AMASOMO :
Gn 2, 18-24;
Ps 127;
He 2, 9-11;
Mc 10, 2-16.
Mu muco wa kiyahudi, ntabwo bahaga agaciro abana, abakene, abacakara, abanyamahanga, abagore, mbese babandi baciye bugufi. Abahabwaga agaciro kanini cyane, bari abakire, abanyagihugu, abagabo ndetse n’abandi bameze nka bo. Ku bijyanye n’uko bafataga abagore, ntitubatere amabuye kuko ntabwo biri kure y’uko twabafataga mu Rwanda rwacu rwo ha mbere. Muribuka nk’iyi mvugo yajyaga igira iti “Ubukene butuma umugabo atikubitira umugore”, ndetse n’izindi zimeze nkayo. Bishatse kuvugako gukubita umugore byari byemewe, mu gihe cyose wamugaburiye. Mu yandi magambo, umugore umurinda inzara, ntumurinda inkoni. Ibingibi hari n’abagore bari baramaze kubyakira, bamwe bajyaga bavugango ‘Umugabo apfa kunkubita ariko akangurira igitenge’
.
Ivanjili ya none yagize iti “Muri icyo gihe Abafarizayi begera Yezu, maze bamubaza niba umugabo afite uruhushya rwo gusenda umugore we, ariko bamwinja. Arababwira ati ‘Musa yategetse iki ?’Baramusubiza bati ‘Musa yemereye umugabo kwandika icyemezo cyo gusenda umugore, akabona kumusezerera. Yezu arababawira ati ‘Icyamuteye kwandika iryo tegeko, ni uko umutima wanyu unangiye. N’aho mu ntangiriro y’isi, Imana yaremye umugabo n’umugore; ni yo mpamvu umugabo asiga se na nyina akifatanya n’umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe. Bityo ntibaba bakiri babiri, ah’ubwo baba ari umubiri umwe”.
Ikibazo cy’ubutane bw’abashakanye si icya none gusa. Ni kuva kera. Ngarutse kuri wa muco w’Abayahudi, gusenda umugore byari byemewe, ndetse ku mpamvu ibonetse iyo ariyo yose. Mu gihe cyose umugabo abonye umugore urusha ubwiza uwo afite, yabaga ari impamvu ifatika yo kwirukana uwo asanganywe akizanira uwo nguwo umunyuze. Bishatse kuvugako umugore yari nk’igikoresho cy’umugabo mu byukuri.
Musa yemerera abagabo kujya basenda abagore babo ariko bagapfa kubaha urwandiko rw’isenda, hari uwahita amufata nk’umuntu wangaga nawe abagore. Si byo. Ahubwo buriya ni agatambwe kari gatewe. Mu byukuri, guha umugore umaze kwirukanwa ibaruwa y’isenda byari bigamije kumubohora kugirango yigendere nta zindi nkurikizi, ariko kandi binatume uwo mugabo atazongera kumukinisha ukundi ngo aramugira umugore we, kuko kugarura umugore wamaze gusenda bitari byemewe. Hari n’abahanga mu bya Bibiliya bagera kure bakavugango Musa abategeka kujya batanga urwandiko rw’isenda ni uko yari aziko bitoroshye. Mwibukeko mwa kiriya gihe, abantu bari bazi kwandika bari ngerere, ndetse no kubona urupapuro ntibyari byoroshye. Abantu bari barateye imbere mu kwandika bari Abanyamisiri gusa, ndetse niho hashoboraga no kuboneka urupapuro ku buryo bworoshye
ED is not an inevitable consequence of aging. Modifying- lower range (‘normal’) cialis without prescription.
. Ku buryo kubona ruriya rwandiko, bamwe basabwaga gusubira mu Misiri, bakirengagiza ubucakara bagiriyeyo, ndetse bakongera bakanambuka ya Nyanja. Ibyo ndizera ko nta Muyahudi n’umwe wari kubyemera, kuko gusubira mu Misiri bivuga kwemera gupfa, kongera kwambuka inyanja. Mu yandi magambo, biroroshye ko wapfa bakaguhamba kuruta uko watandukana n’uwo mwashakanye.
Bakiristu bavandimwe, nta kintu na kimwe rero kigomba gutandukanya abashakanye. Nk’uko Yezu yabivuze, “Kuva mu ntangiriro Rurema yabaremye ari umugabo n’umugore”. Burya umugabo wenyine atari kumwe n’umugore ntaba yuzuye, aba abuze ikintu. Umugabo n’umugore barareshya
. Umugore si igikoresho cy’umugabo, afata uko yishakiye. Kuba umugore yaravuye mu rubavu rw’umugabo, ntibigomba gutera umugabo kwirata ngo yumveko aruta umugore, kuko umugore nawe yarahindukiye akajya abyara umugabo.
Nta mpamvu n’imwe rero igomba gutandukanya abashakanye. Iyo abashakanye basezerana baravuga ngo “Nzamukunda yaba muzima cyangwa arwaye, ku buryo nzamwubaha iteka kugera gupfa”. Iyo tuvuzengo yaba “arwaye”, ubwo burwayi buba buvugwa si marariya gusa, si igituntu gusa. N’akageso kose azaba arwaye kuko nako ni indwara, mba nemeyeko nzakamukundira. Abashakanye bagomba kubana kugera gupfa.
Rero nta kintu na kimwe cyagombye kubatandukanya abashakanye. Yewe n’iyo bakena ntibemerewe gutandukana n’ubwo kwa kino gihe ingo nyinshi ziri gusenywa n’imitungo. Mu minsi ishize mwumvise amatombora sosiyete y’itumanaho yitwa MTN yakoresheje, ba Nyiramahirwe bakajya batombora amamodoka, abandi ibikoresho binyuranye byo mu rugo. Muri iyo minsi ariko hari n’urugo rutorohewe. Ngo n’ibiki? “Umugabo yahoraga atongana n’umugore, ariko ngo kubarebera hafi intandaro ikaba yari ubukene, aka wa mugani ngo ‘abasangiye ubusa bitana ibisambo’. Umugabo rero ni ko kubwira umugore, ati ndavuzengo mbare kabiri umaze guhambira imyenda yawe usubire iwanyu. Ngo umugore akigera mu mu muryango w’inzu yumva telephone irasonnye cyane kuko yari iri muri haut-parleur. Akiyitaba yumva ari MTN imuhamagaye imubwirako ariwe utomboye imwe muri za modoka bari bamaze iminsi batanga. Kuko nyine telephone yavugaga cyane, umugabo aba yaritaye mu gutwi, ni ko kwibaza ati noneho ngize nte? Aba abwiye wa mugore, ati ariko se ahonavugiye ntiwumva? Nahereye ryari nkubwirango zana ya myambaro yawe njye kuyifura? Umugore ati kuyifura cyangwa ngo ahubwo njye iwacu? Umugabo ati ariko se koko n’igihe tumaranye wiyibagije ko mvuga ibihebe? None se wibagiwe ko twumvikanye ko umwe azajya afura icyumweru n’undi ikindi?”
Bakiristu bavandimwe, ubukene ntibwagombye kudutanya. Burya n’uwo Imana itaraha si uko iba yamwibagiwe, ni uko iba ikiri kumuhitiramo. Urugo rutagatifu rw’i Nazareth dufatiraho ikitegererezo ntabwo rwari rufite “Ibyamirenge ku Ntenyo”
.
Nk’uko umugore yavuye mu rubavu rw’umugabo igihe yari asinziriye, ni nako Kiliziya yavuye mu rubavu rwa Yezu igihe yari asinziriye ku musaraba. Nk’uko Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi yabivuze, Ku bw’ineza y’Imana, urupfu Yezu yigabije, rwagiriye buri muntu akamaro. Nk’uko umugabo n’umugore bagomba kubana mu budahemuka, ni ko na Kiliziya ariyo twebwe abakiristu igomba kubana na Yezu mu budahemuka. Yezu n’ubwo yapfuye, yarazutse, ni muzima. Nituza kumuhabwa mu kanya, tuze kumutura ingo zacu, iz’abaturanyi bacu, iz’isi yose maze azihe kubaho mu budahemuka. Natwe abakiristu bibumbiye muri Kiliziya, ariyo mugeni wa Kristu, tumusabe aduhe ingabire yo kubana nawe mu budahemuka maze tuzibanire hamwe na we ubu n’iteka ryose. Amen
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Umurezi mu Iseminari nto ya Cyangugu