Abapadiri ba Diyosezi ya Cyanguugu bakoze urugendo nyobokamana

DSC03382-001

Mu rwego rwo guhimbaza uyu mwaka wa Yubile idasanzwe y’Impuhwe z’Imana , kuwa 23/2/2016 abasaseridoti ba Diyosezi ya Cyangugu bayobowe n’umwepiskopi wabo Mgr Yohani Damascène BIMENYIMANA bakoze urugendo nyobokamana banyura mu muryango mutagaifu w’Impuhwe z’Imana wakinguwe muri katederali ya Cyangugu.

DSC03317

Kuri uwo munsi abapadiri 56 bitabiriye urwo rugendo bahawe ikiganiro n’abavandimwe bane bo muri kominote ya Emmanuel

The assay of sildenafil citrate and specified impurities are determined by HLPC. cialis sales therapies prior to or as an alternative to oral drug.

. Icyo kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Umupadiri n’Impuhwe z’Imana” kibanze ku mpuhwe z’Imana mu buzima bw’umusaseridoti ndetse kinashishikariza abasaseridoti kurushaho kuba ibimenyetso nyakuri by’Impuhwe z’Imana. Nyuma y’ikiganiro, abasaseridoti bagiye mu matsinda bakurikije amaparuwasi bakoreramo ubutumwa,maze baganira kubyo bakora iwabo ngo barusheho kwizihiza neza uyu mwaka mutagaifu w’Impuhwe z’Imana. Kuri uwo munsi kandi abaseridoti bagize akanya gakwiye ko gusenga bashengerera ndeste banahana isakramentu ry’imbabazi.

DSC03326-001

Ibyo byose byasojwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damascène BIMENYIMANA
. Mu ntagiroro y’igitambo cya misa abasaseridoti bakoze umutambagiro mutagatifu maze banyura mu muryango mutagatifu.

DSC03355-001DSC03361-001

Bageze mu kiliziya abasaseridoti, bayobowe n’Umwepiskopi wabo, bakoze umuhango wo guhana itabaza ryaka buri wese akabwira mugenzi we arihaye ati “Muvandimwe dusangiye ubutumwa, akira urumuri rutumurikire turusheho kuba abavandimwe”.
Mu nyigisho yageneye abasaseridoti uwo munsi yabahamagariye guhora bakora urugendo nyobokamana buri wese mu mutima we kandi babifashijwemo n’isengesho bagaharanira iteka gusa na Kristu we Musaseridoti Mukuru waranzwe n’impuhwe;yabasabye kandi kurushaho kuba abanyampuhwe baha abo bashinzwe urugero rwiza rw’impuhwe barangwa cyane cyane  n’ibikorwa by’impuhwe byita kuri roho n’ibyita ku mubiri.

DSC03374-001

Twabibutsa ko urugendo nyobokaman ari kimwe mu bikorwa Papa Fransisko yifuje ko bya kwitandwaho muri uyu mwaka w’Impuhwe (Reba MV 14).

Muri Diyosezi ya Cyangugu  hateganijwe ingendo nyobokamana ku buryo bukurikira:
23/02/2015: Abapadiri
21/05/2015: Abiyeguriyimana
27/07/2016 : Urubyiruko
03/08/2016: Abana
22/10/2016: Abagore n’Abagabo
.
Ku munsi w’urugendo nyobokamana hazajya habanza inyigisho, ikurikirwe no gushengerera no guhabwa isakaramentu ry’Imbabazi hasoze igitambo cya misa
. Iyi gahunda kandi ntikuraho urugendo nyobokamana rwakorwa n’umuntu ku giti cye cyangwa n’abari mu muryango w’Agisiyo Gatolika uyu n’uyu.
Twifurije abakristu bose bazakora urugendo rutagatifu kuzaronka ingabire z’Imana.