TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA ICYUMWERU CYA 26 GISANZWE,B.


ICYUMWERU CYA 26 GISANZWE, B.

AMASOMO:  Nb 11, 25-29; Ps 18; Jc 5, 1-6; Mc 9, 38-48.

 

Kimwe mu bishuko Muntu w’ibihe byose yakunze kugwamo, ni ukwibwirako ariwe wenyine iteka uba uri mu kuri, ndetse akumva n’abandi bakagombye kubona ibintu kimwe na we, ku buryo utagenza nkawe aba afite ikibazo. Ababashije kwicisha bugufi  bakigobotora icyo gishuko si benshi cyane, ni bamwe bashyirwa mu rwego rw’abatagatifu.

Wa muryango w’Imana wari mu rugendo uva mu bucakara bwa Misiri ugana mu gihugu gitemba amata n’ubuki, nawo waguye muri cya gishuko twavuze haruguru : “Muri iyo minsi, Uhoraho amanukira mu gacu avugisha Musa

contribute to ED. buy cialis online a history of stroke or myocardial infarction within the previous six months or cardiac failure, unstable angina or life-threatening arrythmias within the previous six months)..

. Agabanyaho muke ku mwuka wari muri Musa kugirango awuhe ba bakuru mirongo irindwi b’imiryango. Wa mwuka ubagezemo batangira guhanura, ariko baza kurekeraho. Hari abagabo babiri Elidadi na Medadi, bari basigaye mu ngando. Bari mu murongo w’abagombaga guhabwa umwuka, uretse ko batari basohotse ngo bajye ku ihema ry’ibonaniro
. Ariko nabo umwuka ubajyaho, nuko bahanurira mu ngando. Umwana w’umuhungu aza yiruka abwira Musa ati ‘Elidadi na Medadi barimo barahanurira mu ngando!’ Yozuwe mwene Nuni wari umufasha wa Musa kuva mu buto bwe, aravuga ati ‘Shobuja Musa, babuze!”

No mu ivanjili, Yohani, umwe muri ba cumi na babiri yabwiye Yezu ati “ Mwigisha, twabonye umuntu wirukana roho mbi mu izina ryawe kandi atadukurikira; turabimubuza kuko atadukurikira.”

Bavandimwe, ngiyo natwe ya ntambara duhoramo. Hari bamwe bibwirako bafite ukuri kurusha abandi, ku buryo abatameze nkabo bayobye. Izo ni za ntambara z’urudaca zihora hagati y’abadahuje amadini cyangwa amatorero
. Umuntu mudahuje idini n’iyo yaba ari umuvandimwe muvukana mu nda, hari ibyo mutumvikanaho. Hari aho mugera buri wese akumva ari we uba mu kuri. Hari aho mugera umwe nta shake kwita kuri mugenzi we. Nyamara, burya buri muntu wese aba yifitemo agashashi k’ukuri akesha wa mwuka Imana yamuhumekeyemo mu gihe cy’iremwa. Burya buri wese Imana yamuhaye roho wayo, burya buri wese aba afite roho mutagatifu. Burya buri muntu agira umutimanama. Ubashije kuwumvira, nta kabuza umubwiriza gukora ikiza.

Buri wese yisuzume, maze arebe niba ntaho ajya yumvako mugenzi we nta kuri ashobora kugira. Ese bagabo, mu ngo zanyu mujya mwumvako n’abagore bashobora kugira igitekerezo babungura? Cyangwa iteka mwumva ukuri ari ukwanyu? Ese babyeyi, mujya muha abana ijambo mu rugo? Cyangwa iteka mwumva nta gitekerezo cyatangwa n’umwana? Ese ku kazi nirirwaho, bamwe nyobora njya numvako nabo bashobora kugira inama banyungura, cyangwa iteka n’iyo turi mu nama niharira ijambo?Ese wa mukozi wanjye mu rugo njya menyako nawe yagira igitekerezo anyungura? Nyamara nk’uko amasomo matagatifu ya kino cyumweru amaze kubigaragaza, burya buri muntu wese aho ava akagera, iyo yemeye kuyobora na Roho w’Imana, aba ashobora guhanura. Aba ashobora kuvuga ukuri.

Ahubwo hagowe uzagusha umwe muri bato bemera, umwe muri abo dushyira ku ruhande ntitwumve ukuri kwabo.  Yezu yagize ati “Ikimukwiye ni uko bamuhambira ku ijosi urusyo rusheshwa n’indogobe, bakamuroha mu nyanjya”. Yakomeje avuga ati “Niba ikiganza cyawe kigutera gukora icyaha ugice, kuko ikiruta ari ukwinjirana akanimfu mu bugingo, aho kujyana ibiganza byawe byombi mu nyenga y’umuriro. Ndetse n’ikirenge, yewe n’ijisho ni uko bigomba kumera.

Ku rundi ruhande, mutagatifu Yakobo intumwa yaburiye abakire ariko si bose, abo yabwiye ni  ba bandi bakira kubera kunyunyuza imitsi y’abakene, aka ya mvugo ya kera ngo “Ntawe ukira atibye!”. Abo yabwiye ni babandi bahuguza igihembo ababasaruriye mu murima, ba bandi batabura kwishimisha babona intungane ziri kurengana, ni babandi barenganya intungane.

Bavandimwe, ese aho jyewe sinaba ndi muri abo babwirwa? Ese aho jyewe nta muntu wankoreye nkaba naramwambuye, cyangwa naramuhaye intica ntikize? Ese nta bantu bajya barengana ndeba maze nkirinda kwiteranya?

Bavandimwe, kwitsinda, kwicisha bugufi, kumva abandi, bikunze kutugora. Ku mbaraga zacu ntabwo twabyishoboza
. Nituza guhabwa Yezu mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba aduhe ingabire yo kwiyoroshya maze tubashe kumvako mugenzi wacu aho ava akagera aba afite icyo aturusha kandi cyatugirira akamaro. Amen