyeye
Ikindi kiganiro cyahawe uru rubyiruko kijyanye no kubungabunga ubuzima bw’imyororokere no kwirinda SIDA, kikaba cyaratanzwe na bwana Gaspard NDINDIRIYIMANA umukozi wa Caritas ya Diyosezi ya Cyangugu n’Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Bweyeye

always or cialis online include its nonpharmacologic nature, on demand use,.

. Kuri iyi ngingo urubyiruko rwasabwe kwirinda imyitwarire mibi n’ingeso mbi zirimo ubusambanyi, gukoresha ibiyobyabwenge nindi mico mibi yabakururira ibyago bya kwandura virusi ya SIDA n’izindi ndwara cyangwa se gusama utabyifuza.

DSC00570DSC00538
Uru rubyirko kandi rwanaganirijwe ku buryo bwiza bwo kubaka ubuvandimwe nk’abaturage b’ibihugu byombi. Abari muri ibi biganiro by’umwihariko banasabwe gukoresha amahirwe menshi agaragara muri Paruwasi ya Rasano no mu baturanyi b’abarundi mu guteza imbere akarere.

 

DSC00526Umuyobozi w'ikigo nderabuzima Bweyeye

 
Ku mpande zombi abitabiriye ibi biganiro bashimye inama nziza bahavanye ariko banifuza ko umubano wakomereza mu bindi bikorwa ndetse bikagezwa no mu zindi paruwasi zihana imbibi ku bihugu byombi.

DSC00519

Ibyo ukwiye kumenya kuri Paruwasi ya Rasano.
Paruwasi ya Rasano ni paruwasi ya 15 mu zigize diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yahawe yashinzwe tariki ya 20/07/2014 na Nyirucyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA, Umushumbwa wa Diyozesi ya Cyangugu. Paruwasi ya Rasano iherereye mu murenge wa Bweyeye mu gice kigizwe ahanini n’ishyamba rya Nyungwe ikaba iherereye ku birometero 89 uvuye kuri diyosezi. Iyi paruwasi ihana imbiri na paruwasi ya Mabayi muri Diyosezi ya Bubanza mu gihugu cy’uburundi, ndetse na paruwasi ya Nyabitimbo yo mu rwanda. Bitewe n’uko imihanda yerekeza muri paruwasi ya Rasano imeze nabi ntibyorohera benshi. kuhagera.
Ku baturage 23,313 batuye umurenge wa Bweyeye Paruwasi ya Rasano ifitemo abakristu gatolika bagera ku 5879, igizwe na centrale 3 n’imiryangoremezo 51. Uyu mubare muke uterwa ahanini no kuba muri aka karere haboneka andi madini ndetse no kuba kuhagera bitorohera buri wese.
Nubwo bimeze bityo ariko abakristu b’iyi Paruwasi bagaragaza ubushake bwo kwitangira ibikorwa bya kiliziya ; bagize uruhare mu kubaka icumbi ry’abapadiri ndetse ubu bakaba bari no gufasha mu bikowa byo kubaka kiliziya nshya bateganya gutaha muri Nyakakanga uyu mwaka wa 2015

DSC00575
Kimwe n’izindi paruwasi nshya, Paruwasi ya Rasano nayo ihanganye n’ibibazo byo kwiyubaka, guhuriza hamwe abakristu cyane ko abenshi ari n’abakene, ariko ikibazo gikomeye cyane ni icy’imihanda igerayo kuko bisaba kunyura mu ishyamba rya nyungwe cyangwa inziri y’i Burundi.
Kugeza ubu paruwasi ya Rasano iyobowe na Padiri Felix HAKIZIMANA wahawe kuyiyobora kuva ishinzwe akaba abana yo na Padiri Moïse DUSENGE na fratri Ananias SIBOMANA uri kuhakorera stage pastorale
.

Padiri mukuru wa p rasano
Kugira ngo paruwasi ya Rasano ibashe gutera imbere nk’uko byifuzwa, hakwiye imbaraga za buri wese cyane cyane abafatanyabikorwa mu iterambere no kwegerezwa ibikorwa remezo birimo umuriro, amazi n’imihanda. Ibi kandi birashoboka cyane cyane ko Umurenge wa Bweyeye iyi paruwasi iherereyemo ari umurenge ubereye ibikorwa by’ubukerarugendo bishobora kugirira akamaro abaturiye Paruwasi ya Rasano.

 

Byegeranijwe na Bwana Gaspard GAKURU NDINDIRIYIMANA