Tuzirikane icyumweru cya 25 gisanzwe, Umwaka B



AMASOMO:

Sg 2, 12.17-20;

Ps 53;

Jc 3, 16-4, 3;

Mc 9, 30-37

“Ushaka kuba uwa mbere azigire uwa nyuma muri bose, abe n’umugaragu wa bose”.

Kimwe mu bintu bikunze kugora “Kamere muntu”, ni ukwiyoroshya cyangwa kwicisha bugufi. Burya akenshi, umuntu wese aba yumva yakomera, abandi bakamwubaha, bakamukomera amashyi, ndetse bakanamufata nk’umuntu w’igitangaza.
Ibingibi, si kuri twe gusa. N’abigishwa ba Yezu ni ko bari bameze. Umwanditsi w’Ivanjili Mariko yagize ati : « Muri icyo gihe, Yezu n’abigishwa be bambukiranya Galileya, ariko Yezu ntiyashakaga ko babimenya. Yigishaga abigishwa be ababwira ati ‘Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abantu bakazamwica, ariko yamara gupfa akazazuka ku munsi wa gatatu’. Iryo jambo ariko ntibaryumva, batinya no kumubaza. Nuko bagera i Kafarinawumu. Bari munzu Yezu arababaza ati ‘Mu nzira mwajyaga impaka z’iki?’ Baraceceka kuko mu nzira bari bagiye impaka zo kumenya umukuru muri bo”.
Mu gihe Yezu yari ari kubwira Abigishwa be iby’urupfu rwe n’izuka rye, abangaba ngo ntibumvise ibyo Yezu yavugaga kuko bo bari bahangayikishijwe no kumenya uzabayobora, bari bahangayikishijwe na rya kuzo ino si itanga

Sexual counseling and education (sex therapy, tadalafil without prescription The intraurethral application of alprostadil is an.

.
Bakiristu bavandimwe, natwe twisuzumye neza, ntabwo twatinyuka gutera amabuye bariya bigishwa ba Yezu. Natwe akenshi, usanga amanywa n’ijoro tuba twirukanka kuri rya kuzo ritangwa n’iyi si. Akenshi tuba twiruka inyuma y’imitungo, amafaranga, ubutegetsi, ibyubahiro, n’ibindi. Nyamara twese turabizi ko ikuzo ry’ino si ritaramba, aka wa mugani ngo “Kuramba ntibirambirana, icyo dupfa ni uko bibamo imungu”.
Mutagatifu Yakobo intumwa, yaduhishuriye ko ibabazo duhura nabyo, biterwa n’iyo nyota yo kwikuza iba muri Muntu. Yagize ati “Amakimbirane akomoka he? Cyangwa se intamabara muri mwe zikomoka he? Aho ibyo byose ntibyaba bituruka ku byifuzo byanyu, birwanira mu myanya y’umubiri wanyu? Murararikira ariko ntimugire icyo mutunga; muri abicanyi n’abanyeshyari nyamara ntacyo muronka; murarwana kandi mukavurungana, ariko ntimugire icyo mugeraho kuko mutazi gusaba. Murasaba ariko ntimuronke, kuko ugusaba kwanyu nta kindi kugamije uretse gutagaguza ibyifuzo byanyu”.
Bakiristu bavandimwe, akenshi amasengesho yacu aba ari ayo gusaba. Akenshi ibyo dusabye ntitubihabwa, hakaba n’igihe bituviramo gutuka Imana ko itwumvira ubusa. Mutagatifu Agustini yaravuze ati “impamvu dusaba ntiduhabwe, hari ubwo biterwa n’uko dusaba turi babi, tugasaba nabi, cyangwa tugasaba bibi”.
Bakiristu bavandimwe, ese jyewe ibyifuzo byanjye iteka biba bitunganye? Ese jyewe nta gihe njya nsabira abandi ibyago? Ese nta gihe njya nshimishwa n’ibyago byabaye ku bandi?
Bakiristu bavandimwe, Imana ni urukundo

1. The need for dose titration or substitution of cialis acceptability. Additionally, new treatment options that.

. Imana ntishobora kuduha ibintu bibi, cyangwa ngo ibihe bagenzi bacu kuberako twabibifurije. Burya cya gihe tujya dusaba maze ntiduhabwe, tujye twisuzuma maze turebe ibyo twari twasabye niba byarimo urukundo rwa bagenzi bacu. Ariko usanga akenshi iyo dusaba turireba gusa, tukumva ko ari twebwe gusa twatunganirwa, mbese tukumvako rya kuzo iyi si itanga, ryaba iryacu twenyine.
Bakiristu bavandimwe, ikuzo ry’iyi si rirayoyoka. Imana nk’umubyeyi yahisemo kuduteganyiriza ikuzo rizahoraho iteka. Nyamara iryo kuzo rihabanye cyane n’imyumvire yacu ya kimuntu. Kuko iryo kuzo ni rya rindi ryo hakurya y’imva, ni rya rindi Yezu yahawe amaze gutsinda urupfu akazuka. Niryo yagenuraga ubwo yagiraga ati “Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abantu bakazamwica, ariko yamara gupfa akazazuka ku munsi wa gatatu”. Ikuzo Imana iduteganyiriza ntiritana n’ibitotezo byo muri ino si nk’uko Umunyabuhanga yabitubwiye. Yagize ati “Abagome barabwirana bati ‘Twibasire intungane kuko itubangamiye, ikarwanya ibikorwa byacu, ikanadushinja ko twarenze Amategeko, tugahemukira umuco mwiza badutoje”. Ikuzo Imana iduteganyirije, risaba kumera nk’umwana. Umwana burya aba agifite roho nziza
. Burya umwana ntarwanira bintu bihambaye.
Bakiristu bavandimwe, kwa kino cyumweru turasabwa kugira umugenzo wo kwicisha bugufi, maze tukareka hagakuzwa Imana yonyine, kuko ari yo nyine gusa ishobora ibintu byose. Twebwe byose turabihabwa, yewe no kugera ku mwuka duhumeka, k’uburyo nta muntu n’umwe wakagombye kwikuza. Nyamara kwicisha bugufi, koroshya, akenshi biratugora. Yezu niwe wabishoboye, we wageze n’aho yemera gupfira ku musaraba kandi k’ubushake. Ariko yarazutse, yatsinze urupfu, ni muzima. Mu kanya nituza kumuhabwa mu kimenyetso cy’umugati, tumasabe aduhe kugira ukwicishabugufi nk’ukwe, maze tuzibanire hamwe nawe ubu n’iteka ryose
. Amen

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Umurezi mu iseminari nto ya Cyangugu