ICYUMWERU CYA 30 GISANZWE, B.
AMASOMO: Jr 31, 7-9; Ps 125; He 5, 1-6; Mc 10, 46b-52.
Kimwe mu bintu bibabaza umuntu wese aho ava akagera, ni uburwayi. Burya nta muntu n’umwe wishimira kurwara. Uburwayi nabwo bubamo amoko
. Hari ubufata ingingo zimwe na zimwe z’umubiri ku buryo bitabuza umuntu kuguma gukora ibyo yakoraga. Nyamara hari uburwayi bwa rurangiza, bumwe bufata umuntu agahita areka ibyo yakoraga byose, akamera nk’uvuye mu isi y’abazima. Ubwo burwayi ni Ubuhumyi bw’amaso. Burya amaso yose uko ari abiri yamaze guhuma nta kintu na kimwe uba ugishoboye kwikorera. Byose usigara ubikorerwa. Nyamara inyuma y’ubwo burwayi bw’amaso y’umubiri, hari ubundi burwayi bw’amaso y’umutima. Ubu ngubu bwo burarenze kuko nta muganga wo kuri iyi ushobora kubutuvura usibye Yezu wenyine, we Rumuri rw’amahanga.
Ivanjili ya none iragira iti “Muri icyo gihe, Yezu agisohoka muri Yeriko ari kumwe n’abigishwa be n’imbaga y’abantu benshi, umuntu w’impumyi witwaga Baritimeyo mwene Timeyo, akaba yari yicaye iruhande rw’inzira asabiriza. Yumvise ko ari Yezu w’I Nazareti, atera hejuru ati ‘Yezu, Mwana wa Dawudi, mbabarira!”
Bakiristu bavandimwe, burya koko ngo “ushaka gukira igikomere arakirata”. Iriya mpumyi niyo yonyine yabashije kumenya ko ari Yezu w’Inazareti utambutse, ko ari mwene Dawudi, umwe abahanuzi bari barahanuye, cyane cyane umwe umuhanuzi Yeremiya yavugaga ubwo yagiraga ati “Nzabavana mu gihugu cyo mu majyaruguru, mbakoranye mbakuye mu mpera z’isi. Muri bo hari impumyi, ibirema, abagore batwite n’abaramutswe, bose bagarutse hano ari imbaga nyamwinshi”.
Mu gihe iriya rubanda yose yibwiragako nta burwayi ifite, ari nabyo biyiviramo kudakira, iriya mpumyi yo yahiseko yibwirira Yezu iti “Mwana wa Dawudi mbabarira”. Bakiristu bavandimwe, natwe abibwirako turi bazima, turitonde! Ese jyewe nta burwayi, bwaba ubwo ku mubiri cyangwa ku mutima mfite, ndetse ntanajya nitaho kenshi, nakwereka Yezu muri kano kanya? Ese nta abanjye nakwereka Yezu muri kano kanya? Ese nta abavandimwe mfite nakwereka Yezu muri kano kanya?
Kugirango iriya mpumyi ibashe kubona Yezu byayisabye kujya ku nzira, mu mugi wa Yeriko aho Yezu yari agiye kunyura. I Yeriko niho iriya mpumyi yahuriye na Yezu
. Ese jyewe Yeriko yanjye ni iyihe? Ese ni hehe jyewe njya mpurira na Yezu? Ese iyo ndi mu isengesho njya niyumvamo ko ndi kumwe na Yezu? Ese iyo ndirimba njya numva ndi kumwe na Yezu? Ese iyo numva ijambo ry’Imana njya numvako ndi kumwe na Yezu? Yeriko ishushanya aho hose nagombye nanjye guhurira na Yezu.
Ubwo iriya mpumyi yahamagaraga Yezu, rubanda, bamwe bibwiragako ari bazima, bayicyashye
patient able to resume the exercise of sexual activity? If25mg/kg body weight of Sildenafil citrateshowing some level of cyto-architectural distortion of the cortical structures(Mag.X400) The kidney sections of animals in group ‘B’ treated with 0. cialis sales.
. Ariko Yezu we arahagarara aravuga ati “Nimumuhamagare”
. Ngo bahamagara iyo mpumyi barayibwira bati “Humura, haguruka dore araguhamagaye”. Ajugunya igishura cye, ahaguruka bwangu asanga Yezu.
Bakiristu bavandimwe, iriya rubanda ni nayo Yezu yabwiye guhamagara iriya mpumyi. Nanjye uyu munsi Yezu arantuma kuri bamwe bose njya nirengagiza, bamwe baciye bugufi, ba barwayi, ba bakene babaye cyane.
Iriya mpumyi yahiseko ijugunya igishura. Mu yandi magambo, yahise ica ukubiri n’amateka yayo. Yahise yiyambura za ngeso zose zari zarayihumye amaso, maze bigatuma idashobora gutandukanya ikibi n’ikiza. Ese jyewe uyu munsi ni ikihe gishura ndajugunya? Ese jyewe ni ikihe cyaha nkunze kugwamo ndaza kureka? Ese ni akahe kageso kantwaye ndaza guca ukubiri na ko?
Yezu aramubaza ati “Urashaka ko ngukorera iki?” Impumyi iramusubiza iti “Mwigisha, mpa kubona!” Yezu aramubwira ati “Genda, ukwemera kwawe kuragukijije.” Ako kanya arahumuka, maze akurikira Yezu.
Bakiristu bavandimwe, twebwe Yezu ntabwo anyura gusa iruhande rwacu. Buri munsi tumwumva mu Ijambo rye, buri munsi tumuhabwa mu Kimenyetso cy’umugati, ndetse tubanje kumufata mu biganza byacu. Umuntu yakwibaza ati “Ni kuki twebwe tudakira?”. Igisubizo nta kindi ni uko ukwemera kwacu ari guke cyane. Nituza guhabwa rero Yezu mu kanya mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba atwongerere ukwemera. Tuze kumwereka uburwayi bwacu bw’umutima ndetse n’ubw’umubiri maze abudukize, tuzabone kubana na we ubu n’iteka ryose. Amen