TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA/UMUNSI MUKURU W’ABATAGATIFU BOSE



ICYUMWERU CYA 31 GISANZWE, B/ UMUNSI MUKURU W’ABATAGATIFU BOSE.

AMASOMO:  Ap 7, 2-4.9-14; Ps 23; 1 Jn 3, 1-3; Mt 5, 1-12a.

 

Tariki ya 1 Ugushyingo buri mwaka, Kiliziya ihimbaza “Umunsi mukuru w’Abatagatifu bose”. Kuri uyu munsi, ntabwo kiliziya yibuka umutagatifu uyu n’uyu dusanzwe tuzi izina gusa, ahubwo yibuka abatagatifu bose, abo tuzi kuberako Kiliziya yabashyize ku rutonde rw’abatagaitifu, ndetse na babandi tutazi amazina kuko batari ku rutonde rw’abatagatifu, mbese ba bandi bazwi n’Imana yonyine, yo imenya ibyihishe, yo igenda ikagera no ku nkebe z’imitima yacu. Urugero ni cya gisambo kiza, kimwe cyari kibambanywe na Yezu.

Mu ntangiriro za Kiliziya, uno munsi wahimbazwaga nyuma gato y’iminsi mikuru ya Pasika na Pentekositi kugirango bagaragaze ko iyo bahimbaza abatagatifu aba ari umutsindo wa Yezu Kristu, we watsinze urupfu akazuka, baba bahimbaza mu bamwemweye. Ugomba kuba waratangiye guhimbazwa tariki ya 01 ugushyingo buri mwaka ahagana mu kinyejana cya munani, na  Papa Grégoire III (+741). Mu mwaka wa 835 akaba ariho Papa Grégoire IV yasabye ko umunsi mukuru w’abatagatifu bose wajya wizihizwa ku isi yose

Erectile Dysfunctioncombinations of these factors. buy cialis.

.

Iyo duhimbaza Umunsi mukuru w’batagatifu bose, tuba twishimira isano ikomeye Kiliziya y’abakiri hano ku isi mu rugendo ifitanye na Kiliziya y’abatsinze. Burya imbibi za Kiliziya zirenga kure aho amaso yacu y’umubiri agarukira. Kiliziya irimo inzego eshatu: Kiliziya y’abakiri hano ku isi mu rugendo aribo twebwe, Kiliziya y’abari mu isukuriro, ariho twita Purigatori na Kiliziya y’abatsinze, bari mu ihirwe ry’ijuru, aribo duhimbaza none.

Iyo duhimbaza uno munsi w’abatagatifu bose, tuba tunazirikanako Ubutagatifu aribwo muhamagaro wa buri mukiristu wese. Nta muntu n’umwe uhejwe mu kwitagatifuza. Ubutagatifu si imbuto umuntu avukana. Ubutagatifu si umwihariko w’agatsiko aka n’aka.  Mutagatifu Yohani mu gitabo cy’Ibyahishuwe avuga ukuntu yabonye abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine. Uriya mubare uwubona iyo ufashe 12 (ya miryango 12 ya Israheli) ugakuba na 12 ukongera ugakuba ni igihumbi, ni ukuga byinshi (12x12x1000). Iriya miryango 12 ya Israheri ni twebwe twese

identification of that segment of the aging male cialis for sale resuming sexual activity.

. Ndetse umubare 12 wongera kuwubona ufashe 3 gashushanya Imana (Ubutatu butagatifu) ugakuba na 4 gashushanya impande enye z’isi. Ni ukuga umubare 12 ni isi yose yaremwe n’Imana. Ni twebwe twese. Nyuma kandi Yohani yabonye imbaga nyamwinshi y’abantu, umuntu atashobora kubarura, iturutse mu mahanga yose, mu miryango yose, mu bihugu byose, no mu ndimi zose.

Nyamara n’ubwo bwose iriya mibare ishushanya isi yose, umuryango winjiza mu butagatifu wo urafunganye. Bisaba kubanza kumesa ikanzu mu mamaraso ya ntama.  Bisaba gushyira  mu buzima ingingo z’interahirwe Yezu atubwira. Bisaba kwitandukanya n’ino si kuko yo ziriya ngingo z’interahirwe izifata nko kugira intege nkeya. Mu gihe Yezu atubwira kuba abakene k’umutima, kuba abantu bakeneye Imana, isi ya none yo ntikozwa Imana. Ifite ikoranabuhanga yumva riyihagije
. Mu gihe Yezu atubwirako hahirwa abiyoroshya, ino si yo siko ibibona. Kuri ino si abibwirako bahirwa ni abafite amaboko n’imbaraga. Mu gihe Yezu adusaba gusonzera ubutungane, inyota ino si idutera si iyo. Inyota yo kuri ino si ni ubutegetsi, icyubahiro, ibintu. Mu gihe Yezu adusaba gutera amahoro, ino si iyo irajwe ishinga no kuvumbura intwaro zikomeye. Kuba umutagatifu bisaba kwitandukanya n’ino si nubwo tukiyiriho. Kuba umutagatifu ni urugamba. Yezu yasoje ivanjili agira ati “Murahirwa nibabatuka, bakabatoteza, bakanababeshyera ku buryo bwose ari jye babahora. Nimwishime munezerwe, kuko ingororano yanyu izaba nyinshi mu ijuru!” Ese jyebe iyo bandenganyije ndihangana cyangwa mbika inzika, byanashoboka nkihorera? Ese ntiyaba ari jyewe utoteza abandi ?

Bavandimwe, ziriya ngingo nterahirwe, uwazikurikije ubuzima bwe bwose ni Yezu wenyine. Niba dushaka kuba abatagatifu, tugomba kureka akaba ariwo umurikira ubuzima bwacu
. Yezu si ugutotezwa gusa, yemeye no gupfira kumusaraba ari twe agirira. Nyamara yarazutse. Ni muzima. Ni we duhabwa mu ukaristiya ntagatifu. Nituza kumuhabwa tuze kumusaba aduhe imbaraga tubashe kumukomeraho, amurikire ubuzima bwacu, maze azatugororere kubana na we ubuziraherezo. Amen