Tuzirikane ku cyumweru cya gatanu cy’igisibo

AMASOMO:

Is 43, 16-21;

Ps 125;

Ph 3, 8-14;

Jn 8, 1-11.

Muri rwa rugendo rwacu rw’igisibo turimo, Kiliziya, ikoresheje amasomo matagatifu, irakomeza kudusaba kuzirikana ku mpuhwe z’Imana. Mu byumweru bibiri byatambutse, ku cyumweru cya gatatu cy’igisibo, twumvise ukuntu abantu baje kubwira Yezu uburyo Pilato yishe Abanyagalileya maze amaraso yabo akayavanga n’ay’ibitambo. Bashakaga kubaza Yezu niba abo bantu baraziraga ibyaha byabo. Ariko twese tuzi ukuntu Yezu yabasubije ati “Namwe nimutihana muzapfa kimwe nabo”. N’aho ku cyumweru gishize, Yezu yakomeje kutwereka Impuhwe z’Imana akoresheje wa mugani w’umwana w’ikirara.
Nyamara birashobokako n’uyu munsi Muntu atarabasha kwinjira mu mpuhwe z’Imana. Birashobokako natwe dukomeje gucira Imanza bagenzi bacu, twebwe tukigira intungane, nk’uko abafarizayi n’abigishamategeko babikoraga. Kwa kino cyumweru cya gatanu cy’igisibo rero, Kiliziya irakomeza kudusaba kuzirikana ku mpuhwe z’Imana.
Mu Ivanjili, tumaze kumva ukuntu abigishamategeko n’abafarizayi bazaniye Yezu umugore bari bafashe asambana, maze niko kubaza Yezu uko we abyumva, kuko amategeko ya Musa yategekaga kwicisha amabuye umugore nk’uwo
. Mu byukuri bari baje kwinja Yezu ngo barebe niba yemera amategeko ya Musa, maze nibasanga atayemera babe babonye ibyo bamurega. Nyamara Yezu niwe wivugiyeko ataje kuvanaho amategeko ahubwo ko yaje kuyanonosora

among those who reported having the condition. Half of cialis without doctor’s prescriptiion The first step in the management of the patient with ED is.

. Ibingibi nibyo Yezu yagaragaje koko muri ino vanjili. Ubundi amategeko ya Musa yavugaga ibi ngibi :“Umuntu nafatwa asambana n’umugore ufite undi mugabo, bombi bazabice : uwo mugabo wasambanyije umugore, n’umugore ubwe” (Dt 22, 22). None abigishamategeko n’abafarizayi bizaniye umugore wenyine nk’aho yisambanyaga
. Yezu amaze kureba akarengane uwo mugore agiriwe no kwigira intungane kw’abigishamategeko n’abafarizayi, niko kubabwira ati “Muri mwe udafite icyaha, ngaho namubanze ibuye.” Ngo bumvise avuze atyo batangira kugenda umwe umwe, bahereye ku basaza.
Ubundi umuntu yakwibaza ati “Kuki ari umugore uvugwa?” Byongeye, kuki bamugerekaho icyasha nka kiriya, icyasha umuntu wese adashobora kwakira ku buryo bworoshye?
Twese turabizi, Imana imaze gukorera umuryango wayo cya gitangaza gikomeye cyo kuwuvana mu Misiri iwambukije inyanja, Imana yagiranye isezerano n’uwo muryango. Iryo sezerano nta rindi, kwari ukutazigera basenga izindi mana bibaho, kwari ukutazongera gupfukamira ibigirwamana
. Bityo rero uwo mubano w’Imana n’umuryango wayo wakunze kugereranywa n’umubano w’umugabo n’umugore. Isezerano Imana yagiranye n’umuryango wayo risa na rya rindi umugabo agirana n’umugore we. Bityo rero guca inyuma Imana ukajya gusenga ibigirwamana byafatwaga nko gucana inyuma kw’abashakanye, byafatwaga nk’icyaha cy’ubusambanyi.
Bityo rero, uriya mugore twumvise mu Ivanjili ashushanya umuryango wa Israheli Yezu yaje guhishurira impuhwe za Se uri mu ijuru. Uriya muryango ni jyewe, ni wowe, ni buri wese. Uriya mugore ni jyewe, ni wowe, ni buri wese. N’aho uriya mugabo babafatanye nyamara utagaragara ashushanya bya bigirwamana basengaga ari byo bahari n’izindi mana z’abanyamahanga.
Bakiristu bavandimwe, kimwe n’uriya muryango wa Israheli, nanjye ni kenshi nagiranye n’Imana amasezerano : mbatizwa, nkomezwa, nshyingirwa, niyegurira Imana. Ni kenshi Imana yankuye ahantu hakomeye, ni kenshi Imana yankoreye ibitangaza, maze nkayisezeranya kutazayiharika, nyamara bwacya nkongera kwirukira ibigirwamana by’ifaranga, ubutegetsi, imitungo n’ibindi. Kimwe n’uriya mugore, muri kano kanya nanjye Yezu arambwiye ati “Nanjye rero singuciriye urubanza; genda ariko uherukire aho gucumura ukundi”.
Bakiristu bavandimwe, amahirwe tugira ni uko Imana itazi kubika inzika. Buri gihe cyose iba iri kuduha amahirwe ngo twongere dutangire. Nibyo Izayi yahanuye agira ati “Mwikwibuka ibyababayeho mbere, ngo mukurwe umutima n’ibyakera, dore ngiye gukora ikintu gishya”. Muri wa mubano wacu n’Imana, turasabwa gutangira bundi bushya kuva none aha. Imana ntijya ibika inzika bibabo. Buri gihe cyose iba iduha amahirwe yo gutangira bundi bushya. Ntireba ibya hise. Natwe nitwemere twongere dutangire bundi bushya. Nitumere nka Pawulo Mutagatifu wageze aho avuga ati “Ibyampeshaga agaciro byose nsanga ari igihombo, ubigereranyihe n’icyiza gisumba byose ari cyo kumenya umwami wanjye Yezu Kristu”.
Bakiristu bavandimwe, uwahuye na Yezu arakira. Uriya mugore bamuzanye baziko baje kumwica, nyamara arangamiye uruhanga rwa Yezu ahava akize kuri Roho no ku mubiri. Mu gihe amategeko ya Musa yari yanditse ku bisate by’amabuye maze bigatuma akomera, itegeko rishya ariryo ry’urukundo n’impuhwe, Yezu yahisemo kuryandika mu mukungugu, ikimenyetso cy’uko ryo ryoroshye. Yezu ni wa wundi utuza kandi akagira impuhwe. Kiriya gihano umugore yari agiye guhabwa, ni Yezu uzagihabwa ku wa gatanu mutagatifu. Twebwe ntabwo turaza kurangamira uruhanga rwe gusa, ahubwo turaza kumuhabwa wese mu kimenyetso cy’umugati. Nituza kumuhabwa tuze kumusaba ngo impuhwe ze zitahe mu mitima yacu, mu ngo zacu, aho tunyura hose, ubu n’iteka ryose. Amen

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA