TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA ICYUMWERU CYA 29 GISANZWE,B.


ICYUMWERU CYA 29 GISANZWE, B.

AMASOMO: Is 53, 10-11; Ps 32; He 4, 14-16; Mc 10, 35-45.

 

“Ushaka kuba umukuru muri mwe, ajye yigira umugaragu wanyu, maze ushaka kuba uwa mbere, yihindure umucakara wa bose”.

Kimwe mu bintu byakunze kugora “Kamere muntu”, ni ukwiyoroshya cyangwa kwicisha bugufi. N’icyaha muntu wa mbere yakoze, cyari icyo gushaka kwisimbukuruza ngo arebeko yareshya n’Imana. Burya akenshi umuntu wese aba yumva yakomera, abandi bakamwubaha, bakamukomera amashyi, ndetse bakanamufata nk’umuntu w’igitangaza
. Mu kubigeraho, akenshi twishingikiriza imbaraga zacu cyangwa iz’imiryango dukomokamo ndetse n’ayandi masano. Ariko ibyo si kuri twe gusa tukiri bato mu bukiristu, n’intumwa za Yezu niko zari zimeze.

Ivanjili ya igira iti “Muri icyo gihe, Yakobo na Yohani bene Zebedeyi begera Yezu baramubwira bati ‘Mwigisha, turashakako udukorera icyo tugiye kugusaba.’ Arababaza ati ‘Murashaka ko mbakorera iki ?’ Baramusubiza bati ‘Uraduhe kuzicarana nawe, umwe iburyo, undi ibumoso mu ikuzo ryawe.”

Ubundi nyina wa Bene Zebedeyi yitwaga Salome, ugomba kuba yaravukanaga na Mariya nyina wa Yezu. Mu gihe rero Yezu yari amaze  kubwira Abigishwa be iby’uko azamutse ajya I Yeruzalemu kandi ko azahababarizwa, aba ntibumvise iyo mvugo, ahubwo bibwiyeko agiye kuhakaba ubutegetsi, maze nabo mu ntumwa zose niko kwitanguranwa bamubaza niba bazamubera ibyegera, nk’umuntu bari bafitanye amasano ya hafi cyane.

Yezu arababwira ati “Ntimuzi icyo musaba”. Mu byukuri gusaba Yezu kuzamukikiza umwe iburyo n’undi ibumoso ntibari bazi icyo basaba. Kuko Yezu ntiyarazamutse I yeruzalemu agiye kuhimira ingoma y’iyi si
. Intebe ye ya cyami yabaye igiti cy’umusaraba, n’aho ikamba riba ikizingo cy’amahwa. Iburyo n’ibumoso, yarakikijwe n’ibisambo bibiri. Ng’uwo umwanya Benezebedeyi bisabiraga : Kuba biriya bisambo bibiri!!! Bakiristu  bavandimwe, buri wese niyibaze muri kano kanya : Ese muri ya masengesho yo gusaba mpora mvuga, njya nsaba iki Imana?

Bavandimwe, akenshi amasengesho yacu aba ari ayo gusaba. Akenshi ibyo dusabye ntitubihabwa, hakaba n’igihe bituviramo gutuka Imana ko itwumvira ubusa. Mutagatifu Agustini yaravuze ati “impamvu dusaba ntiduhabwe, hari ubwo biterwa n’uko dusaba turi babi, tugasaba nabi, cyangwa tugasaba bibi
. “Bakiristu bavandimwe, ese jyewe ibyifuzo byanjye iteka biba bitunganye? Ese jyewe nta gihe njya nsabira abandi ibyago? Ese nta gihe njya nshimishwa n’ibyago byabaye ku bandi?

Bavandimwe, kwa kino cyumweru turasabwa kugira umugenzo wo kwicisha bugufi, n’ubwo akenshi bitatworohera. Uyu munsi turasabwa kudatwarwa na rya kuzo iyi si itanga, mu kandi kanya ikaritwambura. Yezu ni we wicishije bugufi kugera ku rupfu rw’umusaraba kandi ari Imana

(9-20kg) 4-54 mmHg in systolic and 5. buy cialis online.

. Ni we Umuhanuzi Izayi yahanuraga ubwo yagiraga ati “Uhoraho yashatse kujanjaguza Umugaragu we imibabaro, kandi namara gutura ubuzima bwe ho impongano z’ibyaha, azabona abamukomokaho, azarambe, maze azuzuze atyo umugambi w’Uhoraho”.  Yezu ni we Muherezagitambo mukuru uhebuje watashye mu ijuru. No mu kanya araza kwitamba kuri Alitari. Nituza kumuhabwa mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba aduhe ingabire yo kudatwarwa n’ikuzo ry’iyi si rihita. Tunamusabe aduhe kandi  ingabire yo kwicisha bugufi hano mu nsi, kugirango tuzakuzwe mu ngoma y’ijuru, maze tuzabane  na we ubuziraherezo mu ngoma y’ijuru ubu n’iteka ryose. Amen