Tuzirikane icyumweru cya Gatatu cya Pasika


Amasomo :
Ac 3, 13-15. 17-19;
Ps 4 ; 1Jn 2, 1-5a;
Lc 24, 35-48.

 

Tugeze ku cyumweru cya gatatu cya pasika. Dukomeje kuzirikana ku byishimo bya pasika, aho Yezu akomeje kubonekera abigishwa be kugirango abakomeze mu kwemera, maze nabo babone kujya kwamamaza iyo nkuru nziza y’izuka rye. Amasomo matagatifu ya kino cyumweru araturarikira kuzirikana ku ngingo yo GUHINDUKA.
Mutagatifu Petero ubwo yabwiraga rubanda yagize ati “Imana ya Abrahamu, ya Izaki na Yakobo, Imana y’Abakurambere bacu yakujije umugaragu wayo Yezu mwebwe mwatanze, mukamwihakana imbere ya Pilato kandi we yari yiyemeje kumurekura.(…) Nimwisubireho rero kandi mugarukire Imana, kugirango ibyaha byanyu bihanagurwe”. No mu ivanjili, Yezu yagize ati: “Handitswe ko Kristu agomba kubabara, maze ku munsi wa gatatu akazuka mu bapfuye, kandi ko uhereye I Yeruzalemu abantu bo mumahanga yose bagomba kwigishwa mu izina rye, ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha”.
Iyo rubanda yabwirwaga ni Abayahudi. Murabyibuka neza ibyo bakoze ku wa gatanu mutagatifu. Hari igihe tubifata nk’ibyatambutse, cyangwa se ibyabaye kera, maze bigatuma tugwa mu gishuko cyo kumvako bitatureba, tukumvako nta ruhare namba twabigizemo. Tukumvako turi abere. Nyamara turitonde
. Ese iyo tukiza kuba bariya bayahudi, twari gukora ibirenze ibyabo? Ese jyewe, wowe, aho nta gihe naba njya ngira inzika, amahane, amakimbirane, ubuhemu, ubugambanyi, kurenganya abandi, n’ibindi byose bijyane n’urukundo ruke?
Nyamara ibyo twakora byose, inabi ntiteze kuzigera itsinda ineza. Yezu yabigaragaje azuka, yabigaragaje atsinda urupfu. Kandi naho azukiye, ntabwo yaje kwigamba ku bishi be. Ahubwo yabonekeye abigishwa be kugirango abakomeze mu kwemera maze nabo bajye gufasha abandi guhinduka. Mu ivanjili twumvise, batweretse ukuntu yabonekeye abigishwa be maze bagakangarana, kandi no kuri twe niko byari kugenda
. Nta w’undi muntu n’umwe bari barumvise wapfuye maze akazuka cyangwa akagaruka. Natwe uyu munsi muzi ukuntu dutinya umuntu wapfuye. N’iyo yaba yari umuvandimwe wawe cyangwa inshuti yawe, hari uwo bigora gukora k’umurambo. N’abigishwa bagize ubwoba ariko nyuma baje kumarwa n’ibyishimo. Yongeye kubereka ibiganza bye n’ibirenge bye kugirango arebeko bakwemera, ndetse anasangira nabo.
Bakiristu bavandimwe, natwe hano duteraniye, ubu Yezu aturimo rwagati. Nanjye muri kano kanya, Yezu ashakako mumenya ku buryo bwuzuye. Ntashakako nguma kumwibeshyaho no gukomeza gushidikanya. Ntashakako nguma muri bwa bujiji mutagatifu Petero yatubwiye, bumwe bwatumye rubanda n’abatware bamutanga.
Yezu ntabwo yaberetse ibiganza bye n’ibirenge bye gusa, yanabasobanuriye ibyanditswe bitagatifu. Yabasobanuriye ijambo ry’Imana. Ngo ni uko “Aherako ahugura ubwenge bwabo ngo bajye bumva ibyanditswe. Maze arababwira ati ‘Handitswe ko Kristu agomba kubabara, maze ku munsi wa gatatu akazuka mu bapfuye, kandi ko uhereye I Yeruzalemu abantu bo mu mahanga yose bagomba kwigishwa mu izina rye ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha. Ati kandi ibyo nimwe bagabo bashinzwe kubihamya”.
Niba mwakurikiye neza, na Yezu ashoje yongeye gushimangira ya ngingo yo GUHINDUKA
. Kuba ayigarutseho ni uko ari ngombwa cyane, kandi nta muntu n’umwe wavugango ni intungane ku buryo nta kintu na kimwe akeneye guhindukaho

Care Physician buy cialis usa phosphodiesterase type V (PDE V) inhibitors or nitric oxide.

. Kuzukana na Yezu dusabwa, ni uguhinduka, ni ukwisubirahoni, ni ukwihana, ni ukuba abantu bashya.
Nk’uko mutagatifu Petero yabivuze, ikidutera gucumura akenshi ni UBUJIJI, butari ubu busanzwe, ahubwo ubujiji bw’Ijambo ry’Imana. N’iyo mpamvu na Yezu yafashe umwanya munini arisobanurira abigiswa be. Na mutagatifu Yohani intumwa, wamaze gusobanurirwa na Yezu Ijambo ry’Imana yagize ati “Naho ukurikiza ijambo rye, muri we urukundo rw’Imana ruba rwuzuye koko”. Umuntu ufite urukundo rero, nta kibi kibaho gishobora kumuturukaho, ntashobora guhemukira mugenzi we.
Bakiristu bavandimwe, ikibazo cya nyuma umuntu yakwibaza muri kano kanya ni iki ngiki : Mu buzima bwanjye bwa buri munsi, Ijambo ry’Imana rifite uwuhe mwanya? Ese numva hari icyo rimbwiye? Ese iwanjye ntunze Bibiliya? Ese niba nyitunze, aho nibuka n’aho iba? Ese mu cyumweru nyirambura kangahe?
Bakiristu bavandimwe, Ijambo ry’Imana ni urumuri. Burya buri gitondo nakagombye kujya ngira Ijambo ry’Imana riza kunyobora umunsi wose, aho kuyoborwa n’ibitekerezo byanjye gusa bya kimuntu. Aho kuyoborwa n’ubwenge bwanjye gusa. Aho kuyoborwa n’imbaraga zanjye gusa. Ibyo nibyo bizadufasha mu gukomera muri rwa rukundo Yohani intumwa yatubwiye, ni byo bizaturinda kugwa mu cyaha. Muri buri gitambo cy’Ukaristiya, Yezu atwihaho ifunguro ku meza y’Ijambo ry’Imana, ariryo tumaze kuzirikana, no Kumeza y’Ukaristiya. Nituza kumuhabwa, tuze kumusaba aduhe ingabire yo guhinduka, tuze kumusaba aduhe kuba bashya, tuze kumusaba aduhe kuzukana nawe. Tuze kumusaba aduhe gukomera ku Ijambo rye. Tubisabe kandi tubisabirane.

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Paruwasi Nkanka