Tuzirikane ku Cyumweru cya kane cy’Igisibo

AMASOMO:

Jos 5, 10-12;

Ps 33;

2 Co 5, 17-21;

Lc 15, 1-3.11-32.

Muri rwa rugendo rwacu rw’igisibo, urugendo rushushanya rumwe turimo rugana mu ngoma y’ijuru, turugeze hagati. Uno munsi turi ku cyumweru cya kane cya rwo.
Amasomo matagatifu ya kino cyumweru araturarikira kuzirikana k’urukundo n’impuhwe by’Imana. Urukundo n’impuhwe by’Imana byarenze igipimo. Turaza kubyumva mu Ivanjili, aho Yezu acira Abafarizayi n’abigishamategeko wa mugani w’ “Umubyeyi ugira impuhwe n’abana be babiri b’ibirara”.
Ivanjili itangira igira iti “Muri icyo gihe, abasoresha n’abanyabyaha basanga Yezu bose, bashaka kumwumva. Abafarizayi n’abigishamategeko batangira kwijujuta bavuga bati ‘Uyu muntu ko yakira abanyabyaha akanasangira nabo!’ Nuko Yezu abacira uyu mugani ati ‘Umugabo yari afite abahungu babiri
. Umutoya abwira se ati, ‘Dawe, mpa umunani ungenewe’. Nuko se abagabanya ibye

Local Therapy cialis for sale a. Diabetes.

. Hashize iminsi mike, umutoya akoranya ibye byose ajya mu gihugu cya kure”.
Ku byerekeye itangwa ry’imigabane mu muco wa kiyahudi, umuhungu muto yafataga 1/3 cy’umutungo wa se wose, n’aho umuhungu mukuru agafata 2/3 by’umutungo wose wa se (Dt 21, 17), ari nayo mpamvu turaza kumva umubyeyi abwira umuhungu we w’imfura ati “Ibyanjye byose ni ibyawe”. Umubyeyi yashoboraga kuraga abana be ababwira uko bazagabana ibintu atakiriho (testament), cyangwa akabibagabanya akiriho (donation entre vifs). Iyo hakoreshwaga ubwo buryo bwa nyuma, umubyeyi ntiyabaga yemerewe kuba yagurisha wa mugabane yatanze, ariko na ny’ir’umugabane yemererwaga gukoresha wa mugabane uko abyifuza ari uko se atakiriho. N’umuntu wawuguraga yemererwaga kuwukoresha ariko umubyeyi atakiriho. Muri uyu mugani Yezu yaduciriye, hakoreshejwe buno buryo bwa kabiri, nyamara ariko umuhungu muzima yahiseko atangira gukoresha umugabane we uko abyumva. Batubwiye ngo “Hashize iminsi mike, umutoya akoranya ibye byose ajya mu gihugu cya kure”. Mu ya ndi magambo, umutoya yifuzaga urupfu rwa Se. Ubwo Se araza kuvugango “Umwana wanjye yari yarapfuye”, ni nk’aho n’umuhungu araza kuvugango “Papa yari yarapfuye, none nongeye kwemerako akiriho, niyo mpamvu ngarutse kumureba”.
Umugani wakomeje utubwira ngo “ageze muri icyo gihugu cya kure yahatagagurije ibye yibera mu maraha. Amaze kubitsemba byose, muri icyo gihugu hatera inzara ikaze, nuko aratindahara. Nibwo agiye gusaba akazi ku muturage w’icyo gihugu, amwohereza kuragira ingurube mu isambu ye. Yifuzaga kuba yahemburwa n’ibishishwa ingurube zaryaga, ariko ntihagire ubimuha”.
Bakiristu bavandimwe, uriya muhungu ahitamo gufata umugabane we akajya mu gihugu cya kure, yumvaga agiye kubaho neza, yumvaga agiye kwigenga. Nyamara siko byagenze ahubwo byarangiye akoze akazi umucakara w’umuyahudi atashoboraga gukora : kuragira ingurube. Byongeye ngo yifuzaga no gusangira nazo ariko akabibura. Burya ubwigenge nyabwo buri mu gukurikiza amategeko y’Imana ntabwo buri mu kuyahunga. Kuko iyo tuyahunze, iyo duteye Imana umugongo ngo turashaka kwigenga, ahubwo birangira tugiye twaba abacakara.
“Bigeze aho aribwira ati ‘Nyamara se kwa data hari abakozi bangana iki barya bakanabisigaza, n’aho jyewe nicirwa n’inzara hano. Reka mpaguruke nsange data…Nuko arahaguruka asanga se. Akiri kure se aramurabukwa, yumva impuhwe ziramusabye. Ariruka ajya kumugwa mu nda, aramuramutsa amusomagura…Se abwira abagaragu be ati ‘Vuba, muzane ikanzu nziza cyane muyimwambike, mumwambike n’impeta mu rutoki n’inkweto mu birenge. Muzane ikimasa cy’umushishe mukibage, turye twishime, kuko umwana wanjye yari yarapfuye none yazutse; yari yarazimiye none yatahutse!”
Ababyeyi baba benshi!!! Biragoye kumva umubyeyi w’umugabo ukora biriya. Ahubwo yakabaye yarabanje kumunyuzaho akanyapfu. Nyamara we ngo akimurabukwa, yarirukanse amugwa mu nda! Mu gihe umuhungu yagarutse yifuza kuba umwe mu bakozi, se yarabimwangiye. Kumusomagura cyari ikimenyetso cy’imbabazi (2 S 14,33). Mu muco wa kiyahudi, iyo umwami yashakaga kubaha umuntu we, yamwambikaga ikanzu. Kwambika uno muhungu rero ikanzu, cyari ikimenyetso cyo kumugaragariza ko ari umushyitsi ukomeye mwa ruriya rugo. Kumwambika impeta cyari ikimenyetso cy’uko yongeye guhabwa ububasha bwose (1 M 6, 15). N’aho kumwambika inkweto cyari ikimenyetso cy’uko atazongera kuba umucakara bibaho. Ubundi nta mucakara wambaraga inkweto. Inkweto zari iz’abantu bigenga. Inyama zari imbonekarimwe, ku buryo zaribwaga ku minsi idasanzwe. None kubera uno muhungu, babaze ikimasa cy’umushishe, ikimenyetso ko wari umunsi ukomeye cyane.
Umuhungu w’imfura atashye avuye mu mirima guhinga, ageze hafi yo mu rugo, yumvise ibyo byose, ni ko gusobanuza, maze amaze kubimenya yanga kwinjira mu nzu. Se ni ko kuza kumwingiga ariko undi aranga, abwira se ati “Nta tegeko ryawe na rimwe nigeze nica”, mu gihe ari kwanga kwinjira mu nzu nk’aho ryo ritari itegeko. Ivanjili yasoje batatubwiye niba yaba yaremeye akagaruka mu rugo. Ariko igishoboka ni uko yaba nawe yarahisemo guhunga se, bityo akaba ntacyo yarushije murumuna we.
Bakiristu bavandimwe, uriya mubyeyi udasanzwe twumvise, ashushanya Imana. Twebweho turi bariya bahungu bombi. Kuko abe umuto, abe umukuru, tubonyeko buri we yagiye agira uburyo ahunga Se
. Natwe rero birashobokako twagiye kure y’Imana. Kimwe n’uriya muhungu wafashe urugendo akagaruka kwa se, natwe kino gisibo nikitubere umwanya wo gufata urugendo tugarukire Imana. Birashobokako twari twarayihunze mu buryo butandukanye. Guhunga Imana nta kindi bituviramo usibye nyine kuba abacakara b’icyaha kiganisha mu rupfu. Yezu tuza guhabwa mu kimenyetso cy’umugati, tumusabe aduhe imbaraga maze natwe duhaguruke twongere tugarukire Imana, maze kuri pasika tuzazukane na Yezu. Amen

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA