Tuzirikane icyumweru cya Mashami



Mbere y’Umutambagiro:
Mk 11, 1-10.
YEZU YAKIRWA I YERUZALEMU NK’UMWAMI.

Kubera iki Yezu yahisemo icyana cy’indogobe?

Indogobe nk’inyamaswa iba hafi cyane y’abantu, ni ibya kera cyane ( Gn 12, 16). Iyo nyamaswa yafashaga abantu imirimo myinshi nko guheka imitwaro ndetse yakururaga n’imashini zifashishwaga mu buhinzi. Ariko cyana cyane, indogobe yifashishwaga mu guheka abami ba Israheli (Gn 49, 11). Umwami Salomoni ubwo yimikwagwa niyo yifashishije ( 1R 1, 38).
Muri make, ku ruhande rumwe indogobe yifashishwaga mu mirimo (service), ku rundi ruhande igashushanya ububasha bw’abami (pouvoir). Mu ivanjili tumaze kumva, ubwo Yezu yinjiraga I Yeruzalemu, yahisemo kugenda ku cyana cy’indogobe. Kuba Yezu yahisemo kugenda ku ndogobe, ntabwo ari ibintu byikoze, ahubwo hari icyo bishatse kuvuga
. Hujujwe bwa buhanuzi bwa Zakariya, we hanuye agira ati “ Ishime unezerwe, mwari w’I Siyoni! Urangurure urwamo rw’ibyishimo, mwari w’I Yeruzalemu! Dore umwami wawe aragusanze, ni intungane n’umutsinzi, aroroshya kandi yicaye ku ndogobe, ku cyana cy’indogobe kikiri gitoya” (Za 9, 9).
Yezu rero, Umwami w’Abayahudi ( Jn 19, 14.19), waje gukorera abantu, aho gukorerwa ( Mt 20, 28; Mc 10, 45), ntiyari kubura kugenda ku ndogobe. Muri Yezu, kimwe no mu ndogobe, ubwami n’ubwicishe bugufi; ububasha no kwitangira abandi ntibitandukana.
Igisebe kidasanzwe indogobe yagendanaga!
Ubundi indogobe yose igira igisebe ku rutugu rw’ Iburyo cyangwa ku itako. Imvano y’icyo gisebe, ni abantu bayikomeretsaga ku bushake, bagamije ko izajya ikora ibyo bayitegete byose. Dore rero igitangaje mu mikorere y’iyo nyamanswa : iyo indogobe yabaga yananiwe, bakubitaga muri cya gisebe, maze bigatuma yihuta kurushaho! Ibyo nta yindi nyamaswa n’imwe wabisangana. Twebwe abantu ibisebe byacu by’inyuma ndetse n’imbere bidutera uburakari ndetse tukagera n’aho twihorera. Nyamara igisebe cy’indogobe kiyibera isoko y’imbaraga no gukomeza urugendo kurushaho!
Yezu asa cyane n’iriya ndogobe!
Kwa kino cyumweru cya mashami n’ububabare bwa Yezu, turabona ko Yezu asa cyane n’iriya ndogobe. Niyo mpamvu Yezu yayihisemo
. Kuva ku wa kane mu ijoro, ubwo Yezu azaba ari mu murima w’imizeti, atangiye ububabare, bazamuhekesha umusaraba nk’uko indogobe bayihekeshaga imizigo. Yezu ubwo umubiri uzaba ari inguma nsa kimwe n’indogobe, nawe azikomereza agana ku musozi wa karuvariyo, adatonganye cyangwa ngo agire uwo abwira nabi. Ku munsi w’izuka, Yezu azereka ibikomere bye abigishwa be

population. The issue of androgen replacement therapy iscardiovascular symptoms – discuss compliance and any recurrence of spontaneous what is cialis.

. Azasaba Tomasi kwinjiza urutoki aho bari bateye imisumari ( Jn 20, 27). Nk’ukuntu igisebe k’indogobe kiyibera isoko y’imbaraga, n’igisebe cya Yezu kizabera Tomasi isoko y’ukwemera.
Ubwo Yezu yahitagamo rero indogobe, yashakaga kutwereka ukuntu asa nayo cyane mu migenzereze ye. Nk’uko indogobe bakomerekeje ku bushake irushaho gutwara imizigo mu kumvira no mu bwiyoroshye, na Yezu ku wa gatanu mutagatifu azaheka umusaraba mu bwiyumanganye no mu kumvira

mechanism, either congenital or acquired. Less commonly,are sometimes unaware of this potential complication. buy cialis.

.
Bakiristu bavandimwe, natwe mu kurangamira ibikomere bya Yezu ku musaraba, nibidutere imbaraga zo kwakira ibikomere byacu bitandukanye, ibigaragara ndetse n’ibitagaragara amaso y’umubiri. Aho kugirango ibyo bikomere bidutere inzangano, umujinya uganisha mu kwihorera, nibitubere isoko y’urukundo muri bagenzi bacu, nibidutere imbaraga zo kujya duhana imbabazi ubu n’iteka ryose. Amina.

Is 50, 4-7;
Ps 21;
Ph 2, 6-11;
Mc 14, 1-15, 47.

Bakiristu bavandimwe, mu bubabare bwa Yezu tumaze gutega amatwi, twumvisemo abantu benshi banyuranye.
-Twumvisemo Yuda, umwe watanze Yezu;
– twumvisemo abigishwa bagize ubwoba bakihakana Yezu;
– twumvisemo Yezu ubwe;
-twumvisemo rubanda rwateraga hejuru ngo nabambwe;
-twumvisemo umusaseridoti mukuru washinjaga Yezu;
– twumvisemo Pilato, wa wundi uvugango n’ubwo bwose nta cyaha musanganye ni mumukubite agende. N’ubu abagifata ibyemezo nk’ibya Pilato turacyahari.
– twumvisemo Simoni w’I Sireni bafashe yiviriye mu mirima maze bakamuhekesha umusaraba wa Yezu;
– twumvisemo abazamu, na wa musirikari ugeraho avuga ati “ Burya koko yari umwana w’Imana”;
– twumvisemo Yozefu w’I Arimatiya ujya gusaba umurambo wa Yezu ngo awushyingure;
– twumvisemo Mariya Madalena n’undi Mariya bari hafi za Yezu.
– kandi na none twumvisemo n’abafarizayi.

Bakiristu bavandimwe, jyewe, wowe, buri wese, byanga bikunda ni umwe muri abo bose tumaze kumva. Ese jyewe ndi nde muri bo? Aho sinaba ndi muri rubanda rwateraga hejuru ngo nabambwe! Nidusabe Yezu aduhe guhinduka, tuzibukire bwa buhemu bwacu, za nzangano, bwa bugambanyi, ya makimbirane, za nzika, maze ibyo byose natwe tuzabisige mu mva, tuzukane na we kuri Pasika. Amina.