Tuzirikane icyumweru cya 3 cya Pasika


AMASOMO:

Ac 5, 27s;

Ps 29;

Ap 5, 11-14;

Jn 21, 1-9.
Kimwe mu bintu bishimisha abantu aho bava bakagera, ni ugusurwa ni inshuti magara yawe. Burya inshuti yawe iyo ihagurutse ikaza kugusura, iba yagutekerejeho, byanga bikunda iba ifite impamvu. Muri kino gihe cya Pasika turimo, dukomeje kubona Yezu asura abigishwa be ari byo bise kubabonekera. Yezu wazutse ntacyambaye uyu mubiri twebwe dufite, uyu nguyu tubonesha amaso y’umubiri, uyu twambika, uyu usonza, warwara tukawuvuza, ntagituye kuri ino si yacu; ari kubasura aturutse mu ijuru, umubiri we ni umubiri wakujijwe utazongera gupfa bibaho. Niyo mpamvu ari gusura abigishwa be, bamwe ntibiborohere guhita bamumenya

potential benefits and lack of invasiveness. Historically, tadalafil generic • Dynamic Infusion Cavernosometry, Cavernosography.

. Ari kubasura aturutse mu ijuru. Uno munsi yababonekeye bari ku Nyanja ya Tiberiya, baraye ijoro ryose baroba, nyamara babura na mba. Ese uno munsi jyewe Yezu nagenderera aransanga he? Arasanga ndi gukora iki? Ese ndi buze kumenya ko ari we?
Ivanjili yabidutekerereje muri aya magambo : “Muri icyo gihe, Yezu yongera kubonekera abigishwa be bari ku nyanja ya Tiberiya. Dore uko yababonekeye. Simoni Petero na Tomasi ari we Didimi, na Natanayeli w’I Kana ho mu Galileya, na bene Zebedeyi n’abandi babiri bo mu bigishwa be, bari bateranye. Nuko Simoni Petero arababwira ati ‘Ngiye kuroba’. Baramusubiza bati ‘tukajyana’. Ni bwo bagiye mu bwato; iryo joro ariko ntibagira icyo baronka. Bugicya Yezu araza ahagarara ku Nkombe, nyamara abigishwa be ntibamenyako ari we. Nuko arababwira ati ‘Bahungu mwe, hari ifi mwaronse?’ Baramusubiza bati ‘Habe na busa’. Arababwira ati ‘nimurohe urushundura iburyo h’ubwato muraronka’. Bararuroha, bananirwa kuruzamura kubera amafi menshi arimo”.
Abigishwa bari baraye baroba ijoro ryose, maze babura na mba. Impamvu nta yindi ni uko bari bonyine. Ntabwo bari kumwe na Yezu. N’ubundi ijoro rishushanya ikibi. Ijoro ntabwo ryari iri risanzwe gusa, ahubwo ryari no mu mitima yabo. Bari bataremera byuzuye ko Yezu yazutse mu bapfuye. Ngo bamwe ntibahiseko bamumenya. Yezu, we rumuri rw’amahanga, yababonekeye mu rukerera, maze ku bw’Ijambo rye baroshye inshundura zabo, bararonka.
Bakiristu bavandimwe, kimwe mu bishuko bikomeye isi ya none ifite, ni ukudaha umwanya Imana. Ni ukumva tudakeneye Imana. Ni ukumva Imana itabaho. Nyamara ibyo twakubaka byose imyaka n’imyaniko twirengagije Imana, twabisenya mu gihe gito
. Ku banyarwanda kino gihe twibuka abazize Gonocide yakorewe Abatutsi mu w’i 1994, ni urugero rufatika. Ese jyewe ni uwuhe mwanya mpa Imana mu buzima bwanjye bwa buri munsi? Ese ni uwuhe mwanya mpa Yezu mu buzima bwanjye? Ese ni uwuhe mwanya mpa Ijambo ry’Imana mu buzima bwanjye? Ku bw’Ijambo rya Yezu, abigishwa baroshye inshundura zabo maze bararonka. Ese jyewe imishinga yanjye yose njya nyereka Yezu?
Wa mwigishwa yezu yakundaga ni ko kuwira Petero ati “Ni Nyagasani”. Simoni Petero yumvise ko ari Nyagasani, akenyera umwambaro we kuko atari yambaye, maze yiroha mu Nyanja. Simoni Petero amaze kubona Yezu, yibutse icyaha cye, maze niko kugira isoni, ngo yiroha mu Nyanja. Buriya busa yari yambaye butwibuta Adamu na Eva bamaze kurya kuri cya giti Imana yari yababujije. Burya zimwe mu ngaruka z’icyaha, ni ukugira isoni, ni ukwikanga umuntu wese. Burya ukuri konyine ni ko gutanga ukwigenga. Kuriya kwiroha mu nyanja, gushushanya Batisimu. Ni nkaho Petero yabatijwe, maze amaze gupfa ku cyaha azukana na Yezu
.
Abigishwa bageze ku butaka babona umuriro ucanye, utazeho ifi n’umugati. Yezu arababwira ati “Nimuzane kuri ayo mafi mumaze kuroba”. Simoni Petero yurira mu bwato, maze akururira urushundura ku butaka rwarimo amafi manini ijana na mirongo itanu n’atatu. Yezu arababwira ati “Nimuze mufungure”. Ntihagira n’umwe utinyuka kumubaza ati “Uri nde?” Bari bamenyeko ari Nyagasani. Nuko Yezu araza afata umugati arawubaha, n’amafi ni uko.
Uno mugati Yezu yabahawe, ni we ubwe

penetrated (entered) your partner?rates are usually high. cialis sales.

. Ushushanya ukaristiya turaza guhabwa mu kanya. Bamaze kurya uwo mugati, amaso yabo yarahumutse, maze bamenyako ari Nyagasani uri kumwe nabo. Natwe Yezu turaza guhabwa, tuze kumusaba maze aduhe guhumuka amaso y’umutima, tubashe kumumenya.
Bamaze kurya, Yezu abaza Simoni Petero ati “Simoni mwene Yohani, urankunda kurusha abangaba?” Aramusubiza ati “Yego Nyagasani, uziko ngukunda”. Yezu yabimubajije ubugira gatatu.
Yezu ni umwarimu mwiza cyane. Afashije Petero kwibuka uburyo yamwihakanye ubugira gatatu, atagombye kubimucyurira. Nanjye, nawe, buri wese, Yezu ari kumubaza kiriya kibazo muri kano kanya : “Urankunda kurusha abangaba bose bari bano?”. Urya munsi mbatizwa, nemereye Yezu ko ngiye kwanga icyaha no kumukurikira. Urya munsi nkomezwa, niyemeje kujya gukoresha ingabire za Roho mutagatifu. Urya munsi nahabwaga ubusaseridoti cyangwa niyegurira Imana, nemeye ibindi. Urya munsi nshyingirwa, nemeye ibindi. Nyamara uyu munsi nisuzumye, nasanga ari bike cyane nashyize mu ngiro. Nasanga ari henshi nihakanye Yezu. Kimwe na Petero, uno munsi Yezu yongeye kumpa amahirwe yo gutangira bundi bushya. Burya kimwe mu bitandukanya imikorere ya muntu n’iy’Imana, ni uko Imana yo itabika inzika bibaho. Igihe cyose tuje tuyigana, iratwakira. Petero nyuma yo kwihakana Yezu ubugira gatatu, uno munsi Imana yongeye kumushinga ubushyo bwe.
Bakiristu bavandimwe, niba nanjye niyemeje kugarukira Imana ntaho nyikinze, nanjye ntakabuza iranyakira, maze impe n’ubutumwa butamubutse burya yari yampaye mbere. Nyamara twese turabizi, guhinduka birakomera, biratugora. Twebwe ku bwacu twenyine ntitwabyishoboza. Yezu tuza guhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba aduhe imbaraga zo guhinduka, maze tuzabane na we ubu n’iteka ryose. Amen
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA