TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA, ICYUMWERU CYA 21 GISANZWE, B.



 

AMASOMO: Jos 24, 1-2a.15-17.18b; Ps 33; Ep 5, 21-32; Jn 6, 60-69.

 

Muntu wese aho ava akagera yifuzako mugenzi we yamubanira mu kuri. Nta muntu burya numwe wifuza ko mugenzi we yamubeshya. Burya tubona tubeshya abandi, ariko nta muntu uba wifuza kubeshywa.  No mu mubano wacu n’Imana ni ko bimeze

the enzymes responsible for the breakdown of the cialis without doctor’s prescriptiion needs and priorities will be significantly influenced by.

. Imana yifuzako twayibanira mu kuri. Amasomo matagatifu yo kuri kino cyumweru cya 21 gisanzwe aradusaba guhitamo ku bwende bwacu hagati y’Imana n’ibigirwamana.

Mu isomo rya mbere ngo  “Muri iyo minsi, Yozuwe akoranyiriza imiryango ya Israheli yose I Sikemu maze ahamagaza abakuru ba Israheli, abatware, abacamanza, abayobozi b’imirimo; baza imbere y’Imana. Yozuwe abwira rubanda rwose ati “Niba gukorera Uhoraho bitabashimishije, uyu munsi muhitemo uwo mushaka gukorera:byaba ibigirwamana baso bayobotse bakiri hakurya y’uruzi, cyangwa iby’Abahemori mubereye mu gihugu. Naho jye n’inzu yanjye tuzakorera Uhoraho”.

Ubwo Imana yari imaze kuvana umuryango wayo mu bucakara bw’Abanyamisiri, ikabambutsa ya nyanja, uyu muryango wirahiriye ko nta zindi mana uzigera uyoboka, ko ubonye by’ukuri Imana nzima, Imana ikiza. Nyamara ntibyateye kabiri, bamaze kugera muri cya gihugu bigengamo, Imana bayiteye umugongo maze batangira kuyoboka ibigirwamana bahasanze. Yozuwe, umuyobozi mushya wasimbuye Musa niko gukoranya umuryango wa Israheri maze abasaba guhitamo hagati y’Imana yabakijije n’ibigirwamana?

Bavandimwe ni kenshi na twe Imana idukura ahakomeye, mu byago, mu bigeragezo, mu burwayi, ni kenshi Imana idukorera ubukwe tukayirata. Nyamara hari igihe bitamara kabiri, tugahita tuyibagirwa. Tukayisimbuza ibindi. Tukigira mu bigirwamana. Ese jyewe ikigirwamana cyanjye ni ikihe? Ese ni iki nkunze guha umwanya munini kuruta Imana? Ese ni iki ndaza kwigomwa kugirango ndusheho guha umwanya Imana mu buzima bwanjye?

No mu ivanjili, Yezu aradusaba kumukomeraho cyangwa tutabikora na byo tukabimubwira. Ngo ubwo yavugiraga mu isengero ry’I Kafarinawumu  ati “Urya umubiri wanjye, akanywa n’amaraso yanjye, agira ubugingo bw’iteka”, abenshi mu bigishwa be bamaze kumwumva niko kuvuga bati “Aya magambo arahambaye, ni nde washobora kuyatega amatwi”. … Ngo “kuva ubwo benshi mu bigishwa be bavanamo akabo karenge, ntibongera kugendana na we ukundi”.

Bariya bigishwa bavanyemo akabo karenge nyuma z’igihe kitari gito babana na Yezu, abigisha, akorera ibitangaza mu maso yabo, none indunduro yabaye iyo kumusiga. Nanjye, na we, birashobokako naba maze imyaka itanu, icumi, makumyabiri, mbatijwe, nshyingiwe, njya mu misa buri cyumweru. Ese Yezu naramumenye koko? Ese imikorere yanjye igaragaza ko nkimukomeyeho? Yezu ntadushyiraho agahato. Akurikirwa n’ushaka.  Nanjye muri kano kanya ari kumbaza ati “Nawe urashaka kwigendera?”. Ni aha buri wese ho gusubiza.

Nyamara ntitwakunda Imana tutareba niba tudakunda abavandimwe bacu, abaturanyi bacu, abo twashakanye turebesha amaso
. Urukundo dukunda Imana tugomba no kurugaragariza abo turi kumwe. Uyu munsi Pawulo Mutagatifu we aragaruka cyane ku mubano hagati y’umugabo n’umugore.  Wagirango azi ingo za kino gihe. Ubu biragoye ko bwira utumvise umugabo wishe umugore, umugore wishe umugabo, ya ngeso yo kurwana mu rugo yongeye kubuka. Ku  babishaka, dore inama Pawulo mutagatifu atugira :“Mujye mworoherana kubera igitinyiro mufitiye Kristu. Abagore borohere abagabo babo nk’aho babigirira Nyagasani…Namwe bagabo, nimukunde abagore banyu nk’uko Kristu yakunze Kiliziya ye maze akayitangira”. Nk’uko Kiliziya n’amasakaramentu byavuye mu rubavu rwa Yezu ku musaraba cya gihe bamutikuraga icumu mu rubavu mazi hakavamo amazi n’amaraso, ni nako umugore yavuye mu rubavu rw’umugabo. Bityo umubano uzira uburyarya uri hagati ya Yezu na Kiliziya ye, umubano utuma Yezu yitamba kuri Alitari buri munsi, ni nawo wakagombye kuba hagati y’umugabo n’umugore.

Ese mugabo, bibaye ngombwa wakwitangira umugore wawe? Ese mugore bibaye ngombwa wakwitangira umugabo wawe? Ujya munsi mushyingirwa wibwiriye mugenzi wawe ko uzamukunda yaba muzima cyangwa arwaye. Burya uburwayi wavugaga si marariya gusa, si igituntu gusa. Zibaye ari izo gusa byaba byoroshye, yewe ntanuwaziterera undi ibuye kuko ntawutazirwara
. Uburwayi buvugwa haba harimo na twatugeso twose. None uburwayi bw’umufasha wanjye bwaba ari ubuhe? Ingeso z’umufasha wanjye ni izihe?Ese njya nzihanganira?  Ese uburwayi bw’umufasha wanjye ndabumukundira nk’uko nabyiyemereye imbere ya padiri bose babireba? Aho imfura zasezeraniye zijye zinahahurira.

Bavandimwe, kuri kino cyumweru, buri wese asuzume umubano we n”Imana, asuzume umubano we na mugenzi we, umugabo asuzume umubano we n’umugore we. Aho tuza gusanga twarahemutse, dusabe Imana iduhe imbaraga zo kuyigarukira. Mugabo nuza kugera mu rugo uze kongera usubiriremo umugore wawe rya sezerano ryo gushyingirwa

disorders may be categorized as neurogenic, vasculogenic,Whatever the causal factors, the embarrassment among tadalafil.

. Yezu duhabwa mu kimenyetso cy’umugati tuze kumusaha aduhe kumukomeraho kuko ari we ufite ubugingo bw’iteka mu biganza bye. Tuze kumusaba ngo atahe mu mitima yacu, mu ngo zacu, mu gihu cyacu, maze isi yose imenyeko ari we Mukiza, ubu n’iteka ryose. Amen