ICYUMWERU CYA 25 GISANZWE, B.
AMASOMO: Sg 2, 12.17-20; Ps 53; Jc 3, 16-4, 3; Mc 9, 30-37
Ku cyumweru gishize, nyuma y’uko Yezu ahaye isuzumabumenyi intumwa ze kugirango amenye niba zaramumenye koko, kuri iki cyumweru Yezu yakomeje urugendo yerekeza I Yeruzalemu hamwe yagombaga kwicirwa. Uko yagendaga yegera Yeruzalemu ni ko yarushagaho gutegura abigishwa be ku rupfu rwe rwari rwegereje, ariko bo ntibagire icyo biyumviramo, yewe ngo ntihagire n’utinyuka kumubaza. Bo bari bizeye Yezu ariko utari Kristu. Umwe utazaheka umusaraba. Bo bari bizeye Yezu ugiye I Yeruzalemu kwima ingoma kuri bwa buryo bw’abami b’iyi si tumenyereye, maze n’abo bakazamubera ibyegera bya hafi
. Ari nayo mpamvu mu nzira bagendaga bajya impaka hagati yabo ngo bashaka kumenya umukuru ari nde.
Umwanditsi w’Ivanjili Mariko aragira ati : « Muri icyo gihe, Yezu n’abigishwa be bambukiranya Galileya, ariko Yezu ntiyashakaga ko babimenya. Yigishaga abigishwa be ababwira ati ‘Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abantu bakazamwica, ariko yamara gupfa akazazuka ku munsi wa gatatu’. Iryo jambo ariko ntibaryumva, batinya no kumubaza. Nuko bagera i Kafarinawumu. Bari munzu Yezu arababaza ati ‘Mu nzira mwajyaga impaka z’iki?’ Baraceceka kuko mu nzira bari bagiye impaka zo kumenya umukuru muri bo”.
Mu gihe Yezu yari ari kubwira Abigishwa be iby’urupfu rwe n’izuka rye, abangaba ngo ntibumvise ibyo Yezu yavugaga kuko bo bari bahangayikishijwe no kumenya uzabayobora, bari bahangayikishijwe na rya kuzo ino si itanga.
Bavandimwe, natwe twisuzumye neza, ntabwo twatinyuka gutera amabuye bariya bigishwa ba Yezu. Natwe akenshi, usanga amanywa n’ijoro tuba twirukanka kuri rya kuzo ritangwa n’iyi si. Akenshi tuba twiruka inyuma y’imitungo, amafaranga, ubutegetsi, ibyubahiro, n’ibindi. Nyamara twese turabizi ko ikuzo ry’ino si ritaramba, aka wa mugani ngo “Kuramba ntibirambirana, icyo dupfa ni uko bibamo imungu”.
Mutagatifu Yakobo intumwa, yaduhishuriye ko ibabazo duhura nabyo, biterwa n’iyo nyota yo kwikuza iba muri Muntu. Yagize ati “Amakimbirane akomoka he? Cyangwa se intamabara muri mwe zikomoka he? Aho ibyo byose ntibyaba bituruka ku byifuzo byanyu, birwanira mu myanya y’umubiri wanyu? Murararikira ariko ntimugire icyo mutunga; muri abicanyi n’abanyeshyari nyamara ntacyo muronka; murarwana kandi mukavurungana, ariko ntimugire icyo mugeraho kuko mutazi gusaba. Murasaba ariko ntimuronke, kuko ugusaba kwanyu nta kindi kugamije uretse gutagaguza ibyifuzo byanyu”.
Bavandimwe, akenshi amasengesho yacu aba ari ayo gusaba. Akenshi ibyo dusabye ntitubihabwa, hakaba n’igihe bituviramo gutuka Imana ko itwumvira ubusa. Mutagatifu Agustini yaravuze ati “impamvu dusaba ntiduhabwe, hari ubwo biterwa n’uko dusaba turi babi, tugasaba nabi, cyangwa tugasaba bibi”.
“Ngo rimwe umuntu yigeze ahura n’Imana, Imana iramubwira iti ‘Nsaba icyo wumva ushaka cyose, ariko icyo uraba unsabye, umuturanyi wawe ndakimuha incuro ebyiri’. Umuntu akiyumvira ‘ati ninsaba imodoka, Imana iramuha ebyiri. Ninsaba inzu, Imana iramuha igorofa’. Bigezeho wa muntu aravuga ati ‘Nungutse ubwenge’. Ngiye gusaba Imana kumvanamo ijisho rimwe, kugirango mugenzi wanjye imuvanemo abiri, maze ahiteko aba impumyi burundu, yere kuzongera kuntesha umutwe’. Wa muntu araza abwira Imana ati ‘Mvana mo ijisho rimwe’. Imana irimuvanamo, ariko wa muturanyi we ntiyagira icyo imukoraho. Wa muntu abaza Imana ati ‘ese ko ntacyo ukoze kuri uriya muntu?’
In human isolated corpus cavernosum strips, sildenafil in the absence of EFS, had no direct relaxant effects. cialis no prescriptiion – discuss advantages and disadvantages.
. Imana iramusubiza ati ‘ Ibuka neza. Nakubwiyeko icyo ndamuha ndamukubira kabiri. Ubwo wifuje ko ngusigira ijisho rimwe gusa, we ndamusigira nyine abiri, maze yigumire uko yarari. Si jye wahera”.
Bavandimwe, ese jyewe ibyifuzo byanjye iteka biba bitunganye? Ese jyewe nta gihe njya nsabira abandi ibyago? Ese nta gihe njya nshimishwa n’ibyago byabaye ku bandi?
Bavandimwe, Imana ni urukundo. Imana ntishobora kuduha ibintu bibi, cyangwa ngo ibihe bagenzi bacu kuberako twabibifurije. Burya cya gihe tujya dusaba maze ntiduhabwe, tujye twisuzuma maze turebe ibyo twari twasabye niba byarimo urukundo rwa bagenzi bacu. Ariko usanga akenshi iyo dusaba twireba gusa, tukumva ko ari twebwe gusa twatunganirwa, mbese tukumvako rya kuzo iyi si itanga, ryaba iryacu twenyine. Imana ni nka wa mubyeyi iyo ahingutse avuye mu isoko kandi yaguriye abana umugati, nyamara agasanga bo bari gukinara mu cyondo basa nabi, ntahitako abaha wa mugati ahubwo arabanza akabasaba gukaraba. Iyo bamaze gusa neza nibwo ajya yabaha wa mugati. N’Imana iba ishakako tubanza kwisukura kugirango ibone kuduha ibyo dukeneye.
Bavandimwe, ikuzo ry’iyi si rirayoyoka. Imana nk’umubyeyi yahisemo kuduteganyiriza ikuzo rizahoraho iteka. Nyamara iryo kuzo rihabanye cyane n’imyumvire yacu ya kimuntu. Kuko iryo kuzo ni rya rindi ryo hakurya y’imva, ni rya rindi Yezu yahawe amaze gutsinda urupfu akazuka. Niryo yagenuraga ubwo yagiraga ati “Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abantu bakazamwica, ariko yamara gupfa akazazuka ku munsi wa gatatu”. Ikuzo Imana iduteganyiriza ntiritana n’ibitotezo byo muri ino si nk’uko Umunyabuhanga abivuga. Agira ati “Abagome barabwirana bati ‘Twibasire intungane kuko itubangamiye, ikarwanya ibikorwa byacu, ikanadushinja ko twarenze Amategeko, tugahemukira umuco mwiza badutoje”. Ikuzo Imana iduteganyirije, risaba kumera nk’umwana. Umwana burya aba agifite roho nziza. Burya umwana ntarwanira bintu bihambaye.
Bavandimwe, kuri kino cyumweru turasabwa kugira umugenzo wo kwicisha bugufi, maze tukareka Imana yonyine akaba ariyo ikuzwa
. Muntu byose arabihabwa, yewe no kugera ku mwuka ahumeka k’uburyo atagombye kwikuza. Nyamara kwicisha bugufi, koroshya, akenshi biratugora. Yezu niwe wabishoboye, we wageze n’aho yemera gupfira ku musaraba kandi ari Imana. Ariko yarazutse, yatsinze urupfu, ni muzima. Nituza kumuhabwa mu kimenyetso cy’umugati, tumusabe aduhe kumumenya koko, aduhe umugenzo wo kwiyoroshya no kwicisha bugufi
. Amen