Tuzirikane icyumweru cya 4 cy’Igisibo


AMASOMO:

2 Ch 36, 14-16. 19-23;
Ps 136; Ep 2, 4-10;
Jn 3, 14-21
Tugeze ku cyumweru cya kane cy’IGISIBO
. Rwa rugendo rwacu rw’iminsi mirongo ine, aho dusabwa kunoza umubano wacu n’Imana binyuze mu isengesho ritarambirwa, umubano wacu na bagenzi bacu binyuze mu gusangira, n’umubano wacu natwe ubwacu binyuze mu mugenzo wo kwigomwa icyaha no kwitsinda, turugeze kure.
Ni yo mpamvu kino cyumweru cya kane cy’igisibo bakita icyumweru cy’IBYISYIMO (Laetare). Ibyo byishimo byacu aho bikomoka si ahandi, bikomoka ku byishimo wa muryango w’Imana wari warajyanywe bunyago I Babiloni kubera kwigomeka ku Mana, Imana yongeye kuwugoboka aho iwubwira ikoresheje umwami Sirusi iti: ‘‘Nimuzamuke, mwongere mujye I Yeruzalemu.’’ Bityo amasomo matagatifu ya kino cyumweru araturarikira kuzirikana ku ‘MPUHWE Z’IMANA, KU MBABAZI ZAYO, KU RUKUNDO RW’IMANA.
Nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere, ngo “Ku ngoma y’umwami Sedekiya, abakuru b’abaherezabitambo n’abatware ba rubanda, na bo barushaho gucumura bakurikiza imihango yose mibi y’abanyamahanga, ndetse bandavuza Ingoro Uhoraho yari yaratagatifurije I Yeruzalemu. Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, arabihanangiriza bikomeye kandi abatumaho kenshi intumwa ze, abitewe n’imbabazi yarafitiye umuryango we n’ingoro ye bwite. Nyamara bo bagakubita intumwa z’Imana, bagasuzugura amagambo yazo kandi bagaseka amagambo yazo”.
Bakiristu bavandimwe, ni kangahe natwe tujya dutera Imana umugongo, twiyibagiza ibyiza idukorera mu buzima bwacu? Ni kangahe tujya dukerensa ijambo ry’Imana? Ni kangahe tujya duhabwa amasakaramentu tukumva ntacyo bivuze? Burya icyaha cyose aho kiva kikagera kigira ingaruka; n’umunyarwanda agira ati: Umwana wanze kumvira se na nyina yumvira ijeri! Ukwigomeka k’uriya muryango w’Imana byawuviriyemo gutezwa Abanyababiloni batwika ingoro y’Uhoraho, barimbura inkike z’amabuye z’I Yeruzalemu, amazu yaho barayatwika yose, maze ibintu by’agaciro barabitsemba ibindi barabisahura.
Nyamara nk’uko Pawulo mutagatifu yabitubwiye, kandi koko ni byo, “Imana ni Nyir’impuhwe zihebuje”. Imana ni urukundo, Imana ni Umubyeyi. Ni koko kandi no murugo umwana umubyeyi akunda kandi ahangayikira kurusha abandi si wawundi muzima, wa wundi witonda, wa wundi wibwiriza icyo agomba gukora. Ahubwo umwana umubyeyi ahozaho umutima kurusha abandi, ni wa wundi wamunaniye, kugeza igihe azagarukira ku murongo, ni wa wundi urwaye, ndetse urembye kugeza igihe azakirira. N’ Imana ni uko. Burya iyo twayiteye umugongo ni bwo irushaho kudusanga
. Imaze kwitegereza ubuzima uriya muryango wari ubayemo I Babiloni, yaboherereje umwami Sirusi, umwami w’Abaperisi ni ko kugenda abwira umuntu wese wo muri uriya muryango w’Imana ngo ‘Nabane n’Imana kandi nazamuke’.
Bakiristu bavandimwe, nanjye, nawe, twese, uyu munsi hari ba Sirusi Imana yadutumyeho

assessment and to identify patient’s and partner’s needs, tadalafil online page 37PREVENTION.

. Buri wese muri twe uyu munsi Imana iri kumuhamagara iti Zamuka, va muri ubwo bucakara bw’inzangano, bw’amakimbirane, ubwo bucakara bw’ikinyoma wiberamo imbere y’uwo twashakanye, bwa bucakara bw’icyinyoma hagati y’ababyeyi n’abana, hagati y’abakozi n’abakoresha, hagati y’abaturanyi, …
Nk’uko uriya muryango w’Imana wazamutse I Yeruzalemu, na Yezu yakoranye urugendo nabo, kugira ngo ajye kuhabahera imbabazi zidasondetse akoresheje urupfu rw’umusaraba. Umwanditsi w’Ivanjili yabivuze muri aya magambo ubwo yagiraga ati “ Nk’uko Musa yamanitse inzoka mu butayu, ni ko n’Umwana w’umuntu azagomba kumanikwa, kugirango umwemera wese agire ubugingo bw’iteka”.
Bakiristu bavandimwe, kubabarira birakomera. Hari umuhanga (Cardinal John Newmann) wigeze kuvuga ngo ‘Kubabarira muntu amaze gucumura byagoye Imana kurusha kumurema.’ Akisobanura agira ati : ‘‘Imana yaremye isi ikoresheje Ijambo ryayo gusa. Ikavuga iti ‘iki nikibeho, ni uko kikabaho’. Nyamara muntu amaze gucumura, kugirango amureme bundi bushya, byasabye Jambo kwigira umuntu aza kubana natwe. Byasabye Imana kwihagurukira ubwayo
. Byasabye Yezu gupfa ndetse apfa apfiriye ku musaraba.’’ Cya giti Adamu na Eva bariye kikabaviramo urupfu ni cyo Yezu yahisemo kubambwaho maze kituviramo isoko y’agakiza. Mwibuke ko cya gisambo cyiza cyari kibambanywe nawe ko cyamwisabiye kuza kucyibuka, bigahita bikiviramo ijuru.
Bakiristu bavandimwe, nkuko Imana itugirira impuhwe ikatubabarira, natwe tugomba kubabarirana hagati yacu. Burya isi uyivanyemo imbabazi, ukayivanamo impuhwe, ntacyasigara. Umugabo mu rugo nababarire umugore, umugore ababarire umugabo, abana n’ababyeyi bahane imbabazi, abavandimwe bahane imbabazi, abaturanyi bahane imbabazi, ahasigaye amahoro azahinda. Kubivuga biroroshye, nyamara kubishyira mu ngiro birakomeye. Yezu niwe washoboye kubabarira byose na bose agera no ku bishi be, nituza kumuhabwa mu kanya, tuze kumusaba aduhe inema, aduhe imabaraga zo kujya tubabarirana nk’uko Imana idahwema kutubabarira. Tubisabe kandi tubisabirane.

Amen.

 

Padir Fidèle Nshimiyimana

Paruwasi Nkanka