AMASOMO:
Ap 7, 2-4.9-14;
Ps 23; 1
Jn 3, 1-3;
Mt 5, 1-12a.
Ku wa gatanu tariki 18 Nzeri uyu mwaka, inkuru nyamukuru mu Rwanda yari imwe gusa:“Gutangiza ku mugaragaro iperereza ku buzima bwa RUGAMBA Cyprien n’umufasha we Daphrose, hagamijwe kurebako bashyirwa mu rwego rw’abahire ndetse n’Abatagatifu”. Uwo muhango wabereye I Kigali muri Kiliziya ya Mutagatifu Mikayire. Hari imbaga itabarika y’abantu
. Kuva u Rwanda rwabaho nibwo ikintu nk’icyo cyari kibaye. Bishatse kuvugako kuba “Umutagatifu” biraharanirwa. Inzira igana k’Ubutagatifu irafunganye pe!
Uyu munsi wa none, tariki ya 1 Ugushyingo, ni “Umunsi mukuru w’Abatagatifu bose”. Kuri uyu munsi, ntabwo kiliziya yibuka umutagatifu uyu n’uyu dusanzwe tuzi izina gusa, ahubwo yibuka abatagatifu bose, abo tuzi kuberako Kiliziya yabashyize ku rutonde rw’abatagaitifu, ndetse na babandi tutazi amazina kuko batari ku rutonde rw’abatagatifu, mbese ba bandi bazwi n’Imana yonyine, yo imenya ibyihishe, yo igenda ikagera no ku nkebe z’imitima yacu. Urugero ni cya gisambo kiza, kimwe cyari kibambanywe na Yezu.
Mu ntangiriro za Kiliziya, uno munsi wahimbazwaga nyuma gato y’iminsi mikuru ya Pasika na Pentekositi kugirango bagaragaze ko iyo bahimbaza abatagatifu aba ari umutsindo wa Yezu Kristu, we watsinze urupfu akazuka, baba bahimbaza mu bamwemweye. Ugomba kuba waratangiye guhimbazwa tariki ya 01 ugushyingo buri mwaka ahagana mu kinyejana cya munani, na Papa Grégoire III (+741). Mu mwaka wa 835 akaba ariho Papa Grégoire IV yasabye ko umunsi mukuru w’abatagatifu bose wajya wizihizwa ku isi yose.
Iyo duhimbaza Umunsi mukuru w’batagatifu bose, tuba twishimira isano ikomeye Kiliziya y’abakiri hano ku isi mu rugendo ifitanye na Kiliziya y’abatsinze. Burya imbibi za Kiliziya zirenga kure aho amaso yacu y’umubiri agarukira. Burya Kiliziya irimo inzego eshatu : Kiliziya y’abakiri hano ku isi mu rugendo aribo twebwe, Kiliziya y’abari mu isukuriro, ariho twita Purigatori (aribo tuzasabira ku munsi w’ejo ubwo tuzaba dusabira abacu bapfuye), na Kiliziya y’abatsinze, bari mu ihirwe ry’ijuru, aribo duhimbaza none.
Iyo duhimbaza uno munsi w’abatagatifu bose, tuba tunazirikanako Ubutagatifu aribwo muhamagaro wa buri mukiristu wese
. Nta muntu n’umwe uhejwe mu kwitagatifuza. Ubutagatifu si imbuto umuntu avukana. Ubutagatifu si umwihariko w’agatsiko aka n’aka. Mutagatifu Yohani yatubwiraga mu gitabo cy’Ibyahishuwe, ko “yabonye imbaga nyamwinshi y’abantu, umuntu atashobora kubarura, iturutse mu mahanga yose, mu miryango yose, mu bihugu byose, no mu ndimi zose”.
Kuba umutagatifu nta kindi bisaba, ni ugushyira mu buzima bwawe nza ngingo nterahirwe Yezu yatubwiye : Ni ugukenera Imana, ukumvako nta kindi kintu na kimwe mu buzima cyayikurutira. Ni ukwiyoroshya, gusonzera ubutungane, kwemera kubabara mu kigwi cy’abandi, kugira impuhwe, gutera amahoro. N’aho ubundi ubutagatifu buraharanirwa pe. Yezu yasoje mu ivanjili agira ati “Murahirwa nibabatuka, bakabatoteza, bakanababeshyera ku buryo bwose ari jye babahora. Nimwishime munezerwe, kuko ingororano yanyu izaba nyinshi mu ijuru!” Abo ni bamwe mutagatifu Yohani yatubwiye ko “Bameshe amakanzu yabo mu maraso ya Ntama”. Ese jyebe iyo bandenganyije ndihangana cyangwa mbika inzika, byanashoboka nkihorera? Ese ntiyaba ari jyewe utoteza abandi ?
Bakiristu bavandimwe, nk’uko nabivuze mu ntangiro, umwe mu Banyarwanda nka twe ashobora kuzashyirwa mu rwego rw’Abahire ndetse n’Abatagatifu. Icyo ni ikimenyetso gikomeye cy’uko umuyaga w’ubutagatifu watangiye guhuha werekeza I Rwanda. Ubutagatifu bwatangiye gukomanga iwacu
or couples addresses specific psychological ora buy tadalafil.
. None ni kuki jyewe, wowe, buri wese, twe tutaba abatagatifu? Icyo dusabwa nta kindi ni uguhinduka. Nituza guhabwa Yezu mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba aduhe ingabire yo Guhinduka, maze tuzabane hamwe nawe n’abatagatifu bose ubuziraherezo mu ngoma y’ijuru. Bazina bacu batagatifu, mudusabire.
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Umurezi mu Iseminari nto ya Cyangugu