AMASOMO:
Ac 15, 1-2.22-29;
Ps 66;
Ap 21, 10-14.22-23;
Jn 14, 23-29.
Kimwe mu bintu bibabaza abantu bageze mu zabukuru, ni ukugenda batabashije kwihera abana umurage. Birababaza cyane kuko bajyana agahinda. N’aho ku bagira amahirwe yo kugenda bamaze gusigira abana umurage, nta kintu gishimisha nka byo
consider direct intervention therapy even in this patient cialis no prescriptiion • “Were you ever the victim of sexual abuse (forced to.
. Na Yezu ubwo yari agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, ntiyari kubura gusigira umurage ndetse n’impanuro abigishwa be bari barabanye. Dore uko Ivanjili yabitubwiye :
“Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, yabwiye abigishwa be ati ‘Umuntu unkunda azubaha ijambo ryanjye, Data azamukunda maze tuzaze iwe tubane na we…Mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye. Sinyabahaye nk’uko Isi iyatanga
. Ntimukuke umutima kandi ntimugire ubwoba”.
Burya amahoro nyamahoro, ni impano y’Imana. Abantu, isi, bashobora kuduha umutekano, bashobora kuduha agahenge, ariko ntibashobora kuduha amahoro, kuko amahoro atangwa n’Imana yonyine. Yezu ahitamo kuraga abigishwa abe amahoro, ni uko yari aziko bayakeneye cyane. Buriya Yezu abwira abigishwa be ariya magambo, hari n’ijoro, ijoro ritari iri risanzwe gusa, ahubwo ijoro ryari no mu mitima yabo. Ni rya joro Yuda yari agiye kumugambaniramo. Ni nayo mpamvu Yezu yababwiye ati “Ntimukuke umutima kandi ntimugire ubwoba”. Natwe hari byinshi bijya bidutera ubwoba : intambara, inzangano, ubukene, n’ibindi.
Bakiristu bavandimwe, uriya murage w’amahoro Yezu yasigiye abigishwa be, muri kano kanya ni twebwe awuhaye. Isi yacu ya none isonzeye amahoro
. Ubu ni gake ushobora gufungura radiyo bakarangiza amakuru utumvise abantu bishwe na bagenzi babo. Akarere kacu gakeneye amahoro. Ingo zacu zisonzeye amahoro. Imitima yacu isonzeye amahoro. Amahoro dusonzeye ntabwo tuzayahabwa n’imbunda, ntabwo tuzayahabwa no gutsinda abo tutajya imbizi. Amahoro dusonzeye tuyahabwa n’Imana. Amahoro dusonzeye tuyahabwa na Yezu. Icyo dusabwa nta kindi ni ugukunda Yezu no kubaha Ijambo rye. Ese ni uwuhe mwanya duha Ijambo ry’Imana mu buzima bwacu? Ese Yezu ni we mahoro yacu? Ese iyo twagize ibibazo iwacu tujya twibuka kubitura Yezu? Cyangwa abagabo dufata umwanzuro wo kujya kwifatira kamwe ngo turebeko twaza kubona ibitotsi.
Ubwo Yohani intumwa yabonekerwaga, yabonye “umurwa wari uzengurutswe n’inkike nini kandi ndende, ukagira amarembo cumi n’abiri, kandi kuri ayo marembo hakaba abamalayika cumi na babiri n’amazina yanditseho : ayo mazina ni ay’imiryango cumi n’ibiri y’abayisiraheli”
Na hano iwacu turabizi, inkike cyangwa urugo ni ikimenyetso cy’uko umuntu aba arinzwe. Iteka iyo twubaka turangiza dushyiraho urugo. N’Imana burya nayo iteka iba yifuza kuturinda. Uriya murwa Yohani yabonye ukikijywe n’inkike nini kandi ndende, wari Yeruzalemu yo mu ijuru, ikimenyetso cy’uko turinzwe n’ijuru. Iriya miryango cumi n’ibiri ya Israheli yari yanditseho, ni twebwe uyu munsi
. Imana iteka yifuzako twagira amahoro ni yo mpamvu iha buri wese umumalayika murizi.
Bakiristu bavandimwe, icyo dusabwa kwa kino cyumweru, ni ukwakira amahoro Yezu aduha. Umuntu wamaze kwakira ayo mahoro ntabwo ayihererana, ah’ubwo iteka aharanirako n’abandi bayagira. Urugero baduhaye uyu munsi ni Pawulo na Barinaba. Ubwo I Antiyokiya habaga umutekano muke ukuruwe ni uko Abayahudi bategekaga imico yabo abo basanze, Pawulo na Barinaba bihutiye kujya gushaka umuti, ni ko kujya I Yeruzalemu kugisha inama intumwa n’abakuru b’ikoraniro. Uwo muti babavugutiye bawushyikirije abavandimwe b’I Antiyokiya, maze amahoro arahinda. Ese twebwe tujya duhangayikishwa n’uko abavandimwe babuze amahoro? Ese nta baturanyi bajya barara barwana maze tukica amatwi?
Bakiristu bavandimwe, nitwemere twakire amahoro Yezu aduha kandi nitumara kuyakira tuyatuze mu mitima yacu, tuyatuze mu ngo zacu, tuyasakaze aho tunyura hose. Yezu tuza guhabwa mu kimenyetso cy’umugati, tumusabe aduhe inema yo kwakira ayo mahoro. Amen
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA