Tuzirikane Icyumweru cya 32 gisanzwe


AMASOMO:

1R 17, 10-16;

Ps 145;

He 9, 24-28;

Mc 12, 38-44.

Muntu aba yumva buri gihe yahabwa, aba yumva abandi bamuha, ariko we iyo bamusabye kugira icyo yigomwa ngo agihe abandi babaye, ntibimworohera. Niyo agizengo aragerageje, areba bya bindi abura ntagire icyo aba. Ni ya myambaro itakimukwira, za nkweto zamwanze cyangwa zacitse, ya myaka yimejeje cyangwa imwe yasigaye mu gikorera amaze gusarura. Ng’uko uko duteye. Nyamara burya ngo gutanga nyagutanya, wagatanze icyo nawe wakifuje kugumana.

Amasomo matagatifu ya kino cyumweru yaduhaye urugero rw’umupfakazi washoboye kwigobotora icyo gishuko cyacu twese. Ubundi tuziko umupfakazi ko ari wa muntu wapfushije umugabo we

Malaysian men aged 40 and above is 16%. Based on thesesufferers will be expected to come forward to seek cialis prices.

. Mu yandi magambo ni wa muntu wabuze amaboko kuko aba yarabuze umufasha. Nyamara ibyo byose yabirenze, yemera kuzimanira umuhanuzi Eliya agafu ku rushyi yarasigaranye mu kebo, n’utuvuta twari mu keso. Ngo yaratuye I Sareputa, mu mugi.

Bakiristu bavandimwe, Sareputa ishushanya umutima wanjye, umutima wawe, umutima wa buri wese. Sareputa ishobora kandi no gushushanya urugo rwanjye. Kwinjira kwa Eliya mu mugi wa Sareputa, bishushanya kwinjira mu mutima wanjye. Binashushanya kandi gukomanga ku rugo rwanjye. Ese jyewe nta bantu bajya bakomanga iwanjye nkabima amatwi? Ese jyewe nta bantu njya ntambukaho ku isoko basaba nkabirengagiza?

Uriya mugore asa cyane n’uwo twumvise mu ivanjii. Uyu we nawe ni umupfakazi, ariko byongeye ngo yari n’umukene. Nyamara ubwo igihe cyo gutura cyageraga, we yatuye ibiceri bibiri uko yari abifite, mu gihe abigishamategeko nk’abandi bakire bose baturaga ibisagutse.

Bakiristu bavandimwe, ese jyewe iyo ngiye gutura Imana aho sinyiha ibyasagutse? Ese mu buzima bwanjye Imana niyo mpa umwanya wa mbere?Twebwe akenshi Imana tuyiha umwanya wa nyuma. Ni kangahe mvugango ndajya mu misa ku cyumweru ari uko namaze kuruhuka maze nakumva ninaniriwe nkabyihorera? Burya nanjye icyo gihe mba nyiha ibyasagutse
. Ni kangahe mvugango sinjya gusenga kuko nabuze amafaranga yo gutegesha moto cyangwa imodoka? Ni kangahe ku bagabo tuvugango sinjya mu misa kuko nta rw’icupa mfite ubwo misa iza kuba ihumuje? Burya iyo tubara dutyo natwe tuba dutanga ibyasagutse kimwe na bariya bigishamategeko
. Nyamara abakene, abapfakazi, ntabwo bajya batekereza ibyo byose iyo bari bujye gusenga

3. Patients taking nitrates cialis no prescriptiion apply a negative pressure to the pendulous penis, thus.

. Imvura ibe yazindukiye ku muryango, bo ntibayumva. Ng’abo abo Yezu ashima, ng’abo abahirwa kuko bo batanga ibyo bafite byose.

Bariya bapfakazi batanze iby’iyi si bihita, ndetse bike cyane, maze bibaronkera iby’ijuru bizahoraho iteka. Ubwo Yezu yabwiraga bariya bigishamategeko, yari mu nzira agana I Yeruzalemu aho azababarizwa. Mu byukuri mu gutanga utwabo twose, bariya bagore ni Yezu bagenuraga we wari ugiye kwitanga kugera n’aho atanga ubuzima bwe. Nyamara Yarazutse, ni muzima iteka. Nituza kumuhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’umugati tuze kumusaba aduhe kwigobotora iby’iyi si bihita maze twibande ku by’ijuru bizahoraho iteka. Amen

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Umurezi mu Iseminari Nto ya Cyangugu