ICYUMWERU CYA 22 GISANZWE, B.
AMASOMO: Dt 4, 1-2.6-8; Ps 14; Jc 1, 17-18.21b-22.27; Mc7, 1-8.14-15.21-23.
Ahantu hose hari abantu barenze umwe basangiye imibereho, byanga bikunda bagira ibyo bumvikanaho kugirango bashobore kubana nta n’umwe ubangamiye undi. Mu rugo rwiyubaha, abantu bagira amasaha yo kubyuka, ayo gukora, ayo gutaha, ayo kuruhuka kandi yose bakayahuriraho. Ku kazi runaka haba amategeko abagakora bubahiriza. Mu muhanda haba amategeko agenga ibinyabiziga. Ayo matageko atahabaye buri wese akagenda uko abyumva, impanuka zamara abantu
. Igihugu kigira Itegekonshinga. N’ubwo bwose abantu dutinya amategeko, ngo dore ko “Anarusha amabuye kuremera”, nyamara iyo uyakurikije ubaho. Amategeko atanga ubuzima ku wemeye kuyakurikiza.
Na wa muryango w’Imana ubwo wari mu rugendo uva mu bucakara mu gihugu cya Misiri ugana mu gihugu cy’Isezerano, igihugu cy’ubuzima, umuyobozi w’urugendo Musa yabahaye amatageko bagomba kugenderaho kugirango bazashobore gutaha muri icyo gihugu : “Israheri, umva amategeko n’imigenzo mbigisha ubwanjye gukurikiza, maze muzabone kubaho no kwinjira mu gihugu Uhoraho Imana y’abasokuruza banyu abahaye ngo mukigarurire. Ntimuzagire icyo mwongera ku magambo y’amategeko mbahaye, ntimuzagire icyo mugabanyaho, kugira ngo mukomeze amategeko y’Uhoraho Imana yanyu mbashyikirije”.
Nyamara burya Muntu we iteka aba yishakira ibimworoheye. Ayo mategeko bagiye bayavanaho uducogocogo. Mu gihe cya Yezu yari amaze kurenga amategeko 600! Abafarizayi n’abigishamategeko nibo bari intyoza mu kuyamenya no mu kuyatoza abandi nyamara bo kuyakurikiza byokajya. Rimwe mu mategeko bari bakomeyeho cyane ryari itegeko ryo kwisukura mbere yo kurya. Ariko bari baragiye bagera n’aho bumvako igihe cyose usuhuje undi muntu utari umuyahudi, mbese utari mwenewabo, bamwe bitaga abanyabyaha, ko iyo umusuhuje ugomba kwisukura. Ngaho namwe mwumve ubwo bwirasi buvanze n’ivangura!!! Mu Ivanjili yo kuri kino cyumweru, Abafarizayi n’abigishamategeko babonye bamwe mu bigishwa ba Yezu barisha intoki zanduye niko kubaza Yezu bati “Ni iki gituma abigishwa bawe badakurikiza umuco w’abakurambere, bakarisha intoki zanduye?” Yezu ni ko kubasubiza ati “Izayi yabahanuye neza, mwa ndyarya mwe ! Nk’uko byanditswe ngo ‘Uyu muryango unyubahisha akarimi gusa, naho imitima yabo indi kure…Yongera guhamagara rubanda arababwira ati “Nimutege amatwi mwese kandi munyumve neza ! Nta kintu kijya mu muntu giturutse inyuma kimuhumanya, ahubwo ikivuye mu muntu ni cyo kimuhumanya..”
Bavandimwe ntabwo Yezu arwanya isuku. Isuku ni isoko y’ubuzima nk’uko tujya tubivuga. Ntawe utazi ububi bw’indwara ziterwa n’umwanda. Ahubwo Yezu we aragenda akagera kure. Yezu ashakako isuku tugirira imibiri yacu ko yakagombye gukomeza ikagera no ku mitima yacu
. Umunyarwanda yaravuze ati “Nta muzindutsi wa cyane, watashye ku mutima w’undi”, mu yandi magambo nta muntu n’umwe ushobora gutahura ibiri mu mutima wa mugenzi we. Ariko se Mu mutima wanjye hameze hate? Harakeye? Nta migambi mibisha mbitse? Nta ngeso mbi mbitse? Kimwe na bariya bafarizayi bakaraba intoki iyo bamaze gusuhuza undi muntu utari umuyahudi, jyewe nta muntu, nta muturanyi naba narashyize mu kato? Mu mutima wanjye nta vangura iryo ariryo ryose mbitse? Ese nta nzangano nigiramo?Buri wese yisuzume maze asabe Yezu amuhe kugira umutima ukeye. Yezu yaravuzengo “Hahirwa abafite imitima ikeye kuko bazabona Imana”.
Mutagatifu Yakobo intuma, we aramanuka akatwereka uko twakagombye gushyira amategeko y’Imana mu ngiro. Aragira ati “Iyobokamana risukuye kandi ritagira amakemwa mu maso y’Imana Data ni iri ngiri : ni ugusura impfubyi n’abapfakazi mu magorwa yabo”.
Bavandimwe, impfubyi n’umupfakazi ni babantu babuze ababo babitagaho. Ni babantu babuze amaboko. Mbese bashushanya ba bantu bose bari mu bibazo batagira epfo naruguru. Ba bantu batishoboye. Ba bantu bakeneyeko ngira icyo mbamarira. Ese iyo ntambutse kuri wa muntu ufite akaguru kamwe, akaboko kamwe, kuri ya mpumyi iba iri gusaba yicyae ku muryango w’isoko numva binkoze ahantu? Ese njya menyako ari abantu nkanjye? Ko ibyababayeho na njye byambaho?
Bavandimwe, burya abakiristu twese twemerako turi mu rugendo. Iyi si dutuyeho turi abagenzi. Iwacu h’ukuri ni mu ngoma y’ijuru
• ED in patient with cardiovascular disease, should be• ≥ 3 risk factors for CAD – usa cialis.
. Nk’uko uriya muryango wari mu rugendo ugana mu gihugu cy’isezerano wasabwe kugira amategeko ukurikiza kugirango uzabashe gusohoza neza urugendo rwawo, natwe muri uru rugendo turimo turasabwa gukurikiza amategeko y’Imana, turasabwa kwita kuri mugenzi wacu ushavuye, turasabwa gusukura imitima yacu. Nyamara ku bwacu ntitwabyishoboza. Yezu tuza guhabwa tuze kumusaba atahe imitima yacu, maze aduhe gusa na we. Amen