Amasomo :
Ac 4, 32-35;
Ps 117;
1Jn 5, 1-6;
Jn 20, 19-31.
Uyu munsi tugeze ku cyumweru cya kabiri cya Pasika, dukomeje gusangira ibyishimo bya Pasika. Amasomo matagatifu tumaze kumva, atweretse Yezu wazutse abonekera abigishwa be maze akabazanira cadeaux (Impano).
Twese turabizi, mu bintu bike bitera ibyishimo harimo na cadeau umuntu aguhaye. Kubera ko burya cadeau iteka aba ari ikintu kiza, ndetse kandi iba ari na surprise, kuko iza igutunguye
Endocrine what is cialis disorder..
. Umuntu uguha cadeau aba ari wa muntu w’inshuti magara, wa wundi ucunga wagize nk’umunsi mukuru maze akagenda agashaka cya kintu azi ko ukunda kurusha ibindi cyangwa cya kintu akeka ko wari ukeneye maze akakikuzanira. Na Yezu amaze kuzuka, ntiyari kubura kuza gusura abigishwa be ngo arebe uko bameze ndetse ngo anabazanire cadeau. None izo cadeaux Yezu yabazaniye zaba ari izihe?
1. AMAHORO.
Impano ya mbere Yezu yazaniye abigishwa be ni Amahoro. Mu ivanjili batubwiye ngo “Nyuma y’urupfu rwa Yezu , kuri uwo munsi wa mbere ku cyumweru nimugoroba, inzugi z’aho abigishwa bari bateraniye zari zikinze kubera gutinya Abayahudi. Ni uko Yezu agira atya araza, ahagarara hagati yabo arababwira ati ‘Nimugire amahoro’”.
Nk’uko tumaze kubyiyumvira, ngo abigishwa bari bifungiranye kubera ubwoba. Yezu nta kindi yashoboraga kubaha usibye amahoro. Kuriya kwifungirana mu nzu kwanashushanyaga ukwifungirana kwa buri wese mu mutima we
.
Bakiristu bavandimwe, birashoboka ko nanjye, na we, twaba twifungiranye mu kibazo runaka, cya kibazo cyambujije amahoro; birashoboka ko naba nifungiranye muri ya ngeso runaka yambujije amahoro…, nanjye muri aka kanya Yezu arambwira ngo ningire amahoro. Kandi amahoro Yezu ampa si ya yandi isi itanga. Amahoro isi itanga aba ari aya akanya gato, aba ari agahenge. Amahoro Yezu atanga ni amahoro ahoraho, ni ya mahoro ya nyuma y’uwa gatanu mutagatifu, ni ya mahoro aza nyuma yo guhangayika. Amahoro ndayakeneye mu mutima wanjye, mu rugo rwanjye, mu baturanyi, mu gihugu cyacu, muri kano karere k’ibiyaga bigari ndetse no ku isi yose. Kwa kino gihe ntushobora gufungura radiyo ngo bavuge amakuru arangire batavuze abantu bishwe. Twisabire kandi dusabire n’isi yose kwakira amahoro Yezu wazutse atanga. Amahoro Yezu wazutse atanga niyo yonyine ashobora gutsinda isi nk’uko Mutagatifu Yohani yabitubazaga mu isomo rya kabiri agira ati “Ni nde utsinda isi atari uwemera ko Yezu ari umwana w’Imana?” Aha umuntu akaba yahita yibaza ati: ikiraza kwereka abandi ko twakiriye ayo mahoro ni iki?
Mu Kinyarwanda bajya bavuga ngo: “Aho umwaga utari, uruhu rw’urukwavu rwisasira batanu!” Abandi ngo: “Aho umwaga utari, amazi araryoha!” Hari n’abandi bavuga ngo “Aho umwaga utari umuhoro urogosha!” Niba koko izo mvugo zose ari impamo hano iwacu, ikiraza kugaragaza ko twakiriye amahoro ya Yezu wazutse, ni uko tuza kumera nka ba bakiristu ba mbere twumvise mu isomo rya mbere. Ngo “Imbaga y’abemera yari ifite umutima umwe n’amatwara amwe, kandi nta n’umwe wibwiraga ko icyo atunze cyose ari icye bwite, ahubwo byose byari rusange kuri bo”. Ngubwo ubuzima bw’abakiristu ba mbere, abari bamaze nyine kwakira ariya mahoro Yezu wazutse atanga.
Bakiristu bavandimwe, ngira ngo uriya mugenzo wo gusangira kwa kino gihe, natwe turawukeneye. Kubera ko usibye no kuvuga ngo abantu twese dusangire, ubu no gusangira ku bavandimwe bisigaye bihenze, nta bikibaho. Ubu intambara z’amasambu mu bavandimwe aba ari zose. Kabishywe no mu bashakanye, ba bandi basezeranye ivangamutungo risesuye, gushyira byose ahagaragara biragoye. Ubu umugabo ntashobora kubwira umugore amafaranga yakoreye yose. Arabanza akavanaho urwo azagura icupa akamubwira asigaye. N’umgore nawe ntashobora kubwira umugabo ayo yakoreye yose. Arabanza akavanaho utwo azagura igitenge n’utuvuta two kwisiga, ubundi akamubwira asigaye, kuko aba yanga ko Sedata wanjye aza kuyaca iryera yose, maze kuyarekura bikazaba intambara. Ngiryo isangira ryacu kwa kino gihe!!!
Ibi bihise ko binyibutsa agakuru k’ “Umugabo hambere aha, ku mweru w’ibigori, ngo yaciye ku murima mugenzi we arimo asarura, maze amuha bitatu. Nyamugabo akigera mu rugo aba abikubise ku mbabura, reka Nyiramama wanjye azahinguke asange nyamugabo ageze ku cya gatatu ariko nacyo akigerereyee. Umugore n’isari ryinshi, ati ko ‘Padiri adushyingira yatubwiye ko kuzajya dusangira akabisi n’agahiye, none ubigenje ute?’ Umugabo ati umva nawe: urirega ukanitsinda bigeze aho? Yatubwiye kujya dusangira akabisi n’agahiye, nta kokeje yigeze avuga nshuti!!”
Bakiristu bavandimwe, ngibyo ibyacu kwa kino gihe. Niba rero ari uko twimereye, amahoro Yezu wazutse atanga aracyaturi kure nk’ukwezi. Kimwe na bariya bakiristu bambere, ikiraza kwemeza ko ayo mahoro ya Yezu yadutashyemo, ni uko tuza gucika ku ngeso yo kwikunda, ya yindi igera aho twibagirwa abandi, nkumva ibintu byiza byose byaba ibyanjye, n’aho abandi bakaviramwo aho
Efficacy Four main therapeutic efficacy studies* of double-blind, placebo-controlled, parallel-group, fixed dose (148-102, 148-364) and flexible dose design (148-103, 148-363) were performed to investigate the efficacy of sildenafil in the claimed indication (see Table 1 below). cialis sales Trauma.
.
2. ROHO MUTAGATIFU.
Impano ya kabiri Yezu yazaniye abigishwa be ni “Roho mutagatifu”. Mu ivanjili batubwiye ngo “Ni uko abahuhaho arababwira ati ‘Nimwakire Roho mutagatifu’. Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana”. Mu ndangakwemera tuza kuririmba mu kanya, turaza kuvuga ngo “Roho mutagatifu ni Imana, ni we utanga ubuzima”. Yezu abaha Roho mutagatifu yashakaga gusobanura ko izuka rye ari iremwa rishya kubamwemera. Mwibuke ko ababonekera hari nimugoroba. Umugoroba ni cya gihe ijoro riba ryegereje, hagiye kuba umwijima. Nk’uko mu iremwa ry’isi Imana yatandukanyije umwijima n’urumuri, ni nako nyine Yezu yababonekeye nimugoroba, maze akabahuhaho. Buriya intumwa zari zikiri mu mwijima. Aho Yezu azibonekeye, ibyishimo byarazisabye. Nanjye rero, nawe, uyu munsi ndasabwa kuba umuntu mushya. Yezu wazutse nanjye uyu munsi arashaka kungira mushya mu mikorere yanjye, mu mitekerereze yanjye, mu mibereho yanjye yose. Kuva uyu munsi arashaka kugira ubuzima bwanjye ubuzima bushya, arashaka ko nzukana nawe.
3. UKWEMERA.
Impano ya gatatu Yezu yahaye abigishwa be ni impano y’Ukwemera. Abigishwa bari bagishidikanya. Mu ivanjili batubwiye ngo “Tomasi umwe muri ba cumi na babiri witwaga Didimi, we ntiyari kumwe nabo igihe Yezu aje. Ni uko abandi bigishwa baramubwira bati twabonye Nyagasani. N’aho we arababwira ati: Nintabona mu biganza bye umwenge w’imisimari, kandi nindashyira urutoki rwanjye mu myenge y’imisumari, n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe, sinzemera’’.
Bakiristu bavandimwe, kimwe na Tomasi, natwe uyu munsi Yezu aratubwira ngo “Hahirwa abemera batabanje kwirebera”. Twebwe abantu iteka dushaka ibitangaza, dushaka ibimenyetso. Mu isomo rya kabiri, Mutagatifu Yohani niwe wagize ati “Intsinzi yaganje isi ni ukwemera kwacu. Ati ‘Ninde utsinda isi atari uwemera ko Yezu ari Umwana w’Imana?’’
.
Bakiristu bavandimwe, kwa kino cyumweru cya kabiri cya pasika, nitwakire Amahoro Yezu wazutse aduha. Ayo mahoro tuyatuze mu mitima yacu, mu ngo zacu, muri bagenzi bacu n’aho tunyura hose. Ayo mahoro ikiraza kugaragaza ko twayakiriye ni uko tugiye kujya dusangira byose na bose nk’uko ba bakiristu ba mbere babigenzaga. Nitwemere tuyoborwe na Roho Mutagatifu mu migenzereze yacu yose, aho kuyoborwa n’umubiri. Kandi Yezu tugiye guhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’umugati, nitumuhabwa tuze kumusaba atwongerere ukwemera. Tubisabe kandi tubisabirane. Amina.
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Paruwasi NKANKA