TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA ICYUMWERU CYA 20 GISANZWE.


 

AMASOMO: Pr 9, 1-6; Ps 33; Ep 5, 15-20; Jn 6, 51-58.

 

Muntu aho ava akagera, ahora ashaka kongera. Ahora ashaka gutunga ibirenze ibyo yari afite none. Ahorana inzara  n’inyota byanga bikunda. Abenshi bakora amanya n’ijoro, ku buryo batakimenya gutandukanya n’iminsi, icyumweru cyo nta kikibaho kuri bamwe. Nyamara ikigaragara, ni uko nta muntu n’umwe urigera avuga ati ‘ibyo nashakaga byose ndabibonye ngiye kwicara nduhuke’
. Ahubwo uko Muntu agenda atunga byinshi ni nako inyota yabyo irushaho kwiyongera. Kugeza uyu munsi ntawe uramenya umubare w’amafaranga menshi ari angahe maze ngo uzajya ayageraho ajye yicara yiruhukire. Iteka Muntu hari inzara n’inyota ahorana. Iteka ahora ashakisha. Kuba n’utunze ibya Mirenge ku Ntenyo nawe akomeza gushaka, ni ikimenyetso ndakuka cy’uko iby’iyi si bihita uko byangana kose bidashobora kuduhaza, ko bidashobora kutumara inzara n’inyota
. Hari numara kubigwaiza ejo bikayoyoka yirebera, bimwe bita ngo ni ukugira inyatsi. Ugura akambaro wumva wemeje, ejo bugacya kavuye kuri mode.  Wubaka inzu ubona igezweho, bugacya ukabona yabaye mbi. Imodoka zo sinakubwira. Ushobora kutumara inzara n’inyota ni Yezu ntawundi. Yezu ni we mugati muzima wamanutse mu ijuru, burya ibindi byose ni ingirwamugati.

Mu ivanjili Yezu yabwiye imbaga y’abantu ati “Ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka; kandi umugati nzatanga ni umubiri wanjye kugirango isi igire ubugingo”.

Abayahudi bashatse kubyumvisha ubwenge bwabo, ni bwo batangiye kujya impaka ubwabo bati “Ashobora ate kuduha umubiri we ngo uribwe?”. Yezu ni ko kubasubiza ati “Nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, ntimuzagira ubugingo muri mwe.  N’aho urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye agira ubugingo bw’iteka, kandi nzamuzura ku munsi w’imperuka. Kuko umubiri wanjye ari ikiribwa koko, n’amaraso yanjye akaba ikinyobwa koko”.

Bavandimwe, ya nzara n’inyota tudashobora kumarwa na bijya dushakisha amanywa n’ijoro, ni Yezu wenyine ushobora kuyitumara
. Uwahuye na Yezu ku buryo bwuzuye nta rari ry’ibintu yongera kugira, amuha kunyurwa na duke afite. Twebwe ikibazo tugira ni nk’icy’Abayahudi. Twibwirako dushobora kumvisha ubwenge bwacu ibintu byose, bityo ibyo tutumvise tukibwirako bidashoboka. Umutwe wa muntu ni muto cyane ku buryo Imana yaremye ijuru n’isi idashobora kuwukwiramo. Ukwemera kujye kuturangiriza ibinanirwa n’ubujiji bwacu. Yezu ni we bwa buhanga bwubatse inzu, bubaga amatungo, butegura divayi, butunganya ameza, maze bujya mu mpinga y’umusozi burangurura ijwi buti “ushaka kujijuka nanyure hano!”

Impamvu Yezu ariwe wenyine utumara inzara n’inyota, ni uko atwiha wese. Ntatwiha by’igicagate. Burya umuntu agizwe n’umubiri n’amaraso gusa

Psychosocial History cialis online Risk • History of recent MI or.

. Umuntu iyo umwambuye umubiri n’amaraso bye, ntagisigara. Umuntu wabiguhaye byose icyarimwe, burya nta handi aba agukinze. N’aho iby’iyi si bihita, iteka tubihabwa bicagase, kuko na wa wundi uduhaye nawe aba agomba gusigarana ibimubeshaho. Rero Yezu ntacyo yigeze ashaka gusigarana, yatwihaye wese.

Bavandimwe, natwe Yezu buri munsi adutumira ku meza ye. Adutumira ku meza y’ijambo rye no ku meza y’igitambo cy’ukaristiya. Nta soko ribaho kuri ino Si  ya Rurema uzaguriramo umugati wamanutse mu ijuru, yewe n’ubwo uzatanga ibiguze isi yose. Aho uzawusanga nta handi ni mu gitambo cy’Ukaristiya. Ni mu misa.  None jyewe, wowe, misa ifite uwuhe mwanya mu buzima bwanjye, bwawe ? nk’uko nigeze kubivuga, kwa kino gihe, kuri benshi icyumweru nta cyo kikivuze. Kuri bamwe icyumweru ni umunsi w’ikiruhuko gusa, ni umunsi wo gukora sport, ni umunsi wo gusurana gusa, nkaho iminsi itandatu y’icyumweru yabaye mike.  Igihe cyose tuzaba tugifata icyumweru kuri ubwo buryo tuzaba twivutsa amahirwe akomeye. Tuzaba duhunga wa wundi wenyine utumara inzara n’inyota twihoranira.

Pawulo mutagatifu niwe babwiye Abanyefezi ati « Nimwitondere imibereho yanyu, ntimube abapfayongo ahubwo mube abantu bashyira mu gaciro, bakoresha neza igihe barimo ».  Bavandimwe, uwareba umwanya duha Misa kwa kino gihe, akareba uko dufata icyumweru, yasanga ariya magambo Pawulo mutagatifu yavugaga aritwe ari kubwirwa muri kano kanya. Natwe tubashije gushyira mu gaciro, twagarukira igitambo cy’ukarisitiya, twagarukira icyumweru.

Bavandimwe, byanga bikunda umuntu wahawe Yezu yiteguye, Yezu amuha guhinduka. Uwo muntu byanga bikunda agira imbuto nziza yerera abandi. Uwo muntu ni we, igihe cyose no muri byose, ushobora gushimira Imana ku byo yamuhaye byose. Niwe uba utagifite ya nyota yo guhora arira buri gihe cyose ko Imana yamwibagiwe. Natwe rero nituza guhabwa Yezu, tuze kumusaba atumare ya nzara n’inyota duhorana, maze tuzibanire mu ngoma y’ijuru ubu n’iteka ryose. Amen