AMASOMO:
Ex 3, 1…15;
Ps 102;
1 Co 10, 1-6. 10-12;
Lc 13, 1-9.
Muri rwa rugendo rw’igisibo turimo, urugendo runashushanya ko hano ku isi turi mu rugendo rugana mu ngoma y’ijuru, uyu munsi tugeze ku cyumweru cya gatatu cyarwo. Mu masomo matagatifu, Yezu araza kudusaba kwisubiraho, aribyo tunita guhinduka.
Ivanjili yagize iti “Muri icyo gihe, haza abantu batekerereza Yezu uko Abanyagalileya bari bishwe na Pilato, maze amaraso yabo akayavanga n’ay’ibitambo baturaga. Arabasubiza ati ‘Mukeka ko abo Banyagalileya barushaga abandi kuba abanyabyaha? Oya! Ahubwo reka mbabwire : nimuticuza muzapfa mwese kimwe na bo. Cyangwa se ba bantu cumi n’umunani bagwiriwe n’umunara wo kuri Silowe, mukekako bazize kuba abanyabyaha kurusha abandi baturage b’I Yeruzalemu? Oya! Ahubwo reka mbabwire : nimuticuza mwese muzapfa kimwe nabo.”
Ni abantu bose. Iyo abantu bagize ibyago cyangwa babonye ibintu bibarenze, bihutira gutabaza abo bakekaho imbaraga zo kubatabara. Na bariya banyagalileya bamaze kubona ibibaye bihutiye kubwira Yezu nk’umuntu baziho ububasha ngo barebe icyo abikoraho. Umuntu wese ahita atekerezako Yezu yagombaga nibura kwamagana ariya mahano, nyamara we si byo akoze ahubwo yabahaye urundi rugero
(much more cialis prices Class II Slight limitations.
. None umuntu akibaza ati bishatse kuvuga iki? Yezu ko ari we wivugiye ko “yaje kugirango intama ze zigire ubugingo kandi zibugire busagambye”, ese izo ntama zizabugira abantu bapfa akicecekera? Oya. Imana nta narimwe ijya itererana abana bayo. Twabyumvise mu isomo rya mbere ubwo Imana yatumaga Musa kurenganura umuryango wayo. Yagize iti “Amagorwa y’umuryango wanjye uri mu Misiri narayitegereje, kandi imiborogo baterwa n’abakoresha b’imirimo narayumvise, n’imiruho barimo ndayizi”. Umuntu akibaza ati ni gute Yezu uvugako uwamubonye aba yabonye Se, nyamara ibyo Se yakoreye umuryango we, Yezu akaba atari kubikorera Abanyagalileya, bene wabo?
Mu byukuri, bariya bantu baje kureba Yezu, birashobokako bari banaje kumutega umutego kugirango barebe uko abona ubuyobozi bwariho muri icyo gihe. Ariko turabizi, umunsi umwe Yezu yarivugiye ati “Ingoma yanjye si iyo kuri iyi si”. Ni yo mpamvu aho kugirango avuge ubutegetsi, ahubwo ahisemo kwibwirira abo baje kumureba. Ingoyi y’ubucakara Yezu yaje kutuvanaho si ubucakara bw’abakoloni, bw’abanyamaboko, bw’abanyamafaranga, ahubwo mbere na mbere ni ubucakara bw’icyaha. Ni yo mpamvu ababwiye ati “Ni mudahinduka muzapfa kimwe nka bo”. Uru rupfu Yezu avuga si urw’umubiri, ahubwo ni urupfu rw’iteka. Ni urupfu rurenze urwo bariya banyagalileya bapfuye. Ni yo mpamvu Yezu ahisemo kubaburira. Ni nk’aho yakababwiye ati “Muratunga Pilato urutoki rumwe, nyamara enye zisigaye zose ziberekeyeho”. Nimubanze mbere na mbere muhinduke maze muzabone guhindura igihugu.
Mu gihe cya Yezu, ndetse rimwe na rimwe n’uyu munsi, hari abibwirako ibyago ari ingaruka z’ibyaha. Bityo mukuza kureba Yezu bakaba bari bategerejeko ababwirako bariya bantu bishwe bazize ibyaha byabo, bityo bariya bagihumeka bakaba ari intungane z’Imana.
Yezu mukubasubiza nibwo yabaciriye umugani w’igiti cy’umutini. Ngo “Umuntu yari afite igiti cy’umutini cyatewe mu murima we w’imizabibu. Aza kuwushakaho imbuto, ariko ntiyazibona. Ni ko kubwira umuhinzi we ati ‘Uyu mwaka ni uwa gatatu nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Wuteme nta cyo umaze aha ngaha. Undi aramusubiza ati ‘Shobuja, ba uwuretse byibura uyu mwaka, nywucukurire iruhande maze nshyireho ifumbire. Ahari kera wazera imbuto; nutera uzawuteme’.”
Ntabwo ibyago ari ingaruka z’ibyaha. Imana ni inyempuhwe n’inyembabazi. Urugero ni urw’uriya mutini. Ubundi muri Bibiliya, umutini ushushanya umuryango wa Israheri. Uriya mutini ni jyewe, ni wowe, ni buri wese
. Kuba uyu munsi Imana ikimpaye guhumeka si uko ndi intungane, ahu’ubwo ni amahirwe ya nyuma impaye ngo irebeko nahinduka
.
Bakiristu bavandimwe, kimwe n’uriya mutini wari umaze imyaka itatu nta mbuto wera, nanjye birashobokako maze imyaka runaka mbatijwe, nkomejwe, nshyingiwe, nihaye Imana. Ese jyewe imbuto nera ni izihe? Ese uyu munsi Imana ije kunshakaho imbuto yazibona?
Bakiristu bavandimwe, niba dushaka koko kuzasohoza neza uru rugendo turimo rugana mu ngoma y’ijuru, turasabwa guhinduka. Burya igitangaza gikomeye muntu azakora si ukujya ku kwezi, si ugukora ibyogajuru, si ugukora intwaro za kirimbuzi. Igitangaza gikomeye muntu asabwa gukora ni uguhinduka, ni ukureka gucumura, ni ukwigomwa icyaha. Ariko turabizi guhinduka birakomeye. Guhinduka ni igitangaza Imana ikorera uyishakashakana umutima utaryarya. Ku bwacu ntitwabyishoboza. Nituza guhabwa Yezu mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba aduhe imbaraga zo kwisubiraho
. Amen
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Umurezi mu iseminari ya Cyangugu