Tuzirikane ku cyumweru cya 5 cya Pasika



AMASOMO:

Ac 14, 21b-27;

Ps 144;

Ap 21, 1-5a;

Jn 13, 31-35.

Niba hari ijambo tuvuga kenshi, niba hari ijambo abantu batari bake banditseho ibitabo, niba hari ijambo abahanzi batari bake baririmba, ni ijambo “Urukundo”. Hari uwaruririmbye bigera naho avugango : “Burya bagenzi urukundo ni indwara, iyo itavuwe, yakwica nk’izindi zose”. Nyamara ibigaragara, uko tuvuga urwo rukundo, aho kwiyongera ahubwo ruri kurushaho kugenda rukendera mu mutima wa muntu. Muri iki gihe, ingo zisonzeye urukundo ntiwazibara. Urukundo mu bavandimwe rusigaye rugoye. Mu baturanyi ho ni ibindi bindi. Ubu nta radiyo ishobora kuvuga amakuru ngo arangire hatavuzwe abantu bishwe. Impamvu urukundo rwacu rukomeza kugerwa ku mashyi si iyi indi. Burya urukundo nyarukundo ntabwo turugira kuberako twaruririmbye. Burya urukundo si amagambo. Urukundo nyarukundo ni impano y’Imana. Urukundo nyarukundo ni Yezu uruduha. Bitewe n’ukuntu aziko turukeneye, yageze n’aho arugira itegeko

Sildenafil has no direct relaxant effect on isolated human corpus cavernosum, but enhances the effect of nitric oxide (NO) by inhibiting phosphodiesterase type 5 (PDE5), which is responsible for degradation of cGMP in the corpus cavernosum.the time) Almost cialis without doctor’s prescriptiion.

.
Ivanjili yagize iti : “Mu isangira rya nyuma Yezu yagiranye n’abigishwa be, Yuda yamaze kugenda Yezu aravuga ati ‘Ubu rero umwana w’umuntu ahawe ikuzo, n’Imana iherewe ikuzo muri we…Twana twanjye, ndacyari kumwe namwe igihe kigufi. Mbahaye itegeko rishya : nimukundane kandi mukundane nk’uko nabakunze”.
Yuda ubwo yasohokaga, hari n’ijoro

. Nyamara iryo joro ntiryari ijoro risanzwe gusa, nkiri tuzi, ahubwo ryashushanyaga n’ijoro ryari mu mitima y’intumwa. Yuda we yahisemo gusohoka maze ajya kwikomereza ibikorwa by’umwijima, ajya kugambana

Metabolism and excretion – Sildenafil is extensively metabolised by hepatic microsomes, involving two cytochrome P450 isoforms (CYP3A4 as the major route and CYP2C9 as a minor route).- Coronary Artery Disease, CAD Class I Patients with cardiac cialis for sale.

.
Bakiristu bavandimwe, ririya joro intumwa zari zirimo, rishushanya cya gihe natwe tujya tugeramo tukirengagiza Yezu we rumuri rw’amahanga, maze tukikorera ibikorwa by’umwijima. Ririya joro rishushanya hahandi tujya tugera tukihakana abo twashakanye, tukihakana abavandimwe, tukihakana inshuti. Niyo mpamvu rero muri iryo joro, Yezu adusaba kugira urukundo kurushaho, ku buryo ndetse rwaba n’itegeko.
Yezu abwira abigishwa be ati “Mbahaye itegeko rishya”, ni uko yari aziko basanzwe bakundana, ariko nyamara ko urukundo rwabo ari igicagate. Nta gihe atari yarigishije urukundo , yewe anaruherekesha ibikorwa byo gukiza abarwayi, gutubura imigati, nyamara bikarangira umwe mu babikorewe ari we Yuda, amugambaniye. Ni nk’aho Yezu yakabasabye kongera guhera kuri zero mu rukundo rwabo. Natwe nta gihe tutaririmba urukundo. Uyu munsi natwe rero turasabwa gukundana bundi bushya. Kuri rwa rukundo nakundaga uwo twashakanye, umwana wanjye, umuvandimwe wanjye, umuturanyi wanjye, uyu munsi ndasabwa kurugira rushya. Ndasabwa kugira icyo nongeraho.
Yezu yagize ati “nimukundane” ariko anongeraho ati “kandi mukundane nk’uko nabakunze”. Yezu avuga ariya magambo yari amaze koza abigishwa be ibirenge. Koza umuntu ibirenge mu muco wa kiyahudi, yewe no mu muco wacu uyu munsi, cyari ikimenyetso gikomeye cyane cyo kwicisha bugufi imbere y’umuntu. Cyari ikimenyetso cy’urukundo ruzira uburyarya. Ese twebwe tujya tugera aho twakoza ibirenge abavandimwe bacu? Yezu kandi ntabwo yogeje abigishwa be ibirenge gusa, ahubwo yageze n’aho asabira abishi be. Iyo atubwirango dukundane nk’uko yadukunze, aba aduhaye uwo mukoro wo gukunda bamwe twita abanzi bacu. Ese aho nta muntu naba mfite, nacanye umubano nawe burundu ku buryo numva ntamuvugisha namba? Uyu munsi Yezu aransaba kwitsinda maze nongere nkunde bushya. Uyu munsi Yezu aransaba gusohoka mu mwijima w’inzangano, mu mwijima w’amakimbirane.
Bakiristu bavandimwe, kugira urukundo nyarukundo ni byo byonyine byatuma isi yongera kuba nshya, kugera n’aho iba nk’imwe Yohani intumwa yabonye ubwo yabonekerwaga. Turasabwa kugira urukundo rwa kivandimwe, urukundo rwita ku bandi nka rumwe rwagurumanaga muri Pawulo na Barinaba, bigera aho basiga imiryango yabo kubera kwamamaza ingoma y’Imana. Turabizi, nta kintu cyoroshye nko kuvuga urukundo. Nyamara kurushyira mu ngiro ni umukoro utoroshye. Akenshi turatsindwa. Yezu tuza guhabwa mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba atwongerere urukundo.

Amen

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA

Umurezi mu iseminari nto ya Cyangugu