Amasomo :
Ac 10, 34a.37- 43;
Ps 117;
Cor 5, 6b-8;
Jn 20, 1-9.
Kuri uno munsi mukuru ukomeye cyane wa Pasika, amasomo matagatifu tumaze kumva araturarikira kuzirikana ku ngingo y’UBUZIMA, Ku ntsinzi y’ubuzima ku rupfu.
Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa batubwiyengo: “Yezu w’I Nazareti Imana yamusize amavuta y’ubutore ibigirishije Roho Mutagatifu, imuha n’ububasha”. Ku bw’ibyo, Yezu ntiyashoboraga guheranwa n’urupfu bibaho.
None, ibibazo twakwibaza ni bibiri. Icya mbere kiragira giti : “ubwo buzima bwa Yezu butugeraho gute?” Icya kabiri nacyo bifitanye isano, kira kiti : “Ni izihe ngaruka ubwo buzima budufitiye?”
Mu gusubiza ikibazo cya mbere, duhereye ku masomo, ubuzima bwa Yezu mbere na mbere butwigaragariza mu bimenyetso biciye bugufi, ndetse ni mu busabusa
. Ni mumva irimo ubusa
the time) Most times generic cialis contraindications to specific oral drugs or who.
.
Mu ivanjili batubwiyengo “Mariya Madalena azindukira ku mva butaratandukana; asanga ibuye ryavuye ku mva. Ni uko yirukanka asanga Simoni Petero n’undi mwigishwa, wa wundi Yezu yakundaga, arababwira ati “Nyagasani bamukuye mu mva, none ntituzi aho bamushyize. Petero arabaduka na wa mwigishwa bajya kumva”.
Ariko se iyo mva bashakiragamo Yezu ishushanya iki? Mu byukuri iyo mva ishushanya bya bibi byacu twiberamo, tukumva nta kibazo, tukajya tubisengeraho, rimwe, kabiri, gatatu, tukibwirako turi kumwe na Yezu nyamara ntaho duhuriye. Iriya mva ishushanya za ngeso zacu, ya makimbirane, za nzangano, bwa buhemu, bwa buryarya, bwa bwa mbuzi turenzaho amaso tukajya gusenga, tukajya gushaka Yezu. Burya iyo tutemeye ngo duhinduke, tuba turi gushakira yezu aho atari.
Mutagatifu Yohani mu ivanjili, niwe wadutungiye agatoki aho Yezu ari. Yagize ati “Ni uko wa mwigishwa wari wageze bwa mbere ku mva na we arinjira, aritegereza maze aremera”. Yemera ko Yezu atari mu mva, ko Yezu atari muri za mva z’inzangano, amakimbirane tumufungiramo, yemera ko Yezu ari muzima.
Hari abajya bibaza bati “buriya izuka ntiyaba ari inkuru intumwa za Yezu zihimbiye kugirango zikure mu isoni? Bakagera naho bibaza bati buriya Yezu iyo akiza nko kubonekera abafarizayi cyangwa bamwe mu bishi be, bati izuka rye ryari kurushaho kugira ingufu?”
Mu byukuri, umuntu ubasha kwemera izuka rya Yezu, ni umuntu ufite ukwemera. Na bariya bigishwa babiri byabasabye urugendo
. Buriya ruriya rugendo bakoraga n’amaguru, banarukoraga mu mitima yabo, byabasabye kubanza guhinduka. Ngo binjiye mu mva, barasohoka, bajya bakwemera. Kuriya gusohoka kwabo mu mva bivuga ko babanje kuva muri zamva zabo z’ubwoba, z’inzangano bari barafungiyemo Yezu. Iyo rero Yezu akiza kubonekera nk’abafarizayi, n’ubundi ntibari kumumenya, kuko bo bari bakifungiranye muri za mva zabo, zimwe z’inzangano zageze n’aho bakatira Yezu urwo gupfa.
Ngiyo impamvu ya cya kibazo cya kabiri twibazaga tugira tuti “Ubwo buzima bwa Yezu budufiteho izihe ngaruka?” : tugomba guhinduka no kuba abahamya
.
– Guhinduka: kuberako Yezu atakiri mu mva, natwe aratuvana muri zamva dufungiranyemo. Ashaka kuduha ubuzima.
Ni byo mutagatifu Pawulo intumwa yabwira abanyakorinti agira ati “ Nimwiyunyuguzemo rero umusemburo wose ushaje”. Uwo musemburo yavugaga ni Ubugiranabi n’ubukozi bw’ibibi.
Bakiristu bavandimwe, nanjye uyu munsi Yezu aransaba kureka ubugizi bwa nabi, aransaba kureka icyitwa ikibi cyose, niba nshaka kuzukana nawe.
– Iyo maze guhinduka, icyo nsabwa nta kindi, ni ukuba umuhamya, ni ugushyira abandi ubwo buzima Yezu atanga. Ku wa gatanu mutagatifu, Yezu amaze gupfa, umwe mu basirikari ayaragize ati, “ Uyu koko yari umwana w’Imana”. N’uyu munsi Petero yagiye I Kayizareya ku mutegeka w’ingabo z’Abanyaroma amushyiriye Yezu.
Bakiristu bavandimwe, nanjye uyu munsi ikiremezako nabaye mushya, ikiremezako nazukanye na Yezu, ni uko aho nza kunyura hose, abo tuza guhura bose, abo tubana ndaza kubashyira amahoro, ni uko baza kubona nta kiri wa muntu utongana, urangwa n’inzika, ubugizi bwa na bi, n’izindi ngeso mbi zose buri wese yarondora. Yezu ni muzima, yatsinze urupfu, yazutse.
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Paruwasi NKANKA